Gatsata: Umugabo Ukekwaho Kurogera Umugore We Muri Kawunga Akurikiranwe nubutabera

Mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, haravugwa inkuru itari isanzwe y’umugabo ukekwaho kugerageza kuroga umugore we nyuma y’uko amubwiye ko atamugaburira kubera ko atajya ahaha.

Uyu mugabo, twise Kazungu Jean de Dieu ku bw’umutekano we, ari mu maboko y’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, nyuma yo gushinjwa icyaha gikomeye cyo kugerageza kuroga uwo bashakanye.

Ibyabaye ku wa 4 Kanama 2025

Nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha, ku wa 4 Kanama 2025, ahagana saa sita z’amanywa, Kazungu yagiranye amakimbirane n’umugore we Mukamana Consolee ubwo bari mu rugo rwabo. Mukamana yari amaze guteka kawunga, ariko yanga kugaburira umugabo we amubwira ko atari bumugaburire kuko atajya ahaha.

Nubwo Kazungu avuga ko atashyizemo uburozi, ahubwo yashyizemo ivu, itegeko rireba icyashoboraga kuba ingaruka mbi ku buzima bw’uwo bireba. Bityo, niba byemezwa ko icyo yashyizemo cyari uburozi, ashobora guhanwa n’itegeko nta gushidikanya.

ubwo Uyumugore yavaga mugikoni umugabo yanyarukiye mugikoni ,Afata sumuyapanya amuvangira muri kawungu, akebutse Gato Nubwo umugore yamubonye maze ahita Afata iyo kawunga aja kuyimena kuko umugore yari amaze gutabaza kugira hataza abantu bakamubwira kuyirya.

Kugeza ubu, ibimenyetso byatanzwe (isashe y’umuti wimbeba irahari iri mu byari byakoreshejwe) byatanzwe ngo byoherezwe mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Gusesengura Ibyaha (RFI), kugira ngo bisuzumwe bityo hamenyekane ukuri.

Uru rubanza ruracyategerejwe n’abantu batari bake, kuko rufite isomo rikomeye ku mibanire y’abashakanye n’icyo amategeko ateganya ku cyaha nk’iki. Abaturage batandukanye bo muri Gatsata bavuze ko bifuje ko ubutabera bukorwa mu mucyo kandi hakitabwa ku bimenyetso by’umwimerere.

Ubutumwa bw’abayobozi ku mibanire y’abashakanye

Abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’inzego z’ubutabera, bakunze gusaba abashakanye gukemura ibibazo byabo mu mahoro, binyuze mu biganiro no kwihanganirana, aho kugera ku byemezo bikabije bishobora gutuma umwe atakaza ubuzima cyangwa ashyirwa mu gihano gikomeye.

One thought on “Gatsata: Umugabo Ukekwaho Kurogera Umugore We Muri Kawunga Akurikiranwe nubutabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *