Ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye cya GS Nyagatare, giherereye mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, cyabaye icyitegererezo mu guhindura imyumvire n’imikorere y’uburezi. Nyuma y’igihe kirenga imyaka icumi cyakira abanyeshuri biga bacumbitse mu mujyi wa Nyagatare, cyafashe umwanzuro ukomeye wo guca burundu gahunda ya “geto”, ari yo macumbi abanyeshuri bicumbikiragamo batari mu nshingano z’ishuri.
Ubuyobozi bw’ikigo, ababyeyi n’abanyeshuri ubwabo, bose barahamya ko iki cyemezo cyabaye umusemburo w’impinduka nziza mu myigire n’imyitwarire y’abana, maze umusaruro w’ikigo wiyongera ku rwego rutigeze rubaho mu mateka yacyo.
Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bwatangiye kwinjira mu mashuri menshi yo mu gihugu, harimo na GS Nyagatare. Kubera ko hari abana bavaga kure, bamwe bahisemo gukodesha utuzu duherereye mu mujyi wa Nyagatare, bavuga ko gutaha kure bibavuna.
Ariko uko iminsi yagiye ishira, byagaragaye ko ayo macumbi yakoreshwaga nabi. Abana bishoraga mungeso mbi, batisuzumirwa n’ababyeyi cyangwa ishuri, ndetse rimwe na rimwe bakiberahoo uko bishakiye.
Innocent Mukundwa, umwe mu babyeyi bafite abana bahize, avuga ko byari ikibazo gikomeye:
“Umubyeyi ntiyamenyaga ibyo umwana arimo muri utwo tuzu bakodeshaga. Twe twatekerezaga ko umwana yatashye, naho ari kwirarira mu mujyi. Nta gukurikirana kwahabaga.”
Mu gihe abana bari bicumbitse mu mujyi, hari abo byagejeje ku ngeso zo gusambana, gukoresha ibiyobyabwenge, gusiba ishuri no kudakurikiza amabwiriza y’ikigo. Byari ikibazo cyari kimaze gufata indi ntera.
Nyuma y’ibibazo byakomeje kugaragara, ubuyobozi bwa GS Nyagatare bwicaye hamwe n’ababyeyi n’inzego z’ibanze bafata icyemezo cy’amateka: guca burundu abana bose bicumbikiraga hanze y’ikigo.
Ni icyemezo cyakiranwe urujijo ku ikubitiro, ariko nyuma y’igihe gito, ababyeyi bose batangaje ko cyari gikenewe.
Nyirihirwe Claudine, umubyeyi w’abana biga kuri GS Nyagatare, avuga ko umuryango ari rwo rwari rwarabuze ijambo mu burere bw’abana:
“Iyo umwana ari mu rugo, umubyeyi amenya ibibazo bye, akamufasha mu masomo. Muri ya ‘geto’ nta muntu wabakurikiraga. Ingorane bari bafite ntizamenyekanaga.”
Abandi babyeyi bahamya ko kuba abana batashye kwa bo byatumye basubiramo amasomo neza, bakiga bafite imyitwarire myiza, kandi bagendera ku muco wo kubaha ababyeyi n’abarezi.

Abana bamwe baturuka mu bice by’icyaro bitandukanye birimo Kabare, Nshuri, Rutaraka, Mirama na Cyonyo, aho urugendo ruri hagati y’ibilometero 5 na 12.
Mu rwego rwo kuborohereza, ubuyobozi bw’ikigo ku bufatanye n’ababyeyi bwashyizeho gahunda yo kubagurira amagare kugira ngo babashe kugera ku ishuri ku gihe, nta nkomyi.
Umuyobozi w’ikigo, Murambya Félix, avuga ko iki cyemezo cyahinduye byinshi mu mikorere y’ikigo:
“Umwana uri mu businzi, mu ngeso mbi cyangwa mu kavuyo ntashobora gutanga umusaruro. Ubu abana bataha mu miryango, imyitwarire yabo yarahindutse cyane. Twabonye impinduka mu kwitwara neza no mu mitsindire.”
Kuri ubu, GS Nyagatare iri mu bigo bya mbere mu karere mu gutsindisha neza, mu gihe mbere habaga abana basiba, abandi bagasohoka mu ishuri uko bishakiye bitewe n’uko nta muntu ubakurikirana.
Umubare w’abanyeshuri wiyongereye ukagera hafi ku bana ibihumbi bitatu, kubera icyizere ababyeyi bafitiye ikigo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, asobanura ko guca ubwo buryo bwa “geto” byafashije abana kurushaho kwiga mu mutuzo no gukura neza.
Ati:
“Iyo umwana acumbitse hanze y’umuryango ahura n’ibiyobya byinshi. Hari abasaranganyaga ingeso mbi, abandi bagasiba ishuri. Ariko iyo ari mu rugo, afashizwa n’umubyeyi, akiga, akanakora imirimo myoroheje imufasha gukura neza.”
Yongeraho ko umuryango ari wo musingi w’uburere bw’umwana, bityo gusubiza abana mu miryango byagize uruhare(runini mu gushyira ku murongo ejo hazaza habo).
Byari bimaze kuba ikibazo gikomeye ku rwego rw’Akarere. Mu 2014, hari abagabo barindwi bafashwe bafitanye ibikorwa bitemewe n’abana bigaga muri baba muri “geto,” hafungwa abana batatu, muri bo umwe arakatirwa.
Byari bibaye ingaruka za ya myitwarire idakurikiranyweyo mu macumbi.
Ubu ngubu ibyo bibazo ntibikigaragara. Ababyeyi, ubuyobozi bw’ikigo n’inzego z’ibanze bahamya ko aya mateka asubira inyuma adashoboka kubera imbaraga zashyizwe mu kurengera umwana.
Gahunda yo guca burundu amacumbi y’abanyeshuri yatumye ikigo kiba icyitegererezo mu guteza imbere:
- Imyitwarire myiza
- Imitsindire ihagije
- Imikoranire myiza hagati y’ikigo n’ababyeyi
- Gukurikirana umwana ku rwego rw’umuryango
Imibare igaragaza ko abanyeshuri bavuye mu ngeso mbi, bakiga bishimira kuba mu miryango no gukurikirwa n’ababyeyi.
Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko intego ikomeje kuba kurinda abana ingaruka zo kuba kure y’umuryango, no gukomeza kubaka ejo heza h’abana b’u Rwanda.

Needed to get onto Matbet quick from a new location, and found matbetongirisi. Instant access, no fuss, which is what I needed. Saved me a lot of time. Check it out here: matbetongirisi
Scratch cards are such a fun, quick thrill! Reminds me of the playful energy Chesterfield PH brings to online gaming – easy sign-up & secure play! Check out the chesterfield ph app download apk for a similar vibe – bright, colorful, and surprisingly trustworthy! ✨
Giving a shot at 234vip22. Website looks clean and is easy to understand. Seems promising, will update after I’ve played a bit more. Go see for yourself at 234vip22.