Huye: Umusaza w’imyaka 72 wacucukura imva mu irimbi rya Ngoma yasanzwe ku nzira yapfuye

Mu gitondo cyo ku wa 9 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Ngoma VI, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, haramutse  inkuru iteye agahinda ubwo abaturage basangaga umusaza witwaga Uwitije Jean Claude, w’imyaka 72, yapfiriye ku nzira, bikekwa ko urupfu rwe rwaba rufitanye isano no kunywa inzoga nyinshi.

yakoraga akazi ko gucukura imva mu irimbi rya Ngoma, riherereye mu Karere ka Huye

Uyu musaza, wari uzwi cyane mu baturage bo muri ako gace , yasanzwe aryamye hasi, yubitse inda, atitira, bikagaragara ko yari amaze gushiramo umwuka. Ababonye umurambo we bwa mbere bavuga ko byabateye ubwoba n’agahinda, kuko bari bamuzi nk’umuntu wakundaga akazi ke nubwo yari amaze iminsi agaragaza intege nke.

Abaturage batangaje ko yari amaze iminsi arwaye ariko akanga kureka inzoga

a baturanyi bavuze ko Uwitije yari amaze igihe gito asa n’umuntu urembye, ariko ntibigeze batekereza ko byarangirana avuye mumubiri .

abaturanyi benshi bagerageje kumufasha, bamwe bakamugemurira ibyo kurya, abandi bakamusaba ko yakwivuza cyangwa agahagarika kunywa inzoga zinyobwa zitemewe, ariko byaranze.

Polisi yemeje ko nta bimenyetso by’urugomo byagaragaye

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yahamirije itangazamakuru ko koko uwo musaza yitabye Imana, ariko ko nta bimenyetso byerekana ko yaba yishwe cyangwa yakubiswe.
Yagize ati:

“Umurambo w’uwo musaza wabonetse mu gitondo cyo ku wa 9 Ugushyingo, uri ku nzira, yubitse inda. Nta bikomere cyangwa ibindi bimenyetso by’urugomo byabonetse. Polisi yahise ihagera ifatanya na RIB, umurambo ujyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kugira ngo ukorerwe isuzuma bamenye icyamwishe neza.”

CIP Kamanzi yakomeje asaba abaturage kwirinda kunywa inzoga nyinshi cyane cyane izitemewe, kuko zishobora gutera ibibazo bikomeye ku buzima, cyane ku bantu bakuze nk’uyu musaza.
Yagize ati:

Nubwo Uwitije Jean Claude  bamwe mu baturanyi be bavuga ko yari afite ubuzima bwihariye bwo kuba wenyine, kuko yari atakibana n’umuryango we.

Abaturanyi bavuga ko ubwigunge n’imibereho y’ubukene biri mu byatumye uyu musaza atabona ubufasha bwo kwivuza igihe yari amaze kugaragaza intege nke.

Mu myaka ishize, mu Ntara y’Amajyepfo hagaragara ikibazo cy’abantu banywa inzoga z’inkorano (zitujuje ubuziranenge), zikorwa mu buryo butemewe. Izo nzoga zagiye zihitana abantu benshi, abandi zikabatera ubumuga.

Abaturage bavuga ko hari inzoga zigurishwa ku giciro gito cyane, bituma abasaza, ababyeyi n’urubyiruko bazinywa batitaye ku ngaruka.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Ngoma VI,  yavuze ko iki kibazo kiri mu byo ubuyobozi buhora buhanganye nabyo.
Yagize ati:

“Turakomeza gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo inzoga zitemewe zicike burundu. Ibyo kunywa byose bitemewe cyangwa bikorerwa mu buryo budafite ubuziranenge bigomba guhagarikwa. Ni byo bituma abantu bapfa gutya batunguranye.”

Ingaruka z’inzoga ku bantu bakuze

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko abantu bageze mu zabukuru bakwiye kwirinda inzoga cyane, kuko umubiri wabo uba utagifite ubushobozi bwo kuzikuramo vuba. Inzoga zinyobwa kenshi zishobora gutera indwara z’umwijima, umutima, cyangwa impiswi zikabije zishobora no kwica umuntu mu gihe gito.

 umuganga twaganiriye   yasobanuye ko abantu bakuze bafite imbaraga nke z’umubiri kandi ubudahangarwa bwabo buba bwaragabanutse.
Yagize ati:

“Kunywa inzoga nyinshi ku bantu bakuze bituma umwijima urembera, amaraso agahinduka, umutima ugakora nabi. Iyo umuntu nk’uriya musaza yari amaze iminsi atarya neza, arwaye, hanyuma akinywa inzoga, umubiri ushobora guhita umera nk’uwazahajwe n’uburozi.”

Imibereho y’abasaza ikwiye kwitabwaho kurushaho

Urupfu rwa Uwitije rwongeye gusubiza mu majwi ikibazo cy’abasaza benshi bo mu Rwanda baba mu bwigunge, nta bantu babafasha, bagahitamo kunywa inzoga nk’aho ari bwo buzima. Bamwe baba batagifite imiryango ibitaho, abandi bakaba baratakaje icyizere mu buzima kubera ubukene cyangwa indwara zidakira.

“Abasaza nka Uwitije ni abantu baba barakoreye igihugu, ntabwo bakwiye gusaza mu buzima bubabaje. Dufite gahunda zo kubashyira mu miryango ibitaho, no kubafasha kubona ubuvuzi n’imirire myiza. Turasaba abaturage kudasiga mu bwigunge abantu bakuze, ahubwo bakababa hafi.” ibi nibyavuzwe numwe mubayobozi bashinzwe imibereho myiza yabaturage

Urupfu rwa Uwitije Jean Claude rufatwa nk’isomo rikomeye ku bantu bose, cyane cyane abageze mu zabukuru n’urubyiruko rukunda inzoga. Ni ubutumwa bwo kwibutsa ko ubuzima ari impano ikwiye kubungwabungwa, kandi ko inzoga zinyobwa nabi zishobora kwangiza byinshi kurusha uko abantu babyibwira.

CIP Kamanzi Hassan asoza yagize  ati:

“Turasaba buri wese kujya afata umwanya wo kwita ku buzima bwe. Inzoga si umuti, si ikiruhuko, kandi si igisubizo. Abaturage bakwiye gufasha abageze mu zabukuru, kubabera abajyanama, no kubarinda kunywa ibinyobwa bibangiriza ubuzima.”

One thought on “Huye: Umusaza w’imyaka 72 wacucukura imva mu irimbi rya Ngoma yasanzwe ku nzira yapfuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *