Huye: Urukiko Rwisumbuye Rwahamije Umwarimu Thomas NTIVUGURUZWA Icyaha Cyo Gusambanya Abana Babiri

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko umwarimu Thomas NTIVUGURUZWA, w’imyaka 50 y’amavuko, yakoze icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa, rumukatiye igifungo cy’imyaka 10 mu igororero. Uyu mwarimu wigishaga ku ishuri rya Nyanza TSS (ryahoze ryitwa ETO Gitarama), riherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, yarezwe ko yabanje kugura amasambusa (ibiraha) abana barimo gucuruza, akabajyana iwe mu rugo, hanyuma akabasambanya.

Uko icyaha cyakozwe

Nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, ku wa 30 Werurwe 2024, mu masaha y’umugoroba, mwarimu Thomas yahuriye mu gasantiri ka Butansinda n’abana babiri b’abakobwa, umwe ufite imyaka 15 n’undi ufite imyaka 17, bari gucuruza ibiraha. Ngo yabashutse ababwira ko agiye kubagurira ibiraha, abajyana iwe mu rugo. Bakigera mu nzu ngo yarafunze, ararya ibiraha ndetse anabiha abo bana.

Mu gihe abana bamushakagaho amafaranga ibihumbi 1 200 bari bamugurishije, Thomas ngo ntiyayabaha, ahubwo ababwira ko bataha, abajyana mu cyumba bararyama, ari na ho yabasambanyirije. Mu gitondo ngo yabasize mu nzu abakingiranye arigendera.

Nyuma y’aho, abana batabaje, umurimo ukora isuku mu nzu y’abarimu akaza kubakingurira. Uyu mukozi yahise atanga amakuru ku buyobozi, bidangira gutuma Thomas akurikiranwa n’inzego z’umutekano.

Ubushinjacyaha bwasabaga igifungo cy’imyaka 25

Ubushinjacyaha bwasabaga ko Thomas ahanishwa igifungo cy’imyaka 25, bushingiye ku buremere bw’icyaha n’ingaruka gikomeretse abana bagikoreweho. Bwemezaga ko ibimenyetso bihari bihagije bigaragaza ko abana baryamanye na Thomas ku bushake bwe, nta muntu n’umwe wari mu rugo keretse we n’abo bana.

Uko Thomas yireguye

Thomas yakomeje guhakana icyaha, avuga ko ku wa 30 Werurwe 2024 yasize mu rugo umukozi umumesera, ajya gusura inshuti. Avuyeyo ngo musanga abana bicaranye n’uwo mukozi muri salon, maze imvura igwa akanga kubohereza ngo batahe. Yavuze ko yabarekeye bakarara, mu gitondo agaha umukozi urufunguzo ngo abarinde bakigendera.

Thomas yemera ko abana baraye iwe, ariko akavuga ko atigeze abona umwanya wo kubabaza impamvu bahageze. Ngo ntiyari afite nimero z’ubuyobozi zo kubamenyesha.

Uko Urukiko rwasuzumye ibimenyetso

Urukiko rwasanze ubushinjacyaha bugaragaza ibimenyetso bifatika birimo:

  • Ubutumwa bw’umukozi w’abarimu wavuze ko yabonye Thomas atahanye n’abo bana kandi ko yabasigiye urufunguzo ngo azabakingurire.

  • Ubuhamya bw’undi mutangabuhamya wababonye mu idirishya.

  • Raporo ya RFI (Laboratoire) yerekana ko mu ikariso y’umwe mu bana no mu gitsina habonetsemo ibisa n’amasohoro, harimo DNA ivanze—iy’umugabo n’iy’umugore.

  • Ko nta wundi mugabo waraye mu nzu, uretse Thomas ubwe, nk’uko na we yabyiyemereye.

Urukiko rwanzuye ko Thomas yirengagije inshingano z’umurezi, kuko yagombaga kugira amakenga kubona abana b’imyaka 15 na 17 baraye iwe batamusabye icumbi kandi atigeze amenyesha ubuyobozi cyangwa ababyeyi babo.

Impamvu nyoroshyacyaha zafashwe mu kubahanisha

Nubwo icyaha cyahanaguwe gihamya, urukiko rwasanze:

  • Thomas atakurikiranweho ibindi byaha mu mateka ye, bityo akitwa umuntu utarigeze agirwaho n’indi myitwarire mibi mu nkiko.

  • Nubwo atigeze yicuza cyangwa ngo yemere icyaha, amategeko yateganyaga ko iyi mpamvu imwe ihagije mu kumugabanyiriza igihano.

Icyemezo cy’Urukiko

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko:

  • Thomas NTIVUGURUZWA ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana,

  • Agahanishwa imyaka 10 y’igifungo,

  • Agasonewa kwishyura amafaranga 20,000 Frw y’uruhare rw’uburenganzira kuko yaburanye afunzwe.

3 thoughts on “Huye: Urukiko Rwisumbuye Rwahamije Umwarimu Thomas NTIVUGURUZWA Icyaha Cyo Gusambanya Abana Babiri

  1. Gave f9bet a go the other night. Had a decent run on Mention generic game, e.g., the roulette table. Nothing spectacular, but a smooth experience. I’d recommend it! Give it a go. f9bet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *