Ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, abaturage bo mu murenge wa Himbi mu Karere ka Goma bahuye nikibazo gikomeye ubwo bagiye kumena imyanda , bakumva ibintu bidasanzwe. Kubera impumuro idasanzwe bagiye kureba , bahasanga imibiri itatu, yari itwikiriye kandi ifite ibimenyetso by’ihohoterwa bikabije—yose yari mu mwobo gusa kubera yarimaze iminsi yatangiye gusohora umwuka udasanzwe .
Umwe mu baturage waruherereye aho ibyo byabereye yagize ati:
“Twumvise impumuro mbi cyane, hanyuma abaturage batangira gushakisha aribiki ku buryo nyuma nibwo haje kugaragara iyo mibiri. Aba bibonye bavuzeko yari imaze iminsi , kuko imibiri ishobora gutangira guhumura nyuma y’iminsi myinshi .”
Iyo mibiri yose yari ifunze imikaya kandi bigaragara ko yakorewe iyicarubozo, ibyo bikaba ibigaragaza ko abayihohoteye bashobora kuba barashakaga gutwika ibimenyetso cyangwa gutera ubwoba.
Nyuma abapolisi b’ashinzwe gutabara n’abarimo serivisi z’ubutabazi (civil protection) barahageze maze batwara iyo mibiri bayimurira ku bitaro (morgue), kugira ngo harebwe ko umubiri wakorwaho isuzuma mbere yo gushyingura.
Abatuye hafi yaho havumbuwe imibiri batangaje ko hari imiryango myinshi yari yavuzeko abantu babo babuze muri ako karere, by’umwihariko mu bice bya Himbi na Kyeshero. Bamwe muri abo bahise basohora amatangazo arangisha ababo nyuma nibwo hunvikanye iyinkuru yubwicanyi, nyuma nibwo imiryango imwe muyatatse yasanze ababo bishwe .
ibibikorwa by’ihohotera byatangiye kuva mu mezi ashize muri Goma, kuva aho umutwe wa M23 wigaruriye bimwe muribi bice , uruhande rw’imiryango nka Human Rights Watch n’Amnesty International byagaragajeko , Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ubwo M23 yemezaga ko yafashe neza umugi wa Goma aribwo hatangiye invurur zose , ibyatangiye ku ya 27 Mutarama. Mugihe cy’icyumweru kimwe abasaga 700 bari bamaze gupfa.
Mu Buhanga (Kasika, Katindo, Himbi, Kyeshero…), hagiye havumburwa imibiri y’abantu bishwe mu buryo butaboneye, bamwe bagashyingura byihutirwa kugira ngo hatagira ikimenyetso kiboneka cyangwa ngo hagire andi makuru amenyekana
Amnesty International yatangaje ko M23 yihaye gahunda yo gufata abaturage, kubatoteza, kugeza aho bazitabazwa mugihe byaba bikomeye
Mu byumweru bishize, uko ibikorwa byo kubura abantu no kubona imibiri byagiye byiyongera, serivisi z’ubutabazi zirimo uburinzi bwabaturage (civil protection), Kilizaya , Komite Mpuzamahanga y’Umuryango w’Abafaransa (International Committee of the Red Cross), n’amavuriro nderabuzima ya Leta, byakoze ibikorwa byinshi byo gukusanya imibiri no kuyishyingura mu murimbi (ITIG cemetery)
Nubwo ntawurahamwa niyicwa ryiriya mibiri Arik beremezwa nezako bazize intambara zirimo kubera muri ihuza umutwe wa AFC /M23 Ndetse ningabo za reta (FARDC) Ndetse nimitwe bafatanyije irimo fdlr wazalendo nizindi NYINSHI
