I Kigali Harizihirizwa Umunsi Mpuzamahanga Wabavuga ururimi Rw’igiswahili Kunshuro Ya  Kane Nibihugu Byose Bigize Umuryango Wa EAC

Ni igikorwa gikomeye, cyateguwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku bufatanye n’u Rwanda, gifite intego yo gukomeza guteza imbere ururimi rw’igiswahili nk’ururimi ruhuza, rwubaka ubumwe n’iterambere mu karere.

Uyu munsi w’ingenzi wizihizwa ku matariki ya 6 na 7 Nyakanga 2025, ni ku nshuro ya kane uhujwe n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba: u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzaniya, Burundi, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Somaliya. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Kiswahili, Uburezi Burimo Bose n’Iterambere Rirambye.”

Kiswahili  cyangwa igiswahili si ururimi gusa. Ni ikimenyetso cy’ubumwe, umuco n’iterambere mu karere. Uru rurimi, rumaze imyaka myinshi rukoreshwa mu bucuruzi, mu burezi, mu itangazamakuru ndetse no mu bikorwa bya politiki n’ubukungu, rufite ubushobozi bwo guhuza abantu batandukanye bafite indimi, imico n’imiterere itandukanye.

Madamu Veronica Nduva, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, ubwo yatangazaga iby’iki gikorwa, yagize ati:

“Kiswahili si ururimi gusa, ni ikiraro duhuriyeho nk’Abanyafurika. Ni ururimi ruduha ubushobozi bwo guhuza imbaraga, gusangira ibitekerezo no kubaka ejo hazaza hashyize imbere uburezi n’iterambere rirambye. Kuryubaha no kuriteza imbere ni ukwiyubaha ubwacu.”

Yongeyeho ko EAC izakomeza gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyemeza Kiswahili nk’ururimi rwemewe rw’akarere, bityo ibihugu bigize EAC bigasabwa gushyira imbaraga mu kwigisha urwo rurimi mu mashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza.

hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bigamije kugaragaza uko Kiswahili gifasha mu burezi bwuzuzanya ndetse n’iterambere rirambye. Bimwe muri ibyo bikorwa birimo:

  • Inama mpuzamahanga iraganira ku ruhare rwi giswahili mu burezi, iterambere, uburinganire n’uruhare rw’urubyiruko;
  • Ikiganiro cy’urubyiruko gifasha mu guhanahana ibitekerezo no kwimakaza  ururimi rw’igiswahili mu rubyiruko;
  • Imurikabikorwa ry’ibitabo n’ibikoresho byanditse muri giswahili, harimo ibikorwa by’abanditsi, abacuruzi b’ibitabo, abarimu n’abandi bafatanyabikorwa;
  • Imbyino n’indirimbo za gakondo zigaragaza uburanga bw’umuco w’Abanyafurika mu rurimi rw’giswahili;
  • Itangazamakuru n’ubukangurambaga binyuze mu biganiro, amashusho n’amakuru agezwa ku bantu b’ingeri zose.

Bikozwe Mu rwego rwo kubaha no gukomeza guteza imbere ururimi rwa Kiswahili, UNESCO yemeje ku mugaragaro tariki ya 7 Nyakanga 2021 ko uwo munsi uzajya wizihizwa buri mwaka nk’Umunsi Mpuzamahanga wi giswahili. Mu kurushaho kuwugira uwa bose, inama ya 42 y’abaminisitiri ba EAC yafashe icyemezo cyo kuwizihiza buri mwaka mu buryo buzunguruka mu bihugu bigize uwo muryango.

  • 2022: Ku nshuro ya mbere, ibirori byabereye i Zanzibar, Tanzaniya;
  • 2023: Ibirori byabereye i Kampala, Uganda;
  • 2024: Byakurikiranwe i Mombasa, Kenya;
  • 2025: Kigali, u Rwanda, niyo yakiriye bwa mbere iki gikorwa gifite uburemere mu mibanire n’iterambere ry’akarere.

U Rwanda ntirushidikanya ku kamaro k’uru rurimi. Muri gahunda zarwo z’iterambere, igihugu cyashyize Kiswahili mu ndimi zemewe z’igihugu, hamwe n’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kongera abarimu bigisha Kiswahili, ndetse hasinywe amasezerano n’ibindi bihugu nka Tanzaniya na Kenya mu rwego rwo kwigishanya abarimu.

Mu myaka ya vuba, ibigo byigenga n’ibya leta byateye intambwe ishimishije mu kwigisha no kumenyekanisha igiswahili: kaminuza nyinshi zirimo UR, INES-Ruhengeri, ULK n’andi mashuri makuru zirimo amasomo yihariye ya Kiswahili. Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), Polisi, ndetse na NIDA batangiye gukoresha Kiswahili mumatangazo no mu nyandiko.

Kiswahili ntikiri ururimi rw’abakuze gusa cyangwa rw’abarimu. Ubu urubyiruko narwo rumaze kurwigarurira. Muri Kigali, urubyiruko rwibumbiye mu matsinda y’itangazamakuru, imivugo, ubuvanganzo n’ubucuruzi rurimo gukora inkuru, indirimbo n’amafilimi mu giswahili.

Mugisha Diane, umunyeshuri muri UR, yagize ati:

“Twifuza gukoresha Kiswahili kugira ngo twiyegereze abavandimwe bacu bo mu karere. Ni ururimi twumva rudufasha kwerekana ko turi ab’Afurika dufite umuco, ururimi n’imitekerereze yacu. Ni uburyo bwo kwivugira amateka yacu.”

Kugeza ubu, igiswahili gikoreshwa n’abarenga miliyoni 200 muri Afurika n’ahandi ku isi. Rukwigishwa muri kaminuza zo muri Amerika, Aziya n’i Burayi. Mu gihe Afurika yitegura gushyira mu bikorwa “AfCFTA” – isoko rusange rya Afurika, igiswahili kiri mundimi zibanze zizakoreshwa nk’ururimi rw’ibanze ruzahuriza hamwe abacuruzi, abashoramari, abikorera n’abayobozi.

Uru ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma tukareba aho twavuye, aho turi n’aho tugana. Niba igiswahili cyaravukiye mu turere twa Mombasa na Lamu, uyu munsi ni ururimi rukoreshwa nibinyamakuru nka RBA ,BBC, VOA, Deutsche Welle,Idembenews  n’ibindi. Kuki tutarufata nk’inzira yo kwiyubakira Afurika yacu twishimiye?

Umunsi Mpuzamahanga wabavuga ururirimi rw’igiswahili ni byinshi kuruta ibirori. Ni igitekerezo, ni urugendo, ni icyerekezo. Kizahuza abanyabwenge, abanyabugeni, abanyeshuri, abayobozi, abanyamakuru n’abaturage basanzwe, bose bafite indoto zimwe: kubaka Afurika itajegajega, irangwa n’uburezi bwiza, umuco n’ururimi ruduhuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *