Igenzura ry’isoko ryihariye ry’abarimu: Umushinga mushya ushobora gufasha abarimu kubona ibicuruzwa ku giciro kiboroheye

Mu nama yabereye ikigali kumunsi w’ejo , Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, yatangaje ko Minisiteri ayoboye igiye gusuzuma igitekerezo cyatangajwe n’umwarimu, gishingiye ku gushyiraho isoko ryihariye rigenewe abarimu, nk’uko abasirikare bafite army shop ibagenera serivisi z’ibicuruzwa ku giciro kiboroheye.

Iki gitekerezo cyatanzwe na Niyitegeka Emile, umwarimu wo mu Karere ka Muhanga, cyakiriwe neza n’abari bitabiriye inama, aho Minisitiri w’Uburezi yagaragaje ko ari igitekerezo gifite agaciro, ndetse ko kigiye kwigwaho mu buryo bwimbitse kugira ngo harebwe niba cyashyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Nsengimana yagize ati: “Turabizi ko abarimu bagira uruhare rukomeye mu burezi bw’igihugu. Niba habonetse igitekerezo nk’iki cy’isoko ryihariye, kizaganirwaho dufatanyije n’inzego zose bireba kugira ngo harebwe uko cyashyirwa mu bikorwa. Nubwo bidahita bikunda, ni igitekerezo cyiza kandi gishobora gutanga umusaruro mwiza ku mibereho y’abarimu.”

Igitekerezo cyo gushyiraho Teachers’ Shop gifite intego yo korohereza abarimu kubona ibicuruzwa by’ibanze nk’ibiribwa, imyenda, ibikoresho byo mu rugo, n’ibikoresho by’ishuri ku giciro gito. Ibi byajya bikorwa binyuze mu bufatanye hagati ya Leta n’abikorera, bikaba byarushaho guteza imbere imibereho y’abarimu, itari isanzwe ihagaze neza.

Ku rundi ruhande, Army Shop imaze imyaka icumi ikorera mu Rwanda, igaha abasirikare n’abagize umuryango wabo ibicuruzwa ku giciro cyoroshye. Byatumye ubuzima bw’abasirikare bugenda butera imbere, ndetse n’umusaruro w’akazi wabo urushaho kuba mwiza. Nta mpamvu abarimu badahabwa serivisi nk’izi, cyane cyane ko nabo bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Uwitwa Mukamana Olive, umwarimu mu Karere ka Rwamagana, yagize ati: “Iyo twumva ko hari Army Shop, twibaza impamvu natwe tutagira Teachers Shop. Turahembwa amafaranga make, ariko byose byiyongeraho n’ibiciro biri hejuru. Iyo hajyaho iryo soko, twazajya tugura ibintu by’ibanze ku giciro gikwiye.”

Ubushakashatsi bwinshi bugaragaza ko abarimu bo mu Rwanda, cyane cyane abo mu mashuri abanza n’ay’inshuke, bakunze guhura n’ibibazo by’imibereho mibi. Umushahara uhabwa umwarimu muto uri mu kiciro cya mbere (Level 1.3) uri munsi ya 80,000 Frw ku kwezi, ibintu bituma kubona ibikoresho by’ibanze n’imibereho iboneye bigorana.

Ibi byatumye abarimu bamwe bajya mu nguzanyo, abandi bagasubira mu mirimo itari iyo kwigisha, cyangwa bagakora akazi k’inyongera gahungabanya imbaraga zabo mu ishuri.

Icyakora, hari ibyakozwe na Leta mu guteza imbere imibereho y’abarimu. Harimo gahunda yo kububakira amacumbi, gutanga inguzanyo ziciriritse, ndetse n’ubundi bufasha. Ariko igitekerezo cy’isoko ryihariye cyaba igisubizo kirambye ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro rihangayikishije abarimu.

Mu gushimangira ibyo Minisitiri Nsengimana yavuze, MUGENZI Léon, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), yasobanuye intambwe imaze guterwa mu rwego rwo kunoza ireme ry’abarimu.

Mu 2020, ubwo hatangizwaga gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri byinshi, byagaragaye ko abarimu bize uburezi batari bahagije. Leta yahamagaye abafite ubumenyi, nubwo batari barize uburezi, kwitabira aka kazi, kugira ngo imyigire idahungabana.

Mugenzi Léon ati: “Mu barimu barenga 26,000 batari barize uburezi, icya mbere cyamaze kurangiza amasomo yihariye ya ‘Teacher Training’, ubu bagiye guhabwa impamyabushobozi ibemerera kwigisha nk’ababihuguriwe. Ibi bizagabanya umubare w’abarimu badafite ubushobozi buhagije.”

Yavuze ko abarimu b’inshuke n’amashuri abanza bagera ku 12,000 bari barize ibindi, ariko ubu bafite ubushobozi n’impamyabushobozi bibemerera kwigisha neza. Ni intambwe ifatika mu kuzamura ireme ry’uburezi, ariko bisaba ko imibereho yabo nayo izamurwa.

Isoko ry’abarimu, niriba ryashyizwe mu bikorwa, ryafasha mu buryo butatu:

  1. Kugabanya igitutu cy’imibereho: Abarimu babona ibicuruzwa ku giciro gito, bikabafasha kubaho neza nta kiguzi cy’umurengera.
  2. Guteza imbere imikorere n’umusaruro: Umwarimu utekanye agira umusaruro mu kwigisha abana, bityo n’ireme ry’uburezi rikazamuka.
  3. Kongera agaciro k’umwuga: Kuba umwarimu yitabwaho by’umwihariko bizamura icyubahiro cy’umwuga, bigatuma n’abandi bawifuza.

Twagirayezu Annonciata, umwarimu mu karere ka Nyamasheke, yagize ati: “Mu gihe bamwe bataye umwuga kubera ubukene, iryo soko ryadufasha kuguma mu kazi dufite icyizere, kandi ritwongerera ishema n’agaciro.”

Abasesenguzi mu bijyanye n’uburezi bavuga ko igitekerezo nk’iki gikwiriye gushyigikirwa, ariko kigashyirwa mu bikorwa mu buryo burambye. Basaba ko isoko ry’abarimu ryafatwa nk’ikigo cy’ubucuruzi kigengwa na Leta, rifite ubuyobozi bwihariye, kandi rigakora mu buryo butunganye nk’uko Army Shop yagenze.

Dr. Mugabo Jean Bosco, impuguke mu bukungu n’uburezi, yagize ati:

“Ni igitekerezo cyubaka. Isoko ry’abarimu ni igikorwa cyafasha kuzamura imibereho yabo no guteza imbere umusaruro. Ariko bigomba gukorwa mu mucyo, rigashyirwa no mu mategeko agenga urwego rw’uburezi.”

Abarimu benshi mu Rwanda bagaragaje ko bishimiye ko Minisitiri w’Uburezi yagaragaje ubushake bwo gusuzuma iki gitekerezo. Bizeye ko bizagenda neza, kandi isoko ryabo rikazashyirwaho vuba.

Hari icyizere ko Leta izafatanya n’ibigo byigenga, abacuruzi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kugira ngo isoko ribe impamo, bityo abarimu bagire aho bajya bagura ibintu bibafasha kubaho neza, bidahenze, nk’uko abandi bakozi ba Leta bamwe babifitiye uburenganzira.

Umwarimu witwa Nsabimana Callixte yagize ati: “Turishimira ko igitekerezo cyacu cyumviswe. Twizeye ko Minisitiri atazagifata nk’ijambo risanzwe, ahubwo kizatanga umusaruro. Turifuza Teachers Shop natwe twibonamo.”

Soma andi makuru ajyanye n’iyi nkuru kuri idembenews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *