Kuva tariki ya 01/12/2025, mu mashuri menshi yo mu Rwanda Ejo haratangira igikorwa gikomeye muri gahunda y’umwaka w’amashuri— ibizamini bisoza igihembwe cya mbere. Igihembwe cyatangiye ku wa 08/09/2025, , ariko ntago cyabaye kirekire cyane bitewe n’akazi kenshi kari mu mwaka wose wo kwiga.
Iyo uganiriye n’abanyeshuri batandukanye, benshi bakubwira ko iki gihembwe cyihuse ndetse kirangwa no gukora cyane. Uko byagenda kose, uko cyabaye kose, ubu igikurikira ni ibizamini, kandi buri ruhande rufite inshingano umunyeshuri, umwarimu, n’umubyeyi barafatanya kugira ngo umusaruro uboneke.
Inshingano n’Imiterere y’Ibizamini muri iki Gihembwe
Kuba ibizamini by’iki gihembwe bitegurwa na barimu ku giti cyabo (school-based assessment), bitandukanye na semester ya kabiri na ya gatatu, bituma uburemere bw’akazi ku barimu burushaho kwiyongera.
- Igihembwe cya 1: Ibizamini bitegurwa n’ishuri (abarimu)
- Semester ya 2: Ibizamini bitegurwa ku rwego rw’akarere
- Semester ya 3: Ibizamini bitegurwa ku rwego rw’igihugu na NESA
Ibi bituma iki gihembwe kiba icy’akazi kenshi cyane mu mashuri menshi.
Mu bigo bya TSS, akenshi ibizamini bitangira mbere y’ahandi, kuko muri trade zaho haba modules nyinshi kurusha ibigo bya general education. Ibi bituma abarimu bo muri TSS barushaho kugira imirimo myinshi ugereranyije n’abandi.
Hari amashuri akkora ibizamini mu gitondo, andi akabikora nimugoroba, bitewe n’ingano y’amasomo abanyeshuri bize
Ese Umwarimu Yakwitwara Ate mu Icyumweru cy’Ibizamini?
- a) Invigilation (guserveying) – Kugenzura ibizamini
Umwarimu aba akwiye:
- Gutangira ibizamini kugihe kugira ngo ibizamini birangirire igihe kandi abanyeshuri bakore amasaha ahagije
- Kwambura abanyeshuri impapuro twita inkota, ibitabo, na telephone
- Kureba niba ibizamini biri bukorwe aribyo agiye gutanga
- Kugenzura imyitwarire y’abanyeshuri no kubarinda gukora amakosa ashobora kubagiraho ingaruka nko gukopera cyangwa gukopeza
- b) Gukosora neza no gutanga amanota ntakimenyane
Birazwi ko gukosora ari umurimo uremereye. Nta kwihuta gusa ngo urangize, ariko:
- Zirikana ko Gukosora neza ari umucyo mwiza
- Gutanga feedback ifasha umunyeshuri kumenya aho atari yakosheje akabasha kurekarama
- Gushyira amanota muri Academic Bridge cyangwa Camis 2.0 neza nta kwibeshya
- c) Kwita ku burenganzira bw’abanyeshuri
Umwarimu mwiza:
- Asobanurira neza amategeko y’ibizamini abanyeshuri
- Atuma umunyeshuri yumva ko afite uburenganzira bwo kujura igihe hari icyo atumva ku manota yahawe
- Akirinda kuba intandaro yo guha abana inyandiko zo gukopera cyangwa kubabwira
- Agera ku banyeshuri bose mu buryo bungana
- d) Kwirinda guhishira umunyeshuri ugaragayeho ibimenyetso byo gukopera
Umwarimu ufasha umunyeshuri gukora amakosa aba ari kumwangiriza ejo hazaza. Gukopeza umunyeshuri ntabwo ari kumufasha; ni ugushyiramo nageza ntacyo akamaro.
Inama ku Banyeshuri: Uko Wategura neza ibizamini
Umunyeshuri ni we ugomba kwishyiriraho intego. Aha hari inama zikomeye:
✔ a) Gukora ibizamini mu bwitonzi
Ntukihutire gupfa kwandika ngo “ugomba kubanza kunva ikibazo neza ugashaka nibitekerezo kuricyo.”
- Soma ikibazo inshuro 2 cyangwa 3
- Andika ibisubizo biri mu buryo bwuzuye
- Irinde amagambo menshi adafite icyo yongeraho
✔ b) Kwirinda gukopera
Gukopera si ubuhanga; ni kwangiza ejo hawe.
Abanyeshuri benshi bafite ubushobozi ariko bazitesha agaciro bakivanga mu bikorwa bibuza kuyoboka inzira y’ukuri.
✔ c) Kwitegura hakiri kare
Niba witeguye neza, ibizamini biba bitakugoye:
- Kora révision buri munsi
- Igira hamwe nabandi (study group)
- Sobanuza ibyo utazi, ubaze umwarimu cyangwa bagenzi bawe
✔ d) ibuka ibikoresho byikizamini
- amakaramu 2 cyangwa 3
- Impapuro zabugenewe zikoreshe neza
- Calculator niba yemerewe
- Ikarita yishuri
✔ e) Kwizigama umwanya: Kugeraaho ukorera ibizamini kare
Kugerwaho hakiri kare bihesha umunyeshuri ituze ryo gutangira neza.
Inama ku Babyeyi: Uruhare Rwanyu Ni Runini
- a) Gutegurira abana amatike yo gutaha
Umwana uzi ko atazagira ikibazo cy’amafaranga yo gutaha aba afite umutima utekanye mu bizamini.
- b) Kubategurira iminsi mikuru yo kubashimira
Si ukubabwira gusa ngo “kora neza.”
Ariko no kubereka ko hari icyo ugiye kubaha mu gihe bazanye umusaruro—cyangwa ko uzaneza ibyishimo n’ubwo bagerageje uko bashoboye.
- c) Kumenya uko umwana yitwaye
Umubyeyi akwiye:
- Gukurikirana amanota umwana azagira
- Kubaza abarimu niba hari icyahindutse mu myigire y’umwana
- Kumwigisha kudacika intege
- d) Kuba ku ruhande rwe nka support system
Hari abana bakora ibizamini bagahura n’igitutu kinini. Umubyeyi agomba:
- Kumwibutsa ko ubuzima budahagarara ku bizamini
- Kumufasha kuruhuka bihagije
- Kumwigisha gahunda yo kurya neza no gusinzira neza
Icyo Inshingano za Invigilator Zigomba Kuba
Mbere y’uko ibizamini bitangira, invigilator agomba:
- Kubwira abanyeshuri amabwiriza y’ibizamini
- Gukora check yo kureba ko abanyeshuri bafite ibikoresho
- Kubifuriza amahirwe masa mu mucyo
- Kubibutsa ko gukopera bifite ibihano bikomeye bitewe n’amategeko y’ishuri
- Kugenzura niba umunyeshuri ari mu cyumba gikwiranye naho yapanzwe
- Guhagarara mu byerekezo bitandukanye
- Gushyira imikono ku rupapuro rw’abanyeshuri bose
Ibintu by’ingenzi benshi bibagirwa ariko bikwiye kwibukwa
✔ Kugenzura ko impapuro zose z’imibare zifite kashe (signatures)
✔ Kwirinda gutinda gutanga rapport z’ibizamini
✔ Gushishikariza abanyeshuri kujya mu masomo ya remedial igihe hari ibyo batakoze
✔ Abanyeshuri bafite ubumuga (special needs) bahawe imyanya n’igihe kibakwiriye
Ibihe by’ibizamini ntibiba byoroshye ku ruhande urwo ari rwo rwose.
- Umwarimu aba afite akazi katoroshye ko gutegura no kugenzura ibizamini
- Abanyeshuri baba bafite igitutu cyo gutanga umusaruro
- Ababyeyi baba biteguye kwakira ibyavuye mu bizamini no kubashyigikira
Ariko icy’ingenzi ni ukuzirikana ko ibizamini ari inzira, si iherezo.
Ni inzira yo gupima ubumenyi, kureba aho tugomba kongera imbaraga, no kwiga uko umwaka ushobora kurangira neza.
Muzabifuriza ibizamini byiza, amahoro n’umusaruro ushimishije!
Nimuharanire ukuri, umuhate n’indangagaciro nziza ibindi biziyongeraho.

789winlink? Hmm, it’s on my list to check out. Heard some whispers about some decent bonuses. Maybe worth a look. Check it out: 789winlink