Mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi no guteza imbere ubushobozi bw’abarimu mu Rwanda, cyane cyane mu rurimi rw’Icyongereza, Leta y’u Rwanda yahisemo kongera umubare w’abarimu bakomoka muri Zimbabwe bazanywe mu gihugu kugira ngo bafashe mu kubaka ubushobozi bw’abarimu b’Abanyarwanda. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ku wa 19 Kamena 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibyagezweho mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.
Uyu mwanzuro wifashwe biturutse kubunararibonye bw’igihugu cya Zimbabwe mu burezi, aho kizwiho kugira abarimu bafite ubuhanga n’ubumenyi buhambaye mu ndimi, by’umwihariko Icyongereza. Ni gahunda igamije gusubiza ikibazo kimaze igihe kirekire cy’abarimu bafite ubushobozi buke mu kwigisha mu Cyongereza, ururimi rwemewe nk’urw’uburezi mu Rwanda.
Uburezi ni imwe mu nkingi z’iterambere rirambye twese turabizi. Mu myaka ya vuba, Leta y’u Rwanda yagaragaje ubushake bwo guteza imbere ireme ry’uburezi, binyuze mu kongera umubare w’amashuri, ibikoresho, no kuzamura ireme ry’ubushobozi bw’abarimu. Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko mu gihe cy’umwaka umwe, hatunganyijwe ibyumba by’amashuri bisaga 22,000, ndetse n’umubare w’abarimu ugenda wiyongera mu mashuri y’inzego zose.
Nubwo ibyo bikorwa byagezweho, haracyari icyuho mu rwego rw’ubushobozi bw’abarimu mu rurimi rw’Icyongereza. Icyo kibazo cyagarutsweho cyane n’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko, bibaza icyo Leta ikora ngo ikemure ikibazo cy’abarimu batagira ubumenyi buhagije mu Cyongereza.
Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko kimwe mu bisubizo bigamije gukemura iki kibazo ari ukuzana abarimu b’Abanyazimbabwe bigisha mu mashuri y’abarezi (TTCs) ndetse ko hakomeje n’imyiteguro yo kuzana abandi benshi mu gihe cya vuba.

Zimbabwe ni igihugu kimaze imyaka myinshi gifite uburezi buhamye, ndetse abarimu bacyo bazwiho ubuhanga bwihariye mu ndimi, cyane cyane Icyongereza. Abenshi muri bo bize mu mashuri akomeye, kandi bagira imyigishirize ihamye. Ni muri urwo rwego, u Rwanda rwatangiye gukorana na Zimbabwe mu rwego rwo gusangira ubunararibonye n’ubumenyi, binyuze mu kohereza abarimu bayo mu Rwanda.
Kuva uyu mushinga watangira, abarimu 154 b’Abanyazimbabwe bamaze kugera mu Rwanda, ahanini bigisha mu mashuri y’abarezi (TTCs). Intego ni ugufasha abanyarwanda bigira kuba abarimu kugira ubumenyi buhagije mu rurimi rw’Icyongereza, kugira ngo bajye bagaragaza ubuhanga mu kwigisha kuva ku rwego rw’abanza kugeza ku yisumbuye.
Nk’uko Dr. Ngirente yabivuze:
“Abenshi mu bo twazanye ni abarimu bigisha mu mashuri y’abarezi (TTCs) kugira ngo abazarangize ayo mashuri bazabashe kwigisha neza mu Cyongereza. Ni nayo mpamvu twashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere ayo mashuri, tukayaha ibikoresho bihagije n’ubushobozi bwo kwigisha.”
Nubwo TTCs zifite uruhare runini mu guhugura abarimu bashoboye, ubu mu gihugu hose habarurwa TTCs 16 gusa, umubare udahagije kugira ngo huzuzwe icyuho cy’abarimu bashoboye kwigisha mu Cyongereza.
Leta irateganya kongera umubare w’ayo mashuri no gukomeza kuyaha ubushobozi mu bikoresho n’abarimu babishoboye. Abazayarangiza ni bo bazasimbura buhoro buhoro abarimu badafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza, kugira ngo urwego rw’ireme ry’uburezi rusugire kurushaho.
Muri gahunda nshya yatangajwe na Minisitiri w’Intebe, abarimu basanzwe bigisha bazahabwa amahugurwa y’imyaka ibiri mu rurimi rw’Icyongereza. Ayo mahugurwa azabera mugihe bazab barimo bigisha kugira ngo badatakaza akazi.
“Abarimu bafite imyaka ibiri yo kwiga Icyongereza bakiri ku kazi. Nyuma yaho, bazakora ikizamini. Abazagitsinda bazaguma ku kazi, naho abazagitsindwa bazasimburwa,” Dr. Ngirente.
Iyi gahunda izamara imyaka itatu, aho ibiri ya mbere izaba igamije kwigisha abarimu bari ku kazi, naho umwaka wa gatatu ugakoreshwa mu gusimbuza abatazabasha gutsinda.
Ni gahunda ifite intego yo kwimakaza ubushobozi mu Cyongereza nk’ururimi rwigishirizwamo mu mashuri, dore ko kutarugira neza biri mu bikomeje kudindiza ireme ry’uburezi, cyane cyane mu mashuri y’inshuke n’abanza.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Isi Gishinzwe Iterambere (World Bank) mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko abarimu bigisha mu mashuri abanza kuva ku mwaka wa mbere kugeza ku wa gatatu (P1–P3), 62% muri bo batagira ubumenyi buhagije mu Cyongereza. Ibi byateye impungenge zikomeye izimpuguke mu bijyanye n’ireme ry’amasomo bigisha .
Nanone kandi, ku wa 26 Gashyantare 2024, Minisiteri y’Uburezi yasohoye inyandiko yagaragaje ko abarimu 4% gusa aribo bafite ubumenyi bwo ku rwego rw’icyiciro cyo hagati (intermediate) cyangwa hejuru (advanced) mu Cyongereza, nyamara ari rwo rurimi rw’inyigisho rukoreshwa kuva mu mashuri abanza.
U Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhindura ururimi rw’akoreshwaga mu mashuri rusimbuza Igifaransa n’Ikinyarwanda, rukajya rwifashisha Icyongereza. Iyi politiki yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2008, ariko itangira ryayo ryari rikigoye, kuko abarimu benshi bari batazi Icyongereza.
Mu 2011, hemejwe ko Icyongereza kizatangira kwigishwa kuva mu mwaka wa kane w’amashuri abanza (P4), mbere yaho hakifashishwa Ikinyarwanda. Ariko mu 2019, hashyizweho politiki nshya igena ko Icyongereza gitangira gukoreshwa nk’ururimi rw’inyigisho guhera mu mwaka wa mbere w’ishuri abanza (P1).
Ibi bisaba ko umwarimu wo ku rwego rw’ibanze agira ubumenyi buhagije bwo kwigisha mu Cyongereza, bityo abana bagatangira kurwigishwa hakiri kare. Niyo mpamvu kongera umubare w’abarimu bafite ubwo bushobozi ari ingenzi cyane.
U Rwanda rugenda rugirana imikoranire n’ibihugu bifite uburambe mu burezi, aho rubyaza umusaruro ubunararibonye bwabo mu kongera ubushobozi bw’abarimu bo mu Rwanda . Zimbabwe ni urugero rwiza, ariko hanarebwe uko gukorana n’ibihugu nka Uganda, Kenya cyangwa u Bwongereza byatuma umubare w’abarimu b’indimi wiyongera.
Ndetse na kaminuza zitanga amahugurwa yihariye ku ndimi z’amahanga zirimo kwinjizwa muri gahunda yo gutanga amahugurwa y’igihe gito ku barimu bakora ku rwego rw’ibanze n’icyiciro rusange.
Mwitonde Icyifuzo: Ntabwo ari ugusimbura Abanyarwanda, ni ukububakamo ubushobozi
Hari bamwe bashobora kwibaza impamvu Leta y’u Rwanda izana abarimu b’abanyamahanga aho kubanza guha amahirwe Abanyarwanda. Ariko Dr. Ngirente yasobanuye ko intego atari ugusimbura abarimu b’Abanyarwanda, ahubwo ari ukubaka ubushobozi bwabo.
“Ni ingenzi ko tugira abarimu bashoboye. Abazaba barangije TTCs bafite ubumenyi buhanitse mu Cyongereza nibo bazafata inshingano mu buryo buhoraho”
Nubwo iyi gahunda yo gukorana n’abarimu b’Abanyazimbabwe igaragara nk’imwe munzira y’igihe gito yo gukemura ikibazo cy’ubumenyi buke mu Cyongereza, igaragaza kandi nubushake bwa Leta bwo gushora mu burezi bw’ahazaza. Inzira ni ndende ariko irashoboka, kandi umusaruro w’iyi gahunda uzagaragara ku , binyuze mu bana bazakura bafite ubumenyi bw’indimi, bashobora guhangana ku isoko mpuzamahanga.

ongera ireme ry’uburezi si igikorwa cy’umunsi umwe, ni urugendo rusaba ubufatanye bw’inzego zose, harimo Leta, abarezi, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri ubwabo.
Hasi!
Ndi nonzi Hakizimana Athanase
Ndiri murwanda
Ndinokuda
hello komeza ugubwe neza !