Inama Ku Babyeyi, Abarimu, N’abanyeshuri : Mwitegure Igihembwe Cya Mbere Cy’umwaka W’amashuri 2025/2026  Kigiye Gutangira Nyuma Yakiriya Cyumweru

Tariki ya 8 Nzeri 2025, ni bwo Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 kizatangira ku mugaragaro nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi. Iki gihembwe kizarangira ku wa 19 Ukuboza 2025, kikazamara ibyumweru 15 byuzuye.

Mu gihe umwaka w’amashuri utangiye, ni ingenzi ko buri wese ubifitemo uruhare  yaba umubyeyi, umunyeshuri, cyangwa umwarimu  amenya uko yakwitegura neza, agafata ingamba zihamye zo gufasha umwana kugera ku nzozi ze.

 Inama ku barimu

Abarimu bafite inshingano ikomeye zo gufasha abanyeshuri bose uko bangana. Uyu mwaka usaba ibintu bitandukanye ku rwego rw’inyigisho n’imyitwarire y’akazi:

Kwita ku bana batsinzwe

 Aho gushinja abanyeshuri kudakora, barasabwa kongera uburyo bwo kubigisha neza, kubasobanurira amasomo mu buryo bwagutse no kubaba hafi mu myitozo.

Kwitanga kurushaho

 Minisitiri w’Uburezi yigeze kuvuga ko umwarimu akwiye kwiyongeza iminota ku isaha ye asanzwe kugira ngo afashe umunyeshuri aho bigaragara ko bikenewe.

Kugira uruhare muri gahunda za remedial: Nta guharira Leta gusa inshingano yo guteza imbere uburezi. Umwarimu wese afite ubushobozi bwo kugira uruhare mu kuzamura urwego rw’abo yigisha.

Gukora neza inyandiko z’inyigisho: Abarezi basabwa gutangira igihembwe bafite:

  – Session Plan  (Gahunda y’amasomo ya buri gihe),

  – Scheme of Work (Igenamigambi ry’amasomo y’igihembwe),

  – Class Diary (Igitabo cyandikwamo uko isomo ryagenze),

  – Notes zamasomo y’igisha, 

  – Homework (Imikoro yo mu rugo), nibindi

Inama ku babyeyi

Ababyeyi ni igice cy’ingenzi mu burezi. Umwana utagira ubufasha bw’umubyeyi biragora ko yitwara neza.

1.Abafite abana batsinze neza ariko batabonye amashami bifuzaga:

– Mushobora kubashakira ibigo byigenga (private) bikibafite imyanya, kugira ngo bakomeze amashuri bijyanye n’inzozi zabo.

– Irinde gukoresha igitutu umwana cyangwa kumucira urubanza, ahubwo mufashe kumva amahitamo ahari.

2.Abafite abana batsinzwe cyangwa batsinze munsi ya 50%:

– Aho kubasibiza cyangwa kubacira urubanza, mubashakire ama-minerval, ibikoresho by’ishuri, n’ubundi bufasha bwose ngo bashobore gukomeza.

– Mushobora no kwegera abarimu bakabaha ubufasha bwo kumenya aho umwana acumbagira kugira ngo bakorere hamwe umurongo w’iterambere.

– Kubasibiza: Niba umwana atarakuze bihagije cyangwa agaragaza intege nke zifatika, birashoboka ko gusibira bigira akamaro, ariko biba byiza habayeho inama n’umuyobozi w’ishuri n’abarezi be.

Inama ku banyeshuri

Muri rusange, abanyeshuri basabwa:

– Kuba inyangamugayo no gukora cyane:Niba utarabashije kugera ku byo wifuzaga, ntugacike intege. Uyu mwaka ni amahirwe yo kwikosora no kugera kure.

– Kwifashisha remedial programs :  Ushobora kwegera abarimu ngo bagufashe gusobanukirwa amasomo wagize ikibazo.

– Kugira intego no kwihangana:  Umusaruro w’uburezi uva mu kwihangana no kutareka gukora.

Itangira ry’igihembwe cya mbere ry’uyu mwaka w’amashuri rigomba kuba amahirwe yo gukora impinduka. Twese dufite uruhare: umubyeyi, umwarimu, n’umunyeshuri. Niba buri wese yakora icyo ashinzwe neza, ntakabuza ireme ry’uburezi rizazamuka, kandi u Rwanda ruzagira ejo heza harushijeho.

One thought on “Inama Ku Babyeyi, Abarimu, N’abanyeshuri : Mwitegure Igihembwe Cya Mbere Cy’umwaka W’amashuri 2025/2026  Kigiye Gutangira Nyuma Yakiriya Cyumweru

  1. Tigrinhobet, huh? I remember checking them out. The vibe is good, and the games are decent. I wouldn’t say it’s the *best* thing out there, but it’s worth a look if you’re looking for something new. Take a peek here: tigrinhobet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *