Inzoga z’Inkorano Zimaze Kwica 20, Abagera kuri 300 Barwaye Ubuhumyi mu Ntara y’Iburasirazuba

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko inzoga z’inkorano zikomeje guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’abaturage, aho mu gihe cy’umwaka umwe gusa zimaze guhitana abantu 20, mu gihe abagera kuri 300 zabateye ibibazo by’ubuhumyi, bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga.

Iyi mibare yatangajwe na SP Joseph Nzabonimpa ushinzwe ibikorwa bya Community Policing mu Ntara y’Iburasirazuba, ubwo yasabaga abaturage bo mu Karere ka Nyagatare gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya iki kibazo gikomeje kwambura ubuzima abaturage.

SP Nzabonimpa yagaragaje ko inzoga z’inkorano ari ikibazo gikomeye gikwiye gufatirwa ingamba zihariye, ashimangira ko ingaruka zazo zarenze kure kuba zisindisha gusa.

Yagize ati: “Niba hari ikintu gihangayikishije ni izi nzoga z’inkorano. Abazikoresha birashoboka ko hari abatazi ingaruka ariko ndagira ngo mbabwire ko ari ikibazo ku buzima. Muri iyi Ntara abagera kuri 20 bamaze gupfa bazira kunywa izi nzoga.”

Yongeyeho ko hakiri n’abandi benshi bahuye n’ingaruka zikomeye, aho abantu 300 bari kuvurwa ibibazo by’ubuhumyi baterwa no kunywa izi nzoga.

SP Joseph Nzabonimpa ushinzwe Community Policing mu Ntara y’Iburasirazuba
SP Joseph Nzabonimpa ushinzwe Community Policing mu Ntara y’Iburasirazuba

Ibi bigaragaza ko ikibazo kitagarukira ku rupfu gusa, ahubwo kinagira ingaruka zirambye ku buzima bw’abaturage, cyane cyane ku rubyiruko n’abafite ubushobozi buke bakunze kugura izi nzoga kubera igiciro cyazo kiri hasi.

Ubutumwa Bwo Gufatanya Kurwanya Iki Kibazo

Polisi yasabye buri muturage kugira uruhare mu kurwanya inzoga z’inkorano, binyuze mu gutanga amakuru ku bazikora n’abazicuruza.

SP Nzabonimpa yagize ati: “Turasaba buri wese gutanga umusanzu we mu kurwanya izi nzoga. Urubyiruko mudufashe gutanga amakuru. Abayobozi b’Imidugudu turabasaba gufata iki kibazo nk’icyanyu, ntimuhishire ahari izi nzoga kuko ni mwe muba mufite amakuru y’ibanze.”

Yanibukije abakora n’abacuruza izi nzoga ko bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Ati: “Abazinywa turabasaba kubicikaho, ndetse abazicuruza n’abazikora bo turabibutsa ko uzabikomeza azashyikirizwa ubutabera akabiryozwa.”

Ubuyobozi bw’Intara Bwashimangiye Kurwanya Ibiyobyabwenge

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, na we yashimangiye ko kurwanya inzoga z’inkorano biri mu murongo mugari wo guhangana n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Abaturage bacu turabifuriza kugira ubuzima buzira ibiyobyabwenge. Tumaze igihe mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge ariko twasanze hari ibindi abaturage bakoresha nk’ibinyobwa nyamara bifite ingaruka ku buzima. Ni inzoga z’inkorano.”

Yakomeje asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage gufatanya muri uru rugamba, agaragaza ko ubufatanye ari bwo bushobora guca burundu iki kibazo.

Ati: “Turasaba ubuyobozi n’abaturage ko dufatanya muri uru rugamba rwo kurwanya izi nzoga zikomeje kudutwara ubuzima bw’abaturage.”

Bamwe mu baturage bavuga ko batari bazi ko izi nzoga zishobora gutera urupfu cyangwa ubuhumyi burundu. Bavuga ko mbere bumvaga ko ingaruka zazo ari ugusinda no guteza umutekano muke gusa.

Sakure Deny, umwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko yatunguwe n’ubukana bw’izi ngaruka.

Ati: “Mu byo numvise bikantungura ni ukuntu ziriya nzoga bazinywa ku bwinshi nyamara zica abantu. Twumvaga icyakora zisindisha zigateza n’umutekano muke ariko numvise ibyazo biteye ubwoba. Ni amakuru nanjye ngomba gusangiza abandi tugafatanya tukazirwanya.”

Abaturage bavuga ko ubu bagiye gushyira imbaraga mu kwirinda izi nzoga no kwigisha abandi ku ngaruka zazo, cyane cyane urubyiruko rukunze kuzinywa.

Mu minsi ishize, inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zakajije ingamba zo gufunga abakora inzoga zitujuje ubuziranenge no kuzimena.

Ibikorwa byo kuzifatira no kuzimena byakozwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage no gukumira ikwirakwira ry’izi nzoga zica.

Abayobozi bavuga ko urugamba rugikomeje, kandi ko batazihanganira umuntu wese uzafatwa akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Ikibazo cy’inzoga z’inkorano mu Ntara y’Iburasirazuba gikomeje kuba icyugarije ubuzima bw’abaturage, aho mu mwaka umwe gusa zimaze kwica abantu 20, abandi 300 bagahura n’ubuhumyi.

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’intara basaba ubufatanye bwa buri wese, cyane cyane urubyiruko n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kugira ngo iki kibazo gicike burundu.

Abaturage na bo barasabwa kwirinda no kwigisha abandi ku ngaruka z’izi nzoga, kuko kurengera ubuzima ari inshingano ya buri wese.