Inzoka Yatumye Indege Itinda Kuzamuka Mukirere Abagenzi bakwira Imishwaro

Ku munsi wejo ubwo indege itwara abagenzi mugihugu cya  Australia yari igiye kuva ku kibuga cy’indege cya Melbourne berekeza Brisbane, habaye ikibazo gitunguranye cyatumye indege itinda amasaha abiri itarava ku kibuga. Iki kibazo cyatewe no gusanga inzoka yinjiriye mu ndege ikaba yari irimo gutembera mu gice cyo kubikamo ibintu mu ndege.

Mark Pelley, umuhanga mu mwuga mu gufata inzoka akanazorora , ni we watumiwe ngo akemure iyo nzoka itaza kwica abagenzi . Yavuze ko iyo nzoka yabonetse igihe abagenzi bari batangiye kwinjira mu ndege. Yagize ati: “Bari barimo kwinjira mu ndege ubwo umwe mubagenzi  yabonye iyo  nzoka mu gice cyo kubikamo ibintu ubwa yaragye kubika ibyiwe .” Abakozi bakora m’undege n’abakora ku kibuga cy’indege bahise bahamagara Pelley ngo aje gufata iyo nzoka byihuse .

Mbere na mbere, inzoka yagaragaye nk’iyaba ifite uburozi, ibintu byateje ubwoba ku bakozi b’indege ndetse nabagenzi . igihugu cya  Australia kizwiho kugira inzoka zirimo izifite uburozi bwinshi ku isi, kandi abahagenda bakaba batinya ko inzoka ishobora kuba ifite uburozi  yabaruma  ubwo yar’iri mu ndege byateje impungenge uburyo ntamuntu wari buyigendemo yamenyeko irimo.

Pelley yasobanuye ko icyumba cyo kubikamo ibintu cyari gifite urumuri ruke, bigatuma bigorana kubona neza inzoka. Yagize ati: “Nubwo nayibonaga mu mwijima, ntekerezaga ko ishobora kuba ifite uburozi. Yari isa n’ifite ibibazo.” Nyuma yo kuyifata, yasanze ari inzoka yitwa “green tree snake” (inzoka ziba  m’ubiti  y’icyatsi), itagira uburozi kandi ifite uburebure bwa santimetero 60

Iyo nzoka izwiho umubiri wayo woroshye n’uruhu rwayo rufite ibara ry’icyatsi bituma ibasha kwhisha mu biti n’ibimera. Ni inzoka isanzwe muri Australia ariko ntibisanzwe ko yagaragara mu kibuga cy’indege cyangwa mu ndege. Abahanga batekereza ko iyi nzoka yinjiriye mu ndege by’amahirwe, ishobora kuba yarashakaga ahantu hashyushye cyangwa yaba iruhukira.

“Inzoka yari yihishe inyuma y’ikirahure cy’imbere mu gice cyo kubikamo ibintu,” Pelley yavuze. “Ntabwo nayifashe ako kanya, yari gushaka kwihisha mu bindi bice by’indege, bikaba byarateza ikibazo gikomeye.”

Pelley yashimangiye ko iyo nzoka yashoboraga kwihisha ahandi hatagerwaho byoroshye mu ndege.

Iyi nkuru yatumye indege ikererwa igihe cy’amasaha abiri kugira ngo inzoka ifatwe neza, hagenzurwa neza indege kugira ngo harebwe ko nta zindi nzoka cyangwa inyamaswa ziri mu ndege. Abagenzi, nubwo batangiye bafite impungenge, barahumurijwe nyuma yo kumenya ko inzoka itagira uburozi kandi ko umutekano wabo ari wo wa mbere.

Kubona inyamaswa zidakunze kugaragara muri gahunda z’indege ni ibintu bidakunze kubaho, ariko muri Australia, igihugu kizwiho kugira inyamaswa zidasanzwe kandi rimwe na rimwe zifite akaga, ibi bishobora kubaho. Ibigo by’indege n’ibibuga by’indege bifite uburyo bwo guhangana n’inyamaswa zaza zitunguranye, ariko gufata inzoka mu ndege ni ikintu kidasanzwe kandi kigoye.

Mark Pelley, ufite uburambe mu gufata inzoka mu mijyi no mu cyaro, yavuze ko iki kibazo cyibutsa abantu gukomeza kwitonda no kubaha inyamaswa. Yagize ati: “Nubwo iyi nzoka yari itagira uburozi, ni byiza kumenya ko Australia ifite inzoka zirimo uburozi bwinshi ku isi.” Yongeyeho ati: “Niba ubona inzoka, cyane cyane ahantu hatari hasanzwe nka ku kibuga cy’indege cyangwa mu ndege, ntugerageze kuyifata; hamagara inzobere.”

Nyuma yo gufata iyo nzoka, indege yakomeje urugendo nta kibazo na kimwe cyabayeho. Sosiyete y’indege yizeza abagenzi ko hakoreshejwe ingamba zose z’umutekano kandi nta n’umwe wagize icyo ahungabanywa muri iki gikorwa.

Iki kibazo cyihariye cyatumye indege itinda, kandi kirerekana ukuntu ibidukikije bishobora kuzana ibintu bitunguranye nubwo haba hariho igenzura rikomeye mu bibuga by’indege no mu ndege. Bikanerekana akamaro k’ababifitiye ubuhanga nka Mark Pelley, bafasha mu kurinda abantu impanuka ziturutse ku nyamaswa zitunguranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *