Irishuri Rifite Abanyeshuri Barenga Ibihumbi 10 Rikomeje Guhangana n’Ubucucike Ariko Ritsindisha 100%

Mu burasirazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Kirehe, hari ishuri rimwe rihagaze nk’icyitegererezo cy’ubushake bwo guharanira ireme ry’uburezi n’ubwo rihura n’imbogamizi zikomeye zituruka ku mubare munini w’abanyeshuri. Ni G.S Paysannat L.E, ishuri riherereye mu nkengero z’Inkambi ya Mahama, rikaba rimaze kumenyekana nk’irifite umubare munini w’abanyeshuri mu gihugu hose.

Kuri ubu, iri shuri ryigamo abanyeshuri 10.204, barimo 836 bo mu mashuri yisumbuye n’abandi 9.368 bo mu mashuri abanza. Ni umubare munini ugereranyije n’ibyumba by’amashuri 111 n’abarimu 130 gusa bafite mu kigo cyose. Bivuze ko hari ibyumba bigamo abana 75, mu gihe ibindi bigamo 55, kandi byose bikora ku buryo hari abariga mu gitondo abandi bakiga nimugoroba kubera kubura umwanya uhagije.

Abarenga 98% by’abanyeshuri biga muri iki kigo ni impunzi. Muri bo, 60% baturuka mu Burundi, abandi bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Pakistan, Sudani na Ethiopia. Uyu mubare ukomeje kwiyongera uko imyaka ihita, bituma n’ubucucike bwiyongera mu buryo budasanzwe.

Ku munsi umwe gusa, iki kigo gitekera abana toni 1,020 kg za kawunga. Ni ibikorwa bigaragaza ubukana bw’imirimo ikorwa buri munsi kugira ngo ubuzima bw’aba bana bugende neza.

N’ubwo hari izo mbogamizi, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Paysannat L.E, Ntamunoza Alex, yemeza ko ubwinshi bw’abanyeshuri butigeze bubabuza gutsinda neza mu bizamini bya Leta. Ati:

“Twasoje umwaka dufite abana bose batsinze 100%. Nta mwana wacu watsinzwe, n’ubwo ubucucike bwacu ari ikibazo kimenyerewe.”

Ibi byatumye iri shuri rihabwa ishimwe n’inzego zitandukanye bikaba n’urugero rw’uko ubushake bw’abarezi n’ubwitange bushobora guca intege izindi mbogamizi.

Ntamunoza akomeza avuga ko ikibazo cya mbere kibugarije ari ubucucike bukabije bw’ibyumba by’amashuri. Hari abana biga bicaye ku ntebe zifite abanyeshuri barenga 70, ibintu biteza urusaku no kutabasha gukurikira amasomo neza.

Ati:

“Dukeneye nibura ibyumba 60 by’amashuri bishya, kugira ngo abana bigire mu matsinda afite abana 45 mu ishuri nk’uko bigaragara mu mabwiriza ya UNESCO.”

UNESCO igaragaza ko kugira ngo mwarimu abashe gukurikirana neza umwana, mu cyumba hadakwiye kurenga abanyeshuri 46. Ariko muri Paysannat, hari ibyumba birenga 70 ndetse hari n’igihe bigera kuri 80.

Ubuyobozi bw’ishuri bunavuga ko kutagira ikibuga cy’imikino gihagije nabyo bibangamiye imibereho y’abanyeshuri. Ibigega n’inzira z’ishuri byuzura abana ku buryo bitanga ishusho y’ubuzima butoroshye ku mwana ushaka kudagadza cyangwa kugaragaza impano ye mu mikino.

Muhire Emmanuel, uhagarariye abarimu, avuga ko kwigisha abana 70 mu ishuri rimwe ari ikibazo gikomeye.

Ati:

“Biba bigoranye cyane kugenzura abanyeshuri no kuyobora isomo mu buryo bufite umusaruro. Dukeneye ubufasha mu kugabanya ubucucike kugira ngo uburezi bukomeze kugira ireme.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri, Akanyamuneza Ciela, w’imyaka 15, wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, avuga ko kwiga mu cyumba kirimo abana 68 bitera urusaku rwinshi.

Ati:

“Hari abo usanga barimo baravuga, abandi inzara yabafashe, abandi batashye nabi. Umwarimu ntashobora kugenzura buri wese neza.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, uherutse gusura iri shuri, yashimye uburyo n’ubwo rihura n’ubucucike rikomeje gutsindisha neza.

Ati:

“Gutsinda kwa 100% ni ibintu dukwiye kwigiraho. Iri shuri rizakomeza kuba icyitegererezo kandi turifuza kuritera inkunga.”

Ku kijyanye n’ikibuga cy’imikino, Minisitiri Nsengimana yavuze ko Leta izakorana n’Akarere ka Kirehe mu rwego rwo gushaka ahantu abanyeshuri bakwipakururiramo nubwo haba hatari ku butaka bw’ishuri.

Ku kibazo cy’ubucucike bukabije cyane mu byumba bifite abana barenga 60, yavuze ko Leta yatangiye kongeramo ababarimu ba kabiri (co-teachers) kugira ngo umwana atabona ko atitabwaho.

Yongeyeho ko Leta ikomeje kubaka ibyumba bishya mu gihugu hose, kandi ko Paysannat L.E iri ku rutonde rw’ibigo bikwiye kwitabwaho byihariye.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku bikorwa by’umwaka wa 2023/2024, yasohotse muri Werurwe 2025, igaragaza ko kugeza muri Nyakanga 2024, mu Rwanda hari ibigo by’amashuri 4.986, biyongereye ugereranyije na 4.923 byo mu mwaka wabanje. Ibi bigaragaza ko u Rwanda rukomeje kongera ibikorwa remezo by’amashuri mu rwego rwo kurwanya ubucucike.

Ariko ku bigo nka Paysannat L.E bifite abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye, hakenewe indi mbaraga yihariye.

G.S Paysannat L.E ni ishuri ribonerwa ku kibazo gikomeye cy’ubucucike mu Rwanda ariko rikaba ryerekana ko ubushake n’ubwitange by’abarimu n’ubuyobozi bishobora gukora ibitangaza. Gutsindisha 100% mu bizamini bya Leta hagati y’ibi bibazo ni ikimenyetso ko iterambere rishoboka n’igihe hari imbaraga zihagije.

Ariko kugira ngo ireme ry’uburezi ribashe kugumaho no kurushaho kuzamuka, hakenewe ko Leta n’abafatanyabikorwa bongera ibyumba, ibibuga n’ubushobozi bw’abarimu. Abana barenga ibihumbi 10 bahiga bakeneye umwanya, umutekano n’amahirwe yo kwiga neza – kuko buri mwana afite uburenganzira ku burezi bufite ireme, aho ari hose, n’ayo yaba aaturutse.

4 thoughts on “Irishuri Rifite Abanyeshuri Barenga Ibihumbi 10 Rikomeje Guhangana n’Ubucucike Ariko Ritsindisha 100%

  1. Ibi bitanga ishusho nyayo
    Sinenga abarimo bo muri kikigo
    Ark ntibivuzeko nabandi badakora.
    Igihari nuko ibyigishwa abana bacu babibaha mundimi mpuzamahanga
    Rero mugihe 98% ari abanyamahanga bivuze ko ibyo biga baba babyunva cyaneeee rwose kuruta abana bo mugihugu kuko baba babyize mundimi zabo.

    Twite kundimi icyo nicyo kibazo gituma abandi bana badatsinda uko bikwiye
    Murakoze

  2. Greetings, for Education quality improvement we need to learn on what others did as well as their implementation, looking for better strategy and techniques they applied.
    Here am saying that Teachers must share ideas, and school administration must share as well so that everyone would try to implement the strategies and techniques others implemented to achieve.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *