Irushanwa  Ryahuje Amarobots Akoresha Ai  Mu mumupira W’amaguru Mu Bushinwa Ryatangaje Benshi Cyane

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, ubushobozi bwa Artificial Intelligence (AI) na robo ntibukigarukira mu nganda gusa, ahubwo biTANGIYE NO KUagaragara no mu mikino. Mu Bushinwa, habaye irushanwa ridasanzwe ryahuje robots zikoresha AI mu gukina umupira w’amaguru. Ryabereye mu mujyi wa Shenzhen, uzwi cyane nk’ikicaro cy’ikoranabuhanga.

Ntibyari ukwerekana gusa uko robo NAZO ZIZAJYA ZIKORA SIPORO . Ahubwo byari  No kwereka isi ko ubushinwa buri imbere mukoranabuhanga ry’ubwenge, algorithm, ibyemezo bifatirwa ndetse n’ubufatanye hagati y’imashini zifite ubwenge.

Irushanwa  Ryateguwe na Chinese Academy of Sciences ku bufatanye na Kaminuza ya Tsinghua. Ryahuje amakipe 20 aturutse muri za kaminuza no mu bigo by’ikoranabuhanga bitandukanye. Buri kipe yateguye robots zifite ubushobozi bwo gukina nta muntu uziyobora.

Izi robo zakozwe hakoreshejwe uburyo bwo kwiga zikaniga uko zafata ibyemezo nk’abantu, zigasoma ibibera ku kibuga, zikanakoera hamwe  nk’ikipe.

Buri kipe yazanaga robots 5, zifite uburebure bwa metero 1.2. Zari zifite cameras, sensors, GPS na algorithms zishobora kumenya aho umupira uri, aho izindi robo ziri, n’aho iz’amakipe y’amakeba  ziri.

Ubuhanga Bwakoreshejwe Burimo:

  • Robots zabonaga ibintu biri ku kibuga mu buryo bw’imbonankubone.
  • Zakozwe mu buryo zishobora kwiyigisha uko zakina neza binyuze mu makosa.
  • Zashoboraga gufata ibyemezo mu kanya gato.
  • Zahanaga amakuru zikoresheje  wireless.

Umukino wa nyuma wari uwa Robo Dragons vs. Tech Titans (3-3)

Umukino wa nyuma wari ibirori. Wahuje Robo Dragons (Zhejiang University) na Tech Titans (Beijing AI Lab).

Robo Dragons batangiye neza. RD-09 yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 7. Tech Titans nabo bishura nyuma y’iminota 5, TT-07 atsinda igitego. Mbere yo kujya mu karuhuko, RD-06 atsinda icya kabiri. 2-1.

Tech Titans bagarutse mugice cyakabiri  bafite imbaraga. TT-10 yishyura ku munota wa 25. Nyuma gato, RD-11 atsinda igitego cya gatatu cya Robo Dragons.

Ariko ntibyarangiye. Ku munota wa 39, TT-07 yinjije igitego cya gatatu, umukino urangira 3-3.

Iki ni ikimenyetso cy’uko AI izagera kure. N’ubwo twabonaga umukino, inyuma yawo harimo isuzuma ry’ubushobozi bwo gukora robots zifata ibyemezo, zikorana, zifata umupira, kandi zikinira ntawuzikoresha .

Hari amarobots yangiritse , andindi zibura umupira. Ariko ibyo byose byabaye amasomo yo gukomeza kunoza ikoranabuhanga.

Abategura  iri rushanwa  bashaka gukora irushanwa mpuzamahanga rya robo mu mupira wamaguru muri 2026. Hazatumirwa amakipe yo mu Buyapani, Amerika, Ubudage n’u Burezili.

Biteganijweko  ama  robots azatsinda ikipe y’igihugu y’ababigize umwuga muri FIFA bitarenze 2050.

ibi birasa n’inzozi, ariko si ibya kure ndabibabwiye banyita Hakim.

IYINKURU YANDITSWE NA HAKIM USHAKA WAMUVUGISHA KURI 0783269211

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *