Inkuru Yose usoma aha iremezwa nkibiri mwiyi video
Ku wa 27 Nyakanga 2025, inkuru y’urupfu rwa Vava Dore Imbogo, umuhanzi w’umuNYARWENYA wakunzwe cyane, yamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo. Vava yari azwi cyane ku rubuga rwa YouTube aho yakoranye ibiganiro bitandukanye n’inshuti ze, anasangira ubuzima bwe bwite n’abakunzi be.
Vava yari umwe mu bahanzi bafite udushya mu gusetsa, kandi akunze kurangwa no gusangiza abafana be ibihe by’ubuzima bwe. Mu biganiro bye kuri YouTube, yakoranye n’abantu batandukanye barimo na Juwayeze, wari inshuti ye magara kandi bakunze kugaragarira mu biganiro byinshi byerekana ubucuti bwabo bukomeye.
Mu gihe Vava yari akiriho, benshi mu bamukurikiranaga bari bazi ko Juwayeze ari umwe mu nshuti ze za hafi, kuko akenshi yabaga ari kumwe na we mu biganiro by’uruhererekane byo kuri YouTube. Bagaragaraga nk’abantu bishimanye, bahuje urugwiro kandi bahurira ku gushimisha abafana babo.
Nubwo hari guhwihwiswa ko bashobora kuba bari mu rukundo, amakuru yizewe yemeza ko Juwayeze na Vava bari inshuti gusa, nta bindi bihishe inyuma y’ubucuti bwabo. Juwayeze yari azwiho kuba umufana ukomeye w’abahanzi batandukanye, harimo na Juno Kizigenza, nubwo atigeze akundana na Juno nk’uko bamwe babivugaga. Byari urukundo rw’umufana gusa.
REBA INDIRIMBO DR M YAHIMBIYE JUWAYEZE
https://youtu.be/EIZsSRr1pGo?si=VyAhcsN3N1qur3lw
Urukundo rwa Dr. M na Vava Dore Imbogo
Dr. M yari azwi nk’umusore wari mu rukundo rw’ukuri na Vava. Amakuru aturuka mu nshuti zabo yizewe avuga ko bombi bari bamaze igihe bari mu rukundo rukomeye kandi rwihariye. Dr. M yemeje ko bari bamaze amezi atanu babana nk’umugabo n’umugore mbere y’uko urupfu rutunguranye rwa Vava rutuma ibyari inzozi bihinduka agahinda.
Urukundo rwabo rwari rumaze kubaka izina mu itangazamakuru no mu rubyiruko, kubera uburyo bakundaga gusangira ibihe byabo n’abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga.
Urupfu rwa Vava rwababaje benshi, cyane cyane inshuti ze n’abamukundaga hafi. Abafana be batangiye gusangiza amagambo y’ihumure n’akababaro ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko bamuburiye igihe yari akiri mu rugendo rwo gukomeza kubaka ubuhanzi bwe no guha abantu ibyishimo. Ku ruhande rwa Dr. M, urupfu rwa Vava rwamukomerekeje cyane kuko byamukuyeho umuntu bari barashingiyeho ejo hazaza habo.
Nyuma y’umwaka urupfu rwa Vava, amakuru yatangiye gucicikana ko Juwayeze na Dr. M batangiye kugaragara bari kumwe kenshi, bagirana urugwiro rwerekana ko hagati yabo hashobora kuba hari ikintu kirenze ubucuti busanzwe. Nyuma y’ayo makuru, Dr. M yaje kubihamya mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Ku ruhande rwa Juwayeze, na we yemeye iby’urukundo rwe na Dr. M, avuga ko atari ibintu byateguwe, ahubwo byaje buhoro buhoro, ubu bikaba byarageze kure.
Abafana benshi bagaragaje ibitekerezo bitandukanye kuri uru rukundo rushya. Bamwe bishimiye kubona Dr. M yongeye kugira uwo akundana nyuma y’agahinda k’urupfu rwa Vava, mu gihe abandi bagaragaje impungenge bavuga ko Dr. M atera umwaku kuko hashize igihe gito Vava apfuye.

Ibyo Juwayeze yavuze
Mu kiganiro yagiranye kuri shene ya YouTube ya Big Town TV, Juwayeze yavuze ko nta cyo yakoze ngo arebe Juno Kizigenza yamukunda, ariko byaranze. Yavuze ko amushimira ku bufasha yamuhaye, kandi ko ari umuntu wamuhinduriye ubuzima mu buryo atari azi.
Nubwo hari aho byagenze nabi, Juno akanonak, Juwayeze arimo kumwicira izina, kuko bamwe mu bakobwa bamufata nk’umusazi bitewe n’imyitwarire ye. Bavugaga ko n’iyo Juno yaba yarishwe, atakundana n’umuntu nka Juwayeze. Kuri bamwe, Juwayeze atari umusirimu.
Iyo yabazwaga n’umunyamakuru Back T ku nkuru yigeze gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yaratwite, Juwayeze yabwiye Back ko ari amakuru atariyo, avuga ko bari bavuye gufotora filme aho amafoto ye ameze nk’utwite yari plank yateguwe. Yavuze ko ibyo abanyamakuru babibona nk’amahirwe yo gukora inkuru no kuyicuruza, nawe arabyemera.
Ibyemezo bya Dr. M
Dr. M, igihe yabazwaga na Back T, yatangaje ko urupfu rwa Vava rudaterwa n’uburozi, ahubwo ko ari ikinyoma. Yanemeje ko nyuma y’urupfu rwa Vava hari abandi bakobwa bagaragaye mu rukundo, byose byari plank, none ubu nta plank zihari.
Yanabwiye ko umwaka amaze ari mu ishyaka, ashaka gutangira ubuzima bushya. Dr. M yavuze ko akunda Juwayeze kubera kumenya ubuzima, kuzana akarera keza ku mwana, no kuba umuntu wicisha bugufi. Ku ruhande rwa Juwayeze, yavuze ko akunda Dr. M kuko na we amukunda.


Win777 Casino has a decent selection of slots and live games. I’ve had some luck there, but remember to play responsibly! Just another option to consider. Check them out at: win777casino