Tariki ya 3 Kanama 2025, mu midugudu ya Rugarama na Gifumba, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, Polisi ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, yafashe abantu 15 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano.
Muri aba bantu bafashwe harimo abagabo 13 n’abagore 2, bakekwaho ubujura bukorwa nijoro, aho bategera abaturage bakabambura, gutobora amazu bakiba, ndetse n’izindi ngeso mbi zishingiye ku rugomo n’ubugizi bwa nabi.
Abagore bombi bafashwe bashinjwa kuba barabaye indiri y’abo bagabo, babacumbikira ndetse bakanabika ibintu byibwe bigomba kugurishwa nyuma. Kuri ubu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, aho iperereza ryatangiye.
CIP Kamanazi Hassan, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko ifatwa ry’abo bantu ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abo bafashwe mbere, bavuga bagenzi babo bafatanyaga muri ibyo bikorwa.
