
KARONGI : Umuyobozi w’Akarere yayoboye Inama y’Uburezi nyuma yo kuva ku mwanya ubanziriza uwanyuma ,bakisanga ku mwanya wa 21 ku rwego rw’igihugu mu mitsindire y’abanyeshuriAkarere ka Karongi kagaragaje intambwe ikomeye mu burezi, by’umwihariko mu mitsindire y’abanyeshuri mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O Level) mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.
Ibi byatangajwe ku mugaragaro mu nama yaguye y’uburezi yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, aho hanasuzumiwe uko imyiteguro yo gutangira umwaka w’amashuri wa 2024/2025 ihagaze.Mu bizamini bisoza amashuri abanza, Akarere ka Karongi kavuye ku mwanya wa 29/30 mu mwaka wa 2023, kagera ku mwanya wa 21/30 mu mwaka wa 2023/2024.

Iri zamuka ryari rifite ikinyuranyo kingana na 2.4%, bigaragaza ko hari intambwe ifatika yatewe mu ireme ry’uburezi.Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O Level), Karongi kavuye ku mwanya wa 25/30, kagera ku mwanya wa 11/30. Ibi byagaragaje izamuka ry’amanota rya 4.2%, ni intambwe itigeze ibaho mu myaka yashize, ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bwabigarutseho nk’igisubizo cy’imbaraga zashyizwe mu burezi mu karere hose.Mu rwego rwo gutanga urugero rwiza no gukomeza gukangurira ibigo kwitwara neza, hatangajwe urutonde rw’amashuri 23 yitwaye neza kurusha andi mu cyiciro rusange.

Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko aya mashuri azashyigikirwa kurushaho kugira ngo atange umusaruro urambye.Amashuri yigenga yigisha mu mashuri abanza yo mu Karongi nayo yashimwe kubera imyitwarire myiza yagaragaje mu mitsindire y’abanyeshuri. Ibi byerekana ko iterambere ry’uburezi atari irya Leta yonyine, ahubwo n’abikorera bari kubigiramo uruhare rufatika.

Mu bindi byaganiriweho, harimo no kwitegura umwaka mushya w’amashuri. Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko gahunda yo kwakira abanyeshuri, gutunganya ibikoresho no kugenzura abarezi bari mu mwanya mwiza. Umuyobozi w’Akarere, Muzungu Gerald, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gushyigikira ibigo biri hasi no gukomeza ubufatanye n’abarezi n’ababyeyi.

Iyi nama yasize hafashwe ibyemezo birimo:
– Gushima no gushyigikira ibigo byitwaye neza,- Gufasha ibigo biri hasi mu mitsindire kubona ubufasha
,- Kongera ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye,- Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyiteguro y’umwaka mushya.
Iterambere ry’uburezi mu Karongi ni ikimenyetso cy’uko imiyoborere ifite icyerekezo ishobora gutanga impinduka zifatika. Mu gihe imyiteguro y’umwaka w’amashuri wa 2024/2025 ikomeje, ubuyobozi burasaba buri wese kugira uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi, kuko ari ryo shingiro ry’iterambere rirambye ry’akarere n’igihugu muri rusange.

Interesting read! Understanding player psychology is key, especially in games of chance. A well-designed platform like jljlph game clearly prioritizes that, with its focus on transparent mechanics & quick onboarding – crucial for engagement.
Online casinos are getting so competitive now, it’s good to see platforms prioritizing security & a smooth experience. Proper KYC is a must, honestly! Considering a try with a swerte99 download – streamlined logins are a huge plus for busy players like me.
Interesting points about bankroll management! Seeing platforms like philucky game offer quick PHP deposits via GCash & Maya really streamlines things, letting you focus on strategy, not logistics. A smooth experience is key!
Alright, so I’ve been using 40winbet for a bit now. The odds are decent, and they pay out pretty quick, which is a huge plus! Give it a shot 40winbet.