Kubera Gushaka Gukira Vuba Abaturage Bahombejwe Na Campany Yitwa “Energy Trading” Barikurira Mu Myoti Hafi Kwimanika

Mu minsi yashize, sosiyete y’Abashinwa yitwaga Energy Trading Company yakoreraga mu Rwanda yafunzwe nyuma yo kugenzurwa igasanga ikora ibikorwa by’ubutubuzi mu ishoramari. Ibi byabaye nyuma y’uko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) batangaje ko hari sosiyete zishora abaturage mu migambi y’uburiganya, cyane cyane izizeza abantu zibizeza inyungu zihanitse mu gihe gito.

Iyi sosiyete  yiyitirira ko ari urwego rwemewe n’amategeko, ikizeza abaturage ko bashora amafaranga yabo bakazunguka inyungu zihanitse mu gihe gito. Yifashishaga uburyo bwa piramidi aho abashoramari bashya basabwa kuzana abandi bashya, maze amafaranga y’abinjira agakoreshwa mu kwishyura inyungu ababanjirije. Ibi byatumaga abantu benshi bashishikarizwa kwinjira muri iyo gahunda, batekereza ko bazunguka vuba.

Abaturage benshi bashoye amafaranga yabo muri iyi sosiyete, bamwe bagurisha imitungo yabo cyangwa bafata amadeni mu rwego rwo kubona amafaranga yo gushora. Nyuma y’igihe gito, sosiyete yahise ifunga imiryango, abayobozi bayo batabwa muri yombi na rib, abaturage basigara mu gihirahiro. Abahuye n’iki kibazo bagaragaje ko batakaje amafaranga menshi, bamwe bakavuga ko batakaje amafaranga arenga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’aho iki kibazo kimenyekaniye, abaturage basabwe kwitondera sosiyete zishishikariza abantu gushora amafaranga yabo mu buryo butazwi neza, cyane cyane izizeza inyungu zihanitse mu gihe gito. RIB nayo yatangiye iperereza ku mikorere y’iyi sosiyete, ndetse hatangiye gushakishwa abayobozi bayo kugira ngo bashyikirizwe ubutabera. Abaturage basabwe gutanga amakuru yose bafite kugira ngo hafatwe ingamba zo kurengera abandi batarinjira muri bene izi gahunda z’uburiganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *