
Guhera tariki ya 25 Kanama 2025, Leta y’u Rwanda binyuze mu Rwego rushinzwe kurengera ibidukikije (REMA), yatangiye gupima ku mugaragaro imyuka ihumanya iva mu binyabiziga bikoresha lisansi na mazutu. Iyi gahunda izakorwa ku rwego rw’igihugu, nk’uko biteganywa n’itegeko rishya rya Minisiteri y’Ibidukikije, ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, rikaba ryarasimbuye iryo mu 2018.
Iri tegeko rigamije gushyiraho uburyo bwo kugenzura imyuka ihumanya iva mu binyabiziga, mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’ikirere no kurengera ubuzima bw’abantu n’ibidukikije muri rusange.
Nk’uko biteganywa, ibinyabiziga byose bikoresha lisansi cyangwa mazutu bigomba kujya bipimwa buri gihe mbere y’uko byemererwa gukomeza gukora. Ibyo binyabiziga bigomba guhabwa icyemezo cy’uko bipimye neza imyuka bisohora (emissions certificate), kugira ngo bibashe gukomeza gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwemewe n’amategeko.
- Imodoka nshya zitarengeje imyaka ibiri zikoreshwa.
- Imodoka ziri mu butumwa bw’igihe gito cyangwa zitambuka mu Rwanda mu nzira (transit) ntizisabwa icyemezo cy’ipimwa.
REMA yagaragaje ko aya masuzuma azakorwa ku bufatanye n’ibigo byemewe bifite ibikoresho bigezweho bipima imyuka iva mu binyabiziga. Hazifashishwa uburyo bugezweho kandi bwizewe, kugira ngo hatangwe ibisubizo bifite ireme kandi bihuye n’icyerekezo cy’igihugu cyo kubaka ubukungu burambye budahembera ihumana.
Ubushakashatsi bugaragaza ko imwe mu mpamvu nyamukuru y’ihumana ry’ikirere mu mijyi nka Kigali ari imodoka zitagira isuku mu myuka zisohora. Ibi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, cyane cyane abana bato, abakuze n’abafite indwara z’ubuhumekero. Ibi nibyo byatumye hashyirwaho itegeko rikomeye rigamije gukumira izi ngaruka mbere y’igihe.
REMA irasaba ba nyiri ibinyabiziga gutangira kwitegura uyu mwirondoro w’ipimwa rishya, bakajyana imodoka zabo mu bigo byemewe kugira ngo zibanze gupimwa. Abatazabikora bashobora kuzafatirwa ibihano birimo no guhagarikwa gukoresha ibinyabiziga byabo.


kk45bet is growing on me. Nothing super fancy, but it’s solid. Withdrawals were processed quickly, which is always a win in my book! kk45bet