
Malone Lam, umusore w’imyaka 20 gusa, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru nyuma yo kuvugwaho kwiba akayabo ka miliyoni 230 z’amadolari y’Amerika abinyujije muri gahunda y’uburiganya (scam) y’ifaranga rya mudasobwa rizwi nka cryptocurrency. Ariko igitangaje kurushaho ni uko, nubwo icyaha cye cyateje uburakari bukabije mu bantu, yababariwe igihano cyo gufungwa, ahubwo ahabwa umwanya wo gukora imirimo rusange ( tije) mu rwego rwa cybersecurity muri sosiyete izwi cyane ya MicroStrategy.
Uyu mwanzuro wavugishije benshi , bamwe bibaza niba ubutabera bwarakorewe bose kimwe, abandi bagasanga kumukoresha byaba ari ubuhanga bwo guhindura ubushobozi bwe ibifitiye akamaro sosiyete. Ariko se koko, ibi ni ubutabera cyangwa ni amahirwe yahawe kubera arumunyabwenge ?
Uburyo Lam yambuye isi miliyoni 230$
Malone Lam ntiyari azwi cyane mbere y’iki kibazo. Uko byatangiriye, bivugwa ko yakoze uburyo bw’ikoranabuhanga bukangurira abantu gushora amafaranga mu mishinga y’amafaranga ya crypto, akoresheje izina ry’ibigo bizwi ndetse n’amasezerano y’ikinyoma. Yakoreshaga uburyo buhambaye bwo gukurura icyizere, burimo gukoresha abamamyi kuri YouTube, gukwirakwiza amashusho y’ibinyoma, no gukoresha konti nyinshi zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter (X) na Reddit.
Abashoramari babarirwa mu bihumbi binjiye muri iyo gahunda, bigira inama ko bafite amahirwe yo gutunga miliyoni vuba. Ntibyatinze, konti zose zaburiwe irengero, amafaranga yose arayoyoka. Bivugwa ko Lam yakoresheje uburyo buhambaye bwo kwerekana ko “crypto” yacuruza yifitiye agaciro, bityo abantu barashora amafaranga yose bafite, harimo n’abafashe imyenda mu mabanki.
Mu gihe benshi batekerezaga ko Malone Lam agomba gufungwa imyaka myinshi, urukiko rwatangaje ko azahabwa igihano cy’imyaka ibiri y’imirimo rusange aho azakora muri MicroStrategy nk’umukozi w’ishami rishinzwe cybersecurity. Iki cyemezo cyateje umwiryane. Hari abakibonye nk’ugutanga uburenganzira ku cyaha, abandi babona ari uburyo bushya bwo gukoresha ubuhanga bw’abantu mu nyungu rusange.
Urukiko rwatangaje ko impamvu zatumye ahabwa igihano kidakomeye ari uko ari umusore ukiri muto, kandi afite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bwe. Abacamanza bavuze ko ubuhanga bwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga bushobora kugira uruhare mu kurinda isi icyorezo nk’icyo yakoze.
Iki cyemezo cyahise gituma abantu batangira kuvuga byinshi kuri interineti no mu bitangazamakuru. Bamwe bashyigikiye icyemezo, bavuga ko gufunga abantu bafite impano bihombya sosiyete amahirwe yo kubyaza umusaruro ubushobozi bwabo. Bemeza ko gukoresha Malone mu gukumira ibyaha by’ikoranabuhanga ari intambwe ifite ubwenge n’ubushishozi.
Ku rundi ruhande, abahombejwe nawe n’abashoramari benshi bagaragaje ko birenze gutenguhwa. Umwe mu bashoramari baturutse mu Buholandi yavuze ati: “Yanyibye ubuzima bwanjye bwose. Nagurishije inzu yanjye kugira ngo nshore muri crypto ye. None mbona ari gukora akazi keza nta gihano?”
Dr. Clarisse Uwimana, impuguke mu mategeko mpuzamahanga, yageze kuvaga ko : “Iyo ubutabera butabaye bumwe ku bantu bose, buba atari ubutabera. Icyaha ni icyaha. Bivezeko Umusore wakoze icyaha yambuye isi miliyari, akwiye kwirengera ingaruka zacyo nk’abandi bose.”
MicroStrategy ntabwo yigeze igira icyo itangaza ku byemezo by’urukiko, ariko amakuru aturuka imbere avuga ko Malone Lam atangiye gukorana n’itsinda rishinzwe ethical hacking, aho bagamije kugenzura no kurinda ibigo ku isi hose byugarijwe n’ubujura bwa cyber.
Ababishyigikiye bavuga ko kuba yarabashije gukora igikorwa kigoye cyo kwiba $230M, bishimangira ubushobozi bwe n’ubumenyi budasanzwe. Kandi niba ashoboye gukora ibyo ku nyungu ze bwite, ashobora kubikora no mu nyungu rusange.
Ariko abandi baravuga ko bidakwiriye ko umuntu yize uburyo bwo kwiba, agahabwa umwanya wo gukumira abo bagenzi be. Ngo ni nk’ugira umwambuzi wa Banki umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Inguzanyo.
Mu gihugu cya Australia, umugabo witwa Brandon yavuze ko yagiye muri depression nyuma yo gutakaza ibihumbi 90$ muri iyo gahunda. Ati: “Natekerezaga ko ndi gushora amafaranga yanjye mu kigo gifite icyerekezo. None ubuzima bwanjye bwarasenyutse. Ni nde uzamfasha gukira igikomere?”
Ubu isi yose iri kureba uko Malone Lam azitwara mu myaka ibiri yo gukora imirimo rusange. Azabasha koko gukosora amakosa ye? Cyangwa ni intangiriro y’ubundi buryo bushya bwo kwinjira no gukomeza ibyaha by’ikoranabuhanga ahishwe mu kazi?
Abahanga mu mibanire ya muntu n’ikoranabuhanga bemeza ko hakenewe politiki zisobanutse zigaragaza neza uko abantu nka Lam bakwitabwaho: hagati y’ubutabera, ubugororangingo, n’umutekano wa rubanda.
