Mu gihe Isi iharanira ko buri mwana, yaba ufite ubumuga cyangwa udafite, abona uburezi bufite ireme kandi bumwuzuza, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko igiye kuvugurura integanyanyigisho z’amashuri nderabarezi (TTC) hagamijwe kongerera ingufu amasomo ajyanye n’ururimi rw’amarenga n’inyandiko ya Braille. Ni icyemezo cyashimwe cyane n’abanyeshuri n’abarimu bigisha muri aya mashuri, cyane ko ari bo ba mbere bahura n’izibazo bitandukanye mu kwigisha abana bafite ubumuga.
Mu bigo byinshi by’amashuri nderabarezi, abarimu n’abanyeshuri bamaze igihe bagaragaza ikibazo cy’uko amasaha y’amasomo y’amahugurwa mu ururimi rw’amarenga ndetse no mu nyandiko ya Braille ari make, ku buryo bituma ubumenyi babona budahagije.
Umuyobozi wa TTC de la Salle Byumba, Frère Jean Paul Niyonshuti, asobanura ko n’ubwo aya masomo ari ingenzi cyane mu burere bw’umwarimu w’ejo hazaza, amasaha atangwa atuma abanyeshuri bavuye mu mashuri badafite ubushobozi buhagije bwo gufasha abana bafite ubumuga mu mashuri bazigisha.
Ati: “Ni byiza ko bigishwa ariko amasaha arabereye make cyane. Umwarimu uteganya kwigisha abana bose, harimo n’abafite ubumuga bwo kutabona cyangwa kutumva, akeneye ubumenyi butangwa mu gihe gihagije.”
Byishimo Theodosie, umunyeshuri uri mu mwaka wa gatanu muri TTC de la Salle Byumba, avuga ko kuba biga gukoresha imashini ya Braille ari intambwe nziza ariko ubumenyi babuhabwa bukiri ku rwego rw’ibanze cyane.
Mu magambo ye yuje ikiniga, yagize ati:
“Turifuza kuzaba abarimu beza, tugafasha buri mwana. Ariko amasaha make baduha atuma tutabona umwanya uhagije wo kumenyera neza. Iyo amasaha yaba menshi byadufasha kumenya neza uburyo bwo gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona.”
Ku rundi ruhande, Ihabwicyubahiro Patrick uri muri icyo kigo ari no mu myitozo y’umwuga (teaching practice), avuga ko kwiga amarenga byamufashije kuganira n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva, ibintu atari aherutse gutekereza ko yabasha gukora.
Ariko na we agaragaza ko ikibazo cy’amasaha make kigira ingaruka ku myigire yabo:
“Ibyo bigisha ni byiza cyane, ariko amasaha ni make. Iyo wagiye mu mashuri kugira ngo wigishe, ushobora guhura n’umwana utumva cyangwa utabona. Urumva ko ukeneye ubumenyi buhagije, ibyo bigisha amarenga cyangwa Braille ntibyahagije. Niyo mpamvu dukwiye kongererwa amasaha.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashinje amatwi ibibazo by’abarezi n’abanyeshuri, avuga ko iki kibazo kimaze igihe kigaragazwa n’inzego zitandukanye.
Mu gusubiza, yagize ati:
“Abarimu n’abanyeshuri bakomeza kutwereka ko amasaha ari make. Hari n’abarimu bamwe bongeye amasaha ku giti cyabo kugira ngo bagire icyo bafasha abanyeshuri. Ubu rero turi kuvugurura integanyanyigisho za TTC kugira ngo iki kibazo gikemurwe mu buryo burambye.”
Yongeraho ko uyu mwaka wa 2025 watangiye hari n’urwego rushya rw’integanyanyigisho ivuguruye mu mashuri yisumbuye, bityo ngo TTC na zo ziri mu murongo wo kuvugururwa kugira ngo zijyane n’ihuzanzira ryo kwigisha abana bose, harimo n’abafite ubumuga.
“Twifashishije ibitekerezo byanyu, tugiye kongeramo amasaha ahagije. Dushaka ko umunyeshuri urangije TTC aba afite ubushobozi buhagije, atari ubumenyi bw’ibanze gusa.”
Minisitiri Irere yakomeje agaragaza ko Leta iri kongera imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bifasha mu myigishirize y’abanyeshuri bitegura umwuga w’ubwarimu. Amashuri nderabarezi 16 n’amashuri y’icyitegererezo 16 yunganira aya mashuri amaze gushyirwamo ibikorwa by’ingenzi harimo amashuri mashya, amacumbi, laboratwari, na mudasobwa.
Leta ivuga ko mu mwaka wa 2026 ibikorwaremezo bizaba byuzuye byose, bikazafasha abafite ubumuga kwigiramo neza ndetse n’abanyeshuri biga kubigisha bakabona aho bakorera imyitozo iteye imbere.
Kuri ubu, aya mashuri nderabarezi yigamo abanyeshuri barenga ibihumbi 12, ari bo mbaraga z’ejo hazaza mu rwego rw’uburezi mu Rwanda.
Minisitiri Irere avuga ko isi igezweho isaba ko abana bafite ubumuga bagomba kwigana n’abandi badafite ubumuga nta buhemu. Ni politiki yitwa inclusive education, aho buri mwana arengerwa kandi aronkerwa amahirwe angana.
Ni yo mpamvu amasomo y’amarenga na Braille afatwa nk’ingenzi mu gutuma umwarimu w’ejo hazaza azabashe gukoresha ururimi rubifasha.
Ati:
“Iyo mwarimu abasha kuvuga amarenga, akaba azi no gukoresha Braille, bivuze ko ntacyo abana bose bamunanira. Twifuza mwarimu ushoboye guhuza abarimu n’abana mu buryo bwose.”
Iyi gahunda yo kuvugurura integanyanyigisho za TTC ni imwe mu mpinduka zikomeye zitezweho guha u Rwanda abarimu bafite ubumenyi bwagutse, bubasha gufasha buri mwana mu nzira ye y’ubumenyi.
Abanyeshuri n’abarimu mu mashuri nderabarezi batangiye kubyishimira, bemeza ko ari intambwe ikomeye mu guhindura isura y’uburezi mu Rwanda, by’umwihariko mu gufasha abana bafite ubumuga.
Aho ibintu byari bigoranye, ubu hari icyizere. Aho amasaha yari make, hari gahunda yo kuyongera. Aho ubumenyi bwabaga ku rwego rw’ibanze, hari icyerekezo cyo kubukomeza no kubwagura.
Kandi mu buryo bwose, icyifuzo cya Minisiteri y’Uburezi ni kimwe: umwarimu w’ejo hazaza uzi gushimira umwana wese, amenya imiterere ye, n’uburyo amufashamo kugira ngo agere kure ashoboye.


Turasaba ko umwana usoje TTC yajya ahita ahabwa akazi aho kumara imyaka ategereje kuko kumara igihe utegereje akazi kandi warize TTC ntabwo ari byiza. Ikibazo cy’ubushomeri ku bana bizz TTC kirakabije
For all you slot lovers out there, phslots is definitely worth checking out! Huge variety of games and I’ve already found a few favorites! Good luck and try it on phslots!