Minisitiri Nsengimana: Mu myaka ibiri amashuri ya Leta azarusha ayigenga, ayabiga bataha akarusha aya boarding

Uburezi ni inkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu, kandi ibihugu byose byifuza kugera ku rwego rwo hejuru mu bukungu, ikoranabuhanga n’imibereho myiza y’abaturage bibinyuza mu guteza imbere ireme ry’uburezi. Mu Rwanda, iyi ntego iri mu byihutirwa, ari na yo mpamvu Minisiteri y’Uburezi ikomeje gushyira imbere gahunda zitandukanye zigamije kongerera agaciro imyigishirize no guteza imbere uburezi bujyanye n’igihe.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, mu kiganiro yagiranye na Mama Y’Urwagasabo TV, yagarutse ku ngingo nyinshi zirebana n’imiyoborere y’uburezi, imitsindire y’abanyeshuri n’ubushobozi bw’amashuri mu Rwanda. Yatanze icyerekezo gishya cyerekana icyizere cy’impinduka zikomeye ziri gukorwa mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Ubwo Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana yabazwaga impamvu amashuri yigenga akomeje gutsinda kurusha ayareta mu bizamini bya Leta, Minisitiri Nsengimana yemeye ko koko bimeze bityo. Gusa yagaragaje impamvu zifatika zibitera, zirimo:

  • Umwanya muto wo kwiga amasomo amwe mu mashuri ya Leta,
  • Ubucucike bukabije mu mashuri,
  • Ibura ry’inyubako n’ibikoresho bikwiriye.

Ariko yijeje ko Leta iri gushyiramo imbaraga zikomeye mu gukemura ibyo bibazo, kandi mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere amashuri ya Leta azaba afite ubushobozi bwo gutsinda neza kurusha ayigenga.

Ni mugihe Hari abantu benshi bavuga ko amashuri ya boarding (abanyeshuri bararamo) ari yo yonyine yatsinda neza. Minisitiri Nsengimana yahakanye ibyo yerekana ko ikingenzi atari aho umwana aba, ahubwo ari uburyo yigishwa n’uko ubuzima bw’ishuri bwubatswe.

mu bihugu byinshi byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi, aho abana biga bataha ariko bagatsinda cyane.
“Mu Rwanda na ho ubwo buryo burashoboka. Intego ni uko amashuri yose, yaba aya day cyangwa boarding, azamurirwa ubushobozi ku buryo umusaruro uzajya uva hose ibi nibyatangajwe na minisitiri wuburezi dr nsengimana joseph.”

Yakomeje avuga ko igihe amashuri ya Leta azaba yateye imbere, icyifuzo cyo kwirukira mu mashuri ya boarding kizagabanuka, kuko abazajya bayashaka bazaba bagamije ubushobozi bwihariye aho kuba impamvu zishingiye ku myumvire gusa.

Minisitiri Nsengimana yasabye ababyeyi n’abarimu kugirira icyizere gahunda za Minisiteri y’Uburezi, kuko byose bigamije guhindura uburezi mu buryo burambye.

Yavuze ko hari gahunda nyinshi ziri mu bikorwa zirimo:

  • Kongera ibikoresho by’amashuri,
  • Guhuza amasomo n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo,
  • Kongera umubare w’abarimu no kubongerera ubushobozi,
  • Kubaka amashuri mashya hirya no hino mu gihugu.

Mu gushimangira ibyo Minisitiri yavuze, bamwe mu babyeyi baganiriye na idembenews batangaje ko babona hari impinduka zigaragara, cyane cyane mu buryo bwo kugabanya ubucucike n’iyubakwa ry’amashuri mashya.

DUTANGAZA AMAKURU YIZEWE GUSA USHAKA KUNVA IKIGANIRO CYOSE CYAMINISITIRI REBA VIDEO HASI AHO

5 thoughts on “Minisitiri Nsengimana: Mu myaka ibiri amashuri ya Leta azarusha ayigenga, ayabiga bataha akarusha aya boarding

  1. Nokuba abarimu dukorera kure yimiryangoyacu bituma abanabadatsindaneza kukomwarimu udatekanye ndiyatsindisha neza mutation bazidihe twegere imiryango yacu

    1. Ariko niba umuntu yeremeye akazi yagakwiye kugakora neza pee Atitaye ngo arikure yumuryango we kuko hari nabandi benshi bagakora baba batarabonye ayo mahirwe

  2. Check out [url=https://casinotorero.info]CasinoTorero.info[/url] — your trusted guide for online casinos!

    Need secure gaming platforms?
    At casinotorero.info, you’ll discover expert opinions on best casinos.

    Choose from many slots, blackjack, roulette, poker, and new releases.
    Get free spins and start your journey today!

    User-friendly: navigate by bonus, read casino guides, and start playing right away.

    Start [url=https://casinotorero.info]CasinoTorero.info[/url] — your source for online casino fun!

    Enjoy and win big!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *