Minisitiri Nsengimana yibukije ko u Rwanda rwiyemeje uburezi budaheza, ahamagarira buri wese kugira uruhare mu kurwubaka

 

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph  Nsengimana, yagarutse ku nshingano z’u Rwanda mu guteza imbere uburezi budaheza ubwo yagiraga ijambo mu Nama y’Igihugu ya Kabiri yiga ku Burezi Budaheza (Second National Dialogue on Inclusive Education), ihuza inzego zitandukanye z’uburezi, abafatanyabikorwa n’imiryango ifite abana bafite ubumuga.

Uyu mubonano ugamije kurebera hamwe aho gahunda y’igihugu yuburezi bubereye buri mwana igeze, imbogamizi zigihari n’ingamba nshya zigomba gushyirwaho kugira ngo uburenganzira bw’umwana ku burezi bufatwe nk’intego idasubirwaho.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko icyerekezo cy’u Rwanda gisobanutse kandi gihamye: kubaka igihugu aho buri mwana wese yiga, akitabira kandi agatera imbere. Yagize ati:

“Icyerecyezo cyacu kirasobanutse: U Rwanda aho buri mwana wese yiga, yitabira ndetse agatera imbere. Uburezi budaheza si impuhwe; ni uburenganzira bwa buri mwana, ni ishoramari rirambye mu bumenyi n’imbaraga z’Abanyarwanda, kandi ni umusingi w’igihugu gikomeye, gishoboye kandi giteye imbere. Tugomba gukomeza gukora dufatanyije, dufite intego imwe, dufite ubushake n’ukwizera ko buri mwana afite icyo yashyira ku meza. Nidukorana imbaraga, tuzubaka uburyo bw’uburezi bufasha buri mwana kugira ahazaza heza kandi agira uruhare mu kubaka U Rwanda rw’ejo.”

Mu butumwa bwe, Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko politiki yo kutagira uwarebwa nk’udasanzwe mu burezi atari impano cyangwa impuhwe igihugu gituye bamwe, ahubwo ari uburenganzira busesuye, bushingiye ku mategeko y’igihugu n’ay’amahanga.

Yibukije ko mu muco nyarwanda, nta mwana uvutswa amahirwe yo kwiga cyangwa kugira uruhare mu iterambere, bityo politiki yo kuburezi budaheza igomba kureberwamo urufunguzo rwo:

  • Gukangura impano z’abana bose
  • Gushyigikira abana bafite ubumuga n’abafite ibindi bibazo byihariye
  • Kurinda ko abana bacikiriza ishuri
  • Guhuza abarezi n’imiryango mu kubaka ubumenyi
  • Kurema umuco wo gufashanya no kwishakamo ibisubizo

 

Abitabiriye inama bagaragaje imbogamizi zikunze kugaragara mu mashuri, zirimo:

  • Kubura ibikoresho byorohereza abana bafite ubumuga
  • Abarezi bakwiye amahugurwa ahagije kuri inclusive pedagogy
  • Ubukangurambaga bukiri buke ku burenganzira bw’abana bafite ubumuga
  • Inyubako z’amashuri zituzuye bihagije ku buryo zinjira abana bose

Gusa bavuze ko hari intambwe nziza ikomeje guterwa, harimo:

  • Kwigisha abarimu uburyo bwo kwigisha abanyeshuri batandukanye mu ishuri rimwe
  • Kuba Leta ishyiraho gahunda zifatika zo kwishyurira abana bafite ubumuga ibikoresho
  • Imikoranire myiza hagati ya Minisiteri y’Uburezi, MINALOC, RBC n’abandi bafatanyabikorwa
  • Kwiyongera kw’amashuri yubatse mu buryo bworohereza abana bose kwinjira

Minisitiri Nsengimana yashoje ashimangira ko uburezi budaheza ari urugendo rutagomba gukorwa numuntu umwe. Yashimiye abafatanyabikorwa bose n’ababyeyi b’abenegihugu batanga urugero rwo gushyigikira abana bafite ubumuga mu mashuri no mu ngo.

Yibukije ko mu kubaka u Rwanda ruzira ivangura, buri muturage afite inshingano, haba umurezi, umubyeyi, umuhinzi, umuyobozi cyangwa umwana ubwe. Ati:

 

INAMA IRAKOMEJE YIKURIKIRANE HANO

 

2 thoughts on “Minisitiri Nsengimana yibukije ko u Rwanda rwiyemeje uburezi budaheza, ahamagarira buri wese kugira uruhare mu kurwubaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *