Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurengera ubuzima bwabo, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje impungenge zikomeye ku kibazo cy’inzoga zizwi ku izina rya “Ibyuma”, zikomeje guteza uburwayi n’impfu mu baturage.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026, nyuma y’umuganda usoza ukwezi wabereye mu Mirenge ya Mageragere na Gahanga yo mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge. Uyu muganda wari wibanze ku bikorwa byo kubaka imiyoboro y’amazi (drainage) no gutunganya amaterasi y’indinganire ku misozi iri hafi y’Ishyamba rya Karambi, mu rwego rwo kwitegura imvura y’itumba iteganyijwe kugwa hagati ya Werurwe na Gicurasi 2026.
“Ibyuma biraza kutumaraho abantu”
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yavuze amagambo akomeye agaragaza uburemere bw’iki kibazo:
“Ibyuma murabizi? Ibi byuma biraza kutumaraho abantu nitutareba neza mwa bantu mwe. Ndababwiza ukuri, ubu tuvugana hafi nka 350 bari mu bitaro kubera Ibyuma. Mu cyumweru gishize twapfushije abantu barenze 25.”
Aya magambo yatumye benshi mu bari bitabiriye umuganda bacika intege, bamwe bagaragaza impungenge ku rubyiruko rukomeje kwibasirwa n’ibi biyobyabwenge.
“Ibyuma” ni izina rikunze gukoreshwa mu kwita ku biyobyabwenge by’ubwoko butandukanye, byiganjemo ibikorerwa mu bwihisho, birimo ibikomoka ku miti ivura ariko ikoreshwa nabi, ibivangwa n’imiti yangiza, ndetse n’ibindi binyabutabire bidafite inkomoko izwi. Ingaruka zabyo ku buzima zirakomeye cyane, zirimo kwangirika k’ubwonko, umutima, umwijima, ndetse n’impfu zitunguranye.
Abari mu bitaro barenga 350
Imibare yatangajwe na Minisitiri w’Intebe igaragaza ko ikibazo kimaze gufata intera ikomeye. Kuba abantu bagera kuri 350 bari mu bitaro kubera “Ibyuma” ni ik Kuba abantu bagera kuri 350 bari mu bitaro kubera “Ibyuma” ni ikimenyetso cy’uko iki kibazo kitagomba gufatwa nk’ikintu cyoroshye.
Abaganga bagaragaza ko abakoresha ibi biyobyabwenge bakunze kugezwa kwa muganga bafite ibibazo bikomeye birimo:
-
Kugabanuka kw’imbaraga z’umubiri no kuruka amaraso
-
Kugira umuvuduko w’amaraso udasanzwe
-
Guta ubwenge no kugira ihungabana rikabije
-
Kwangirika kw’imikorere y’impyiko n’umwijima
Hari n’abagera kwa muganga batagifite icyizere cyo gukira, cyane cyane iyo biba byabaye inshuro nyinshi.
Impfu zirenga 25 mu cyumweru kimwe
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko mu cyumweru kimwe gusa, hapfuye abantu barenga 25 bazize izi “Byuma”. Ibi byerekana ko ikibazo kiri ku rwego rwo hejuru kandi gisaba ubufatanye bw’inzego zose: ubuyobozi, ababyeyi, urubyiruko n’inzego z’umutekano.
Impuguke mu buzima rusange zivuga ko ibiyobyabwenge by’iki gihe bikomeje guhinduka, aho hari ababyivanga n’ibindi binyabutabire bikomeye kugira ngo byongere “imbaraga” cyangwa “uburyohe”, ariko bikaba byongera n’ubukana bw’ingaruka zabyo ku buzima.
Uretse ikibazo cy’“Ibyuma”, Minisitiri w’Intebe yanagarutse ku kibazo cy’abahabwa ibyangombwa byo kwenga inzoga zemewe, ariko bakabica inyuma bagakora izitemewe bakoresheje ibintu bitaribwa cyangwa byangiza umubiri.
Yaburiye aba bantu ko batazihanganirwa, kuko ibikorwa byabo bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga. Hari aho inzoga zivangwa n’imiti yica udukoko, lisansi, cyangwa ibindi binyabutabire bikomeye, bigamije gutuma zishimisha abaguzi cyangwa zibaha ubusinzi bwihuse.
Ibi na byo byagiye biteza impfu n’uburwayi bukomeye, cyane cyane mu rubyiruko no mu bantu bafite ubushobozi buke bwo kugura inzoga zemewe n’amategeko.
Minisitiri w’Intebe yasabye ababyeyi gukomeza gukurikirana abana babo no kuganira na bo ku ngaruka z’ibiyobyabwenge. Yibukije ko umuryango ari wo shingiro ry’uburere, kandi ko guceceka cyangwa kwirengagiza ibimenyetso by’imyitwarire mibi bishobora gutuma ikibazo kirushaho gukura.
Abaturage na bo basabwe gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho gucuruza cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kugira ngo inzego zibishinzwe zibashe kubafata hakiri kare.
Iki kibazo cy’“Ibyuma” kirasaba ubufatanye bw’inzego zose. Nubwo inzego z’umutekano zikomeje gukora ibishoboka byose mu gufata no guhana ababitunga n’ababicuruza, birasaba n’ubukangurambaga bukomeye bwo kwigisha abaturage, cyane cyane urubyiruko, ku ngaruka zabyo.
Hari n’abasaba ko hashyirwaho gahunda zihariye zo kuvura no gusubiza mu buzima busanzwe abakiri bato bamaze kugwa mu mutego w’ibiyobyabwenge, aho kubafata gusa nk’abanyabyaha.
