
Kuruyumunsi ku wa gatanu tariki ya 1 Kanama 2025, gahunda nshya yo kwimurwa kw’abarimu (mutation) no guhererekanya aho bakorera (permutation) iratangira, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, mu kiganiro yagiranye n’abarimu ndetse n’abayobozi b’inzego z’uburezi mu gihugu hose.
Iyi gahunda igamije kunoza uburyo abarimu bimurwa mu buryo burambye, bubahiriza inyungu rusange z’abanyeshuri ndetse n’iz’igihugu, aho kuba gahunda ishingiye ku nyungu z’umuntu ku giti cye. Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu busabe bwa mutation, hari aho abarimu benshi bifuza kwimukira, ahiganjemo akarere ka Gasabo, kubera ko gaherereye mu Mujyi wa Kigali kandi gafite ibikorwa remezo byinshi.
Ariko yavuze ko gushyirwa mu mwanya ukenewe atari uburenganzira, ahubwo ari inshingano iyo ubikwiye.
“Abenshi bashaka kuza i Kigali, ariko tugomba kureba aho uburezi bukeneye abarimu. Hari uturere twibasiwe n’ikibazo cy’ubuke bw’abarimu, ntabwo twakwemera ko baza i Kigali bose bagasiga abana bo mu cyaro.”
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yanenze abarimu basiba akazi nta mpamvu zifatika, agaragaza ingaruka zikomeye bigira ku banyeshuri.
Mu butumwa bwe, yagize ati:
“Iyo abarimu 175 bataje ku kazi, bivuze abanyeshuri ibihumbi 5 batize. Urumva ko iyo tubirekeye bikaba umuco, abana bacu ni bo babihomberamo.”
Yasabye abarimu kugira ubushishozi no gushyira imbere inyungu rusange, aho kwirengagiza inshingano z’igihugu.
Itangira ry’iyandikwa rya Mutation na Permutation
Minisitiri Nsengimana yemeje ko guhabwa uburenganzira bwo gusaba kwimurwa no guhererekanywa kw’aho umwarimu akorera bizatangira ku itariki ya 01/08/2025, kandi bigakorerwa kuri sisitemu y’ikoranabuhanga ya REB (Rwanda Education Board) ariyo https://tmis.reb.rw/.

Amasomo y’amahugurwa ku barimu batari barize uburezi
Minisitiri yavuze ko abarimu bose batarize uburezi (uncertified teachers) ariko bamaze gusoza amahugurwa bahawe na REB, bazahita bahabwa uburenganzira bwo gusaba mutation cyangwa permutation. Abo batararangiza amahugurwa, sisitemu ntizabemerera kwiyandikisha kugeza barangije amasomo.
Ni intambwe yitezweho kurushaho gushyira mu gaciro urwego rw’ireme ry’uburezi, aho abarimu bose bagomba kugira ubumenyi bujyanye n’umwuga wabo.

Imyaka itatu nk’inkingi y’ingenzi mu gusaba kwimurwa
Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko umwarimu ushaka kwimurwa agomba kuba yarakoze imyaka itatu yuzuye (amezi 36) ku kigo arimo, ni ukuvuga ko kuva ku itariki ya 01 Kanama 2025, uwo mwarimu agomba kuba yaratangiye akazi ku ya 01 Kanama 2022 cyangwa mbere yaho.
Ibi bikozwe mu rwego rwo kudaca intege gahunda y’ireme ry’uburezi, kuko kwirundarunda k’abarimu bifuza kwimuka buri mwaka bishobora kugira ingaruka ku myigire y’abanyeshuri.
Amanota y’imihigo nayo ni ngombwa
Ushaka gusaba kwimurwa agomba kuba yarabonye amanota y’imihigo ya 70% cyangwa hejuru yayo. Minisitiri yavuze ko yamenye amakuru y’uko hari abarezi babuzwa amanota y’imihigo n’abayobozi b’ibigo kubera impamvu zidafututse.
Yagize ati:
“Turakorana n’inzego z’ibanze n’uturere, tuzafata abayobozi b’amashuri batesha agaciro imihigo y’abarimu. Nta muyobozi ugomba kubangamira abarimu ngo abime amanota ku nyungu ze bwite.”
Yongeyeho ko iyo mikorere mibi idakwiriye kwihanganirwa kuko ibangamira iterambere ry’ireme ry’uburezi.
Ibisabwa kugira ngo usabe Mutation cyangwa Permutation (2024–2025)
REB yatangaje ibisabwa ku mwarimu wese ushaka kwimurwa:
- Kuba yarakoze imyaka itatu ku kigo akoreraho (amezi 36).
- Kuba yararangije amahugurwa y’abarimu batari barize uburezi (ku barebwa n’icyo cyiciro).
- Kuba yarujuje ibisabwa muri TMIS (Teacher Management Information System).
- Kuba yarabonye amanota y’imihigo ya 70% kuzamura.
- Kwitonda no kwirinda gucokoza sisitemu niba utujuje ibisabwa.
NB: Uwiyandikisha mbere mu gusaba afite amahirwe yo kwitabwaho mbere ya bagenzi be, ariko bigakorwa mu mucyo no hubahirijwe ubusabe bwose bwemewe n’amategeko.
Ikinyamakuru The New Times mu nkuru yacyo iherutse, cyagaragaje impungenge z’abarimu batari bararangije amahugurwa, aho bamwe batangaje ko bishobora kubangamira uburenganzira bwabo bwo kwimuka. Gusa, inzego z’uburezi zagize icyo zibivugaho, zivuga ko umwihariko w’umwuga w’ubwarimu usaba ko buri wese aba yujuje ibisabwa mbere yo kubona uburenganzira bw’akazi.
Ku rundi ruhande, ikinyamakuru IGIHE.com cyagaragaje ko hari ubusabe bwinshi buturuka ku barimu bo mu ntara bashaka kwimukira mu mijyi, ariko bigashyirwa ku rutonde hashingiwe ku bipimo by’ubushobozi, aho uburezi bukenewe cyane n’ingaruka ku burezi bw’aho bavuye.
Icyitonderwa ku mikorere ya sisitemu ya REB
Minisitiri Nsengimana yasabye abarimu kudahubukira cyangwa ngo bacokoze sisitemu ya REB igihe badafite uburenganzira bwo gusaba mutation, kuko bishobora gutuma system iba yatinze cyangwa ikagira ikibazo
Minisitiri yasoje asaba abarimu bose gutekereza ku nyungu z’umunyeshuri, aho gushyira imbere inyungu z’umuntu ku giti cye. Gahunda ya mutation ni ngombwa ariko ikwiye kugenzurwa neza kugira ngo itavamo imbogamizi ku myigire n’ireme ry’uburezi.
Igihe cyose uzajya ushaka kumenya amakuru mashya y’iyi gahunda, ukomeze gukurikirana idembenews.com aho tuzakomeza kuguha amakuru yizewe kandi yihuse.
