Hari imyumvire imaze igihe kinini mu banyeshuri ndetse no mu babyeyi, ivuga ko amasomo ya siyansi cyane cyane imibare n’ubugenge ari ay’ingorabahizi, bigatuma bigira ingaruka ku buryo abanyeshuri bayiga, uburyo batsindamo, ndetse n’icyerekezo cy’uburezi bw’igihugu.
Abakiri mu mashuri cyangwa abaherutse kuyasohokamo bazi neza ko hari imyumvire ivuga ko imibare (Mathematics) ari isomo ritatinyuka, naho Ubugenge (Physics) rugafatwa nk’urutavogerwa, bigatuma benshi batayiyumvamo bakayihunga, bikaba intandaro yo gutsindwa muri rusange.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ariko we ntiyemeranya n’abavuga ko ayo masomo akomera, ahubwo akavuga ati: “Siyansi ni ururimi rworoshye cyane gusobanukirwa no kwiga.”
Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize ahagaragara amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri 2024/2025. Byagaragaye ko umusaruro mu mibare no mu bugenge ukiri hasi cyane: imibare ku basoje abanza, n’Ubugenge ku basoje icyiciro rusange.
Iyi nkuru yahise iba imbarutso y’ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga no mu matsinda y’abantu batandukanye, benshi bahuriza ku kuvuga ko amasomo ya siyansi akomera kurusha andi.
Ariko Minisitiri Nsengimana yahise abihinyuza agira ati: “amasomo rwa siyansi ni rwo rworoshye kurusha andi masomo yose.”
Yatanze urugero avuga ati: “Nta muntu n’umwe utazi ko 1+1 bingana na 2. Nta na rimwe ibyo bihinduka, yaba imvura igwa cyangwa izuba riva, haba ku manywa cyangwa nijoro. Ibyo bitandukanye n’andi masomo ashingiye ku nyandiko n’amateka ashobora guhinduka bitewe n’uyasobanuye.”
Ibyavuye mu bizamini byongeye gusiga abarezi benshi bibaza. Abarangije abanza batsinze imibare ku kigero cya 27%, mu gihe mu cyiciro rusange Ubugenge batsinze ku 27.55%, ibinyabutabire (Chemistry) ku 35%, naho ibinyabuzima (Biology) ku 44%.
Icyakora amasomo y’indimi (Ikinyarwanda n’Icyongereza) yo yatsindiwe ku kigero kiri hejuru ya 60%, bikerekana ko ikibazo atari ugukomera kwa siyansi, ahubwo ari uburyo bwo kwigishwa no kwigirwamo.
Minisitiri Nsengimana yagize ati: “Siyansi ishingiye ku kuri kudahinduka. Niba duhinduye uburyo bwo kwigisha no kwiga, abanyeshuri bazabona ko ari amasomo yoroshye kandi ashimishije.”
Itandukaniro hagati y’amashuri ya Leta n’ayigenga
Ibisubizo byerekanye ko amashuri yigenga yitwaye neza mu masomo ya siyansi ugereranyije n’aya Leta. Mu gihe mu bigo bimwe byigenga abanyeshuri batsindiye hejuru ya 70%, mu mashuri ya Leta benshi batageze na kuri 30%.
Abahanga mu burezi bavuga ko ibi biterwa n’uko amashuri yigenga aba afite ibikoresho bigezweho, laboratoire nziza, umubare muto w’abanyeshuri mu ishuri, ndetse n’uburyo bwo kongerera abana amasomo ku ruhande.
Mu mashuri ya Leta ho, ubwinshi bw’abanyeshuri n’ibikoresho bike bikaba intandaro yo kudafasha buri mwana kubona amahirwe angana.
Imyumvire igomba guhinduka
Nsengimana asanga gukomeza kwibwira ko siyansi ari amasomo akomeye ari imyumvire igomba gucika. Avuga ko amategeko ya siyansi ari ahame ahoraho kandi yoroshye gusobanukirwa.
Umwe mu barimu bigisha Ubugenge yagize ati: “Iyo umwana akuriye mu bitekerezo ko siyansi ari iy’ingorabahizi, ajya mu ishuri yamaze gutsindwa. Ariko iyo tubabwiye ko ari amasomo yoroshye, bayiga bafite icyizere.”
Minisitiri Nsengimana yagaragaje bimwe mu bikwiye guhindurwa:
- Kwegereza abana amasomo ya siyansi hakiri kare binyuze mu mikino n’ibikorwa bifatika.
- Guhugura abarimu ku buryo bushya bwo kwigisha.
- Gushyira imbere “kwigira mu bikorwa” aho kwibanda gusa ku nyandiko.
- Guca imyumvire yo gutinya siyansi, ahubwo ikerekanwa nk’isomo rishimishije.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini (NESA) ndetse n’Ikigo cy’Uburezi (REB) ngo bari gusuzuma uburyo mu bizamini bya Leta hajyamo n’imishinga ishingiye ku bikorwa, kugira ngo abanyeshuri bazageragezwe ku gusobanura no gushyira mu bikorwa ibyo bize, atari ukurangiza kwandika gusa.
Mu cyerekezo 2050, u Rwanda rufite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi. Kugera kuri iyo ntego bisaba urubyiruko rwitinyutse muri siyansi.
Ababyeyi nabo bafite uruhare: gushishikariza abana gukunda siyansi mu buzima bwa buri munsi, kubafasha gukemura ibibazo, no kubatoza gukora udushya duto.
Imyumvire yo kuvuga ko siyansi ari amasomo akomeye ishobora kuba imaze imyaka myinshi mu bantu, ariko si ukuri. Minisitiri Nsengimana arangiza agira ati: “Ururimi rwa siyansi ni rwo rworoshye cyane. Niduhora dutera abana ubwoba, ntituzubaka igihugu cyifuza ejo hazaza. Tugomba guhindura imyumvire.”

IBeth is pretty solid. I especially like how easy it is to get started. Gives you something fun to do when you’re bored ibeth