Mu myaka yashize, guteza imbere imibereho y’abagizwe n’inkingi z’iterambere ry’igihugu—abarimu n’abakora mu rwego rw’ubuzima byashyizwe ku isonga mu nzego zinyuranye za Leta. Ni muri urwo rwego hashyizweho za SACCO zifasha aba bakozi kubona serivisi z’imari zihuse, zizewe kandi zibafasha gutera imbere. Umwalimu SACCO imaze kuba icyitegererezo mu kuzamura imibereho y’abarimu, naho Muganga SACCO ikaba ikomeje gukorera mu murongo ujyanye n’igihe wo gufasha abakora mu rwego rw’ubuzima, barimo n’Abajyanama b’Ubuzima, kurushaho kugera ku iterambere rirambye.
Kuri ubu, Muganga SACCO ikomeje kwishimirwa cyane n’abakora mu nzego z’ubuzima, kimwe n’uko Umwalimu SACCO yubatse icyizere no gushimwa mu barimu. Ibi bikomeje kugaragarira mu mbaraga zishyirwa mu gukorana n’imiryango ibahuza, mu kongerera abanyamuryango serivisi zinoze, no mu kubagezaho ibikenewe mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu rwego rwo kuzuza inshingano zayo zo kugeza serivisi z’imari ku bakozi bo mu rwego rw’ubuzima, by’umwihariko Abajyanama b’Ubuzima, Ubuyobozi Bukuru bwa Muganga SACCO buherutse guhura n’abagize Komite Nyobozi yo ku rwego rw’igihugu y’Ihuriro ry’Abajyanama b’Ubuzima mu Rwanda (RNCHWs), ndetse n’abahagarariye iri huriro mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali.
Ibi biganiro byari bigamije kureba uko Muganga SACCO yakwigarurira Abajyanama b’Ubuzima benshi kurushaho, hagamijwe kubafasha kubona serivisi z’imari zitandukanye mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Ubuyobozi bwa Muganga SACCO bwasobanuye ko bwifuza ko buri Mujyanama w’Ubuzima agira uruhare mu kwiyubakira ejo hazaza, binyuze mu kubikuza no guhabwa inguzanyo zifite inyungu ntoya n’amafaranga ava mu mafaranga yabo y’ubwizigame.

Muri ibi biganiro, hagaragajwe ko hari gahunda yo kwihutisha kwinjiza Abajyanama b’Ubuzima bose muri Muganga SACCO, kugira ngo nabo babe mu bakozi bo ku isonga Leta y’u Rwanda ishyiriraho uburyo bwo kwegera serivisi z’imari zitangizwa n’inzego zabo.
Serivisi za Muganga SACCO zigenewe abakora mu rwego rw’ubuzima
Kimwe mu byingenzi byavuzwe mu biganiro, harimo no kureba uburyo serivisi za Muganga SACCO zakorwa neza hakurikijwe ibikenerwa n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima. Uru rwego rufite ibikenerwa byihariye: akazi kenshi, ingendo ndende, no kuba bakenera inguzanyo z’igihe gito cyangwa kirekire bashobora gukoresha mu kwiteza imbere.
Serivisi za Muganga SACCO zirimo:
- Inguzanyo z’igihe gito n’igihe kirekire
- Serivisi zo kubitsa no kwizigama
- Guteza imbere imishinga y’abanyamuryango
- Inguzanyo zo kwiyubakira cyangwa kugura inzu
- Serivisi z’ubwishingizi zifasha abanyamuryango kubona imibereho myiza
Izi serivisi zigamije gufasha abakozi munzego z’ubuzima bafite inshingano zikomeye mu kurengera ubuzima bw’abanyarwanda, ariko nabo bagasigasira imibereho yabo.
Aho Muganga SACCO ihurira na Umwalimu SACCO
Umwalimu SACCO imaze imyaka irenga 10 ikora kandi yubatse izina rikomeye mu iterambere ry’abarimu mu Rwanda. Abarimu benshi bavuga ko kuva Umwalimu SACCO yatangira, byoroheyeko kubona inguzanyo, gutangira imishinga, no kubona amacumbi meza, byose byagiye bituma imibereho yabo itera imbere ku rwego rugaragara.
Ugereranyije ibi byagezweho na Umwalimu SACCO n’ibiri gukorwa na Muganga SACCO, hari byinshi bihuriraho:
- Intego ihuriweho: Zombi zagenewe guteza imbere imibereho y’abakozi b’ingenzi mu gihugu.
- Serivisi zinoze: Zombi zishyiraho inguzanyo ku nyungu ntoya kandi zorohereza abanyamuryango.
- Kwiyongera kw’abanyamuryango: Umwalimu SACCO yatangiye ifite abarimu bake ariko ubu ifite ibihumbi n’ibihumbi, naho Muganga SACCO na yo iri mu nzira nziza yo kwakira abakora mu rwego rw’ubuzima bose.
- Gushyira imbere iterambere ry’umunyamuryango: Zombi zigamije ko abanyamuryango bazo bataguma mu bukene, ahubwo bagira ejo hazaza heza haremewe n’imari.
Icyakora, Muganga SACCO ifite umwihariko wayo: gukorera urwego rw’ubuzima rufite abakora imirimo irimo ubwitange bwinshi, bigatuma bakeneye serivisi zihariye kurushaho. Ni nabwo buryo iyi SACCO ikomeje kubaka mu bufatanye n’abanyamuryango bayo.

Ibiganiro bya Muganga SACCO na RNCHWs byanibanze ku gushimangira ko ubufatanye hagati y’impande zombi bugomba kuramba kandi bukarushaho gukemura ibibazo by’abakozi b’ubuzima. Ubuyobozi bwa Muganga SACCO bwemeje ko bugiye kongera ibikorwa byo kwegera Abajyanama b’Ubuzima mu midugudu yose, no kubaha amahugurwa abafasha kumenya neza inyungu ziri muri SACCO yabo.
Abajyanama b’Ubuzima, ku rundi ruhande, bishimiye iki gikorwa bagaragaza ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere imibereho yabo, cyane ko akazi bakora gakeneye imbaraga, ubwitange n’ubushake bwo gukorera abaturage.

Heard some good things about 577bet1.net and decided to check it out myself. Pretty impressed! The site is easy to navigate and they have a great selection of games. Definitely worth a look. 577bet1