imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter (X) zariweho amagambo n’isesengura, nyuma y’uko umunyamakuru Mutesi Scovia atangije ikiganiro kivuga ku mafaranga yakuwe kuri konti z’abarimu bakoresha Umwalimu SACCO mu buryo bwagaragaye nk’udasobanutse neza.
Mutesi Scovia, usanzwe azwiho gutanga amakuru ajyanye n’uburezi n’imibereho y’abarimu, yanditse ubutumwa kuri Twitter abaza impamvu hari amafaranga yakuwe kuri konti z’abarimu kandi ayo mafaranga atari yigeze akatwa mbere. Ubutumwa bwe bwakurikiwe n’amagambo menshi y’abarimu, bamwe bagaragaza ko nabo babibonye kuri konti zabo, abandi basaba ibisobanuro bitomoye.
Uko ikibazo cyatangiye
Nk’uko Mutesi Scovia yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube yitwa “Mama Uwagasabo”, ikibazo cy’amafaranga cyakomotse ku mikorere ya system ya online ya Umwalimu SACCO, yari yagize ikibazo cya tekiniki mu mezi yashize.
Yasobanuye ko hari amafaranga yagombaga gukatwa mu kwezi kwa cyenda n’ukwa cumi, ariko ntakuzweho icyo gihe kubera system yari itari gukora neza . Ibyo byatumye Umwalimu SACCO ikata ayo mafaranga nyuma, mu gihe anyamiuryango ayo makuru batabanje kubisobanurirwa mbere.
“System yari ifite ikibazo cya tekiniki, bityo amafaranga y’ukwezi kwa Nzeri n’Ukwakira ntiyakuwemo icyo gihe. None barimo gukata ayo mafaranga kuko system yongeye gukora,” ni ko Mutesi Scovia yabivuze.
Aya mafaranga, nk’uko bamwe mu bayobozi ba SACCO babisobanuye nyuma, ni ayo serivisi za buri kwezi (service charge) asanzwe akatwa abanyamuryango — 1000 Frw buri kwezi, ndetse hakiyongeraho 20 Frw akatwa igihe umuntu yinjiye muri konti ye akoresheje telefoni (USSD).
Abanyamuryango ntibanyuzwe n’ukuntu byakozwe
Nubwo Mutesi Scovia yagerageje gusobanura uko ibintu byagenze, abarimu benshi bagaragaje uburakari n’amakenga, bavuga ko ikibazo atari amafaranga gusa, ahubwo ari uburyo bwo kuyamenyesha.
Uwiyise Nyiraminani Xaverine yanditse kuri youtube ati:
“Abarezi ikiza ni ukwiyakira kuko baratwiba ntibatubeshye! Izo system zabo se ko ari bo bazikoresha ibyo bashaka! Dusabe inema yo kwiyakira kuko baratwiba cyane bitubeshya.”
VedasteMucunguzi nawe yagize ati:
“Bakata 500 Frw buri kwezi bayakata tariki 15, ariko ntibasobanure impamvu.”
Undi witwa Nkurunziza Eric yongeyeho ati:
“Muri SACCO ubu basigaye badukata 300 Frw buri kwezi, nabyo bigakorwa mu buryo butumvikana neza.”
Hari n’uwitwa diocresshabimana, wagaragaje ko bamwe bashobora kwitiranya ibimenyetso byo mu system n’amafaranga yakaswe na SACCO:
“Iyo uvanye amafaranga kuri konti ya SACCO uyajyana kuri MoMo, system igaragaza (-) ariko ntibivuze ko bank yakase ayo mafaranga. Mujye mushishoza neza.”
Ariko ikibazo gikomeye cyagarutsweho n’uwitwa Niyigaba Lawi, wavuze ko amafaranga yavanye kuri MoMo atigeze agera kuri konti ye ya SACCO.
“Hashize amezi atandatu ntegereje amafaranga yanjye, manager akambwira ngo ikibazo kiri ku digital team. Kugeza n’ubu sinayabona.”
Mu kiganiro cy’imbona nkubone kuri YouTube, abarezi batandukanye banenze Umwalimu SACCO kuba itarabanje kumenyesha abanyamuryango ko ayo mafaranga yari atarakaswe, ahubwo bigatangira gukorwa bitunguranye.
Abenshi bavuze ko icyo gikorwa cyafatwa nk’ukuvogera umutungo w’abanyamuryango, kuko kuba amafaranga akurwa kuri konti ataravuzwe mbere bibangamira icyizere abanyamuryango bagomba kugira kuri koperative yabo.
Nubwo Umwalimu SACCO yasobanuye ko ikibazo cyatewe n’ikosa rya tekiniki, abarimu benshi bavuga ko gusobanura nyuma atari byo bikwiye mu koperative ishinzwe gucunga umutungo wabo.
Mutesi Scovia asaba abanyamuryango kuba maso
Nyuma yo kubona uburyo ikibazo cyafashe indi ntera ku mbuga nkoranyambaga, umunyamakuru Mutesi Scovia yasabye abarimu kureba “historic” z’ukwezi kwa Nzeri n’Ukwakira kugira ngo barebe neza ibikubiyemo, hanyuma ufite ikibazo cy’amafaranga atasobanutse amwoherereze ibimenyetso.
“Niba ufite ikibazo cyangwa ibimenyetso by’amafaranga yaburiwe irengero, ohereza amakuru yawe, nzakubera umuvugizi. Ushaka nimero yanjye, yandike comment, tuzagusangiza nimero.”
Abarezi benshi bashimiye Mutesi ku bw’ubwitange bwe bwo kubavuganira, bamwita “ijwi ry’abarimu riboneye”, abandi bamushimira kuba atajya yicecekera igihe habaye ibintu bisa no kunyereza amafaranga.
Nyuma y’iminsi mike z’amakuru n’impaka, Umwalimu SACCO yashyize itangazo kuri X (Twitter), ivuga ko ayo mafaranga atarari ay’umunyamuryango ahubwo ari ayasanzwe yishyurwa ku serivisi za USSD (Mobile Banking), kandi ko atari yakaswe mu gihe cyagenwe kubera ikibazo cya tekiniki cyari cyabayeho.
Itangazo rigira riti:
“Koperative @Umwalimusacco yatangaje ko ibibazo byagaragajwe n’abarimu bakoresha porogaramu yabo yerekana ko hari amafaranga yakuwe kuri konti atari ayiyo porogaramu ahubwo ari amafaranga ya serivisi za USSD (Mobile Banking) yo mu kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira kwa 2025 kandi basanzwe bayakatwa. Akaba atari yakuweho muri icyo gihe kubera ikibazo cya Tekiniki cyari cyabayeho.”
Ariko nubwo ayo magambo yatanzwe, bamwe mu barimu bavuze ko bisaba gusobanura kurushaho kuko hari aho ayo mafaranga atagaragara mu buryo buhamye ku makuru yo kuri konti zabo.
Abasesenguzi mu bijyanye n’imari n’imicungire ya koperative bavuga ko ibyo byabaye bigaragaza intege nke mu itumanaho ryo hagati y’ubuyobozi n’abanyamuryango.
Umusesenguzi mu bijyanye n’imari, yagize ati:
“Icyizere cy’abanyamuryango gishingira ku busobanuro n’ukuri. Iyo amafaranga akuwe kuri konti utabimenyeshejwe mbere, bitera icyuho cy’amakenga. Koperative ikwiye gushyira imbere umuco wo kumenyesha buri kintu cyose mbere y’uko gikorwa.”
Abantu batandukanye bashimiye umunyamakuru Mutesi Scovia ku bwo kwitanga mu kurengera inyungu z’abarimu. Hari uwanditse ati:
“Mutesi Scovia ni urugero rwiza rw’umunyamakuru w’umugiraneza. Si ibyo by’ubumenyi gusa, ahubwo afite umutima wo kurengera abandi.”
Undi nawe yongeye ati:
“Abanyamakuru nka Mutesi batuma abaturage bumva ko hari abababayeho. Turamushima cyane.”
Kugeza ubu, Umwalimu SACCO iracyakorana n’ikipe ya tekiniki kugira ngo ikemure ibibazo byagaragaye muri system, ariko ikibazo cyagaragajwe na Mutesi Scovia cyatumye hashyirwaho uburyo bushya bwo gutangaza amakuru ku banyamuryango mbere y’icyemezo cyose gikubiyemo amafaranga.
Mutesi Scovia, nk’uko benshi bamwita, yahindutse “umuco” mu kuburira no kubwira ukuri. Ubutumwa bwe kuri Twitter bwabaye intangiriro y’impinduka, bushyira Umwalimu SACCO mu isura nshya yo kubazwa inshingano no gusobanurira abanyamuryango buri kintu mu mucyo.

Ubu busambo birakabije cyane aho kudusangiza kurwunguko baradukatq frws y’ umurengera arko kuki abashinzwe izo systems zidakora cga zikoresha batabiryozwa? Noneho iyo ubajije ikibazo cya frws utegekwa kugura historical zidasobanutse!
Rwose biba byiza iyo umuntu atanze impamvu yikibazo mbere Yuko Ari sawa nanjye nagiye kureba kuri compte yanjye nsangaho_20114.
Mwarakoze kutuvuganira
Mwakoze cyane!
Poker players, huddle up! h2poker might be a new table to try your luck at. Check the stakes and see if it’s your game! Good luck on the tables! h2poker