Ngibi Ibyo Utaruzi  Kubwoko Bw’inkoko Zirabura Kurusha Izindi Ku Isi  Zitwa Ayam Cemani zaguhindurira ubuzima

Mu bwoko bw’inkoko zitandukanye, nta n’imwe iteye amatsiko nkikoko zitwa Ayam Cemani, inkoko zikomoka  muri Indoneziya. Izi nkoko zizwi cyane kubera irange ryazo ry’umukara ku buryo budasanzwe—kugera no ku magufa, inyama, n’imitsi yayo. Benshi bayita “Lamborghini y’inkoko” kubera ubwiza bwayo budasanzwe. Ariko si isura yonyine ituma izi nkoko ziba izidasanzwe, ahubwo n’amateka yazo, agaciro kayo ku isoko, ndetse hakaba hari nabazikoresha mu mihango gakondo.

Ayam Cemani zikomoka muri Java, Indoneziya, aho zaturutse mu bworozi bwa kera. Mu myizerere y’aho, izi nkoko ifite akamaro gakomeye mu myizerere ya gihanga. “Ayam” bisobanura inkoko mu kidonesiya, naho “Cemani” bivugwa ko byakomotse ku gasanteri ka Cemani hafi ya Surakarta, aho ubu bwoko bwatangiriye kororerwa.

Izi nkoko  zifite ubusobanuro mu muco n’iyobokamana. Mu myizerere ya gakondo ya Java, Ayam Cemani yakorwagaho imihango n’ibitambo ibyo ababizi cyane nabajya mubaphumu no kuraguza . abakurambere Bizeraga ko ifite imbaraga zidasanzwe, izana amahirwe, ubutunzi, ndetse ikarinda ibibi. Hari n’abizera ko ishobora kuvugana n’imyuka. Kubera ibyo, mu bihe bya kera, Ayam Cemani zemererwaga gusa nabakuru b’idini n’abayobozi b’imihango.

Kuki ari umukara hose?

Igituma Ayam Cemani ziba izidasanzwe ni indwara yitwa fibromelanosis, ariyo ituma hazamuka za melanin zumukara  mu mubiri wose. Mu gihe ibinyabuzima byinshi bitanga melanin kugira ngo byirabure, iyi ndwara yo tuzayibabwiraho birambuye twavuganye ninzobere mubyubuganga.

Iyi ndwara ituma melanin ikwira mu mubiri wose kuva ku ruhu, inyama, amagufa, kugeza ku myanya y’imbere. N’amaraso yayo agaragara nk’ijimye cyane (atari umukara w’ikirenga ariko asa n’umutuku w’ijimye cyane). Ni ibintu bibaho mu buryo bwa kamere, ntabwo bikorwa n’abantu cyangwa ubundi buryo bwo gutera irangi.

Nubwo hari n’izindi nkoko nk’Silkie zo mu Bushinwa zigaragaza fibromelanosis, nta n’imwe igereranywa na Ayam Cemani mu kuba umukara hose.

Ifite imimerere myiza Ntabwo ari nini cyani doreko ipima hagati ya 2 kugeza kuri 2.5 kg, naho inkokokazi ipima hagati ya 1.5 kugeza kuri 2 kg. Ariko n’ubwo itari nini, ikurura buri wese uyirebye Hano kwisi.

Kuki ihenze cyane?

Ayam Cemani izwi nk’imwe mu nkoko zihenze cyane ku isi. Biterwa n’imyaka, uburanga bwayo, n’aho iherereye. Ishobora kugura hagati ya $200 na $2,500 imwe. Mu bihugu bimwe, byageze n’aho igura $5,000 ku rugero rumwe.

Ibi biterwa n’impamvu nyinshi:

  1. Ubuke bwazo ziva mubwoko budasanzwe kandi butaboneka ahantu henshi.
  2. Kugorana kororoka   ntag zituraga amagi menshi nkizindi zose namagi yazo aba yihagazeho
  3. Amategeko agenga iyoherezwa – Kugira ngo uyohereze hanze y’andoneziya biragoranye bisaba kubikorera application.
  4. Agaciro k’umuco – Kuba ifite inkomoko n’agaciro mu muco bituma iba inkoko idasanzwe yifuzwa n’abakire hirya no hino kwisi.

Izi Si inkoko zisanzwe

Ayam Cemani zikunze kuvugwaho ibitangaza mu myemerere ya bamwe. Mu muco wa Indoneziya, hari abemera ko amaraso yayo akiza cyangwa akoreshwa mu bitambo by’umwuka.

Yakoreshejwe mu mihango y’iyubakwa, gutangira ubucuruzi, cyangwa kurwanya ibyago. Abayemera cyane bayitamba nk’inkuka idasanzwe. Ubu ni bumwe mu buryo bwatumye igira agaciro gakomeye, haba muri Aziya cyangwa mu bice bitandukanye ku isi.

Hari n’abatinya kuyirya, kuko bemeza ko bishobora kuzana ibibi cyangwa umwaku, bitewe n’imbaraga bemeza ko ifite.

Inyama zayo ziraribwa?

Nubwo igaragara nk’itinyitse cyangwa itaribwa, Ayam Cemani iraryoha, kandi ngo inyama zayo zirakomeye, zifite uburyohe budasanzwe n’intungamubiri nyinshi.

Ariko kubera agaciro kayo no kuba ifite umwanya wihariye mu muco, ntibikunze kuba ko iribwa, cyane cyane mu gihugu cyayo cy’amavuko. Hari resitora z’ikirenga zakoresheje iyi nkoko mu mafunguro yihariye, ariko benshi bayifata nk’inyoni yo korora cyangwa gucuruza, aho kuyifata nk’ifunguro.

Kubera abakunzi b’inkoko zidasanzwe, Ayam Cemani yageze mu Burayi, Amerika, ndetse no muri Afurika. Ariko ziracyari nke cyane kandi kororoka kwayo biragoye. Nubwo waba ufite inkoko ebyiri zuzuye, si ko igihe cyose abana bavuka bafite iriya sura y’umukara.

Aborozi bo hirya no hino ku isi baracyakora ubushakashatsi bwuk  bazajya  bazongera  no . Ariko ikibazo cy’amategeko yo kohereza amatungo gituma kubona iyi nkoko ari ibintu bikomeye.

Kubera umubare muke wayo n’imbogamizi ziterwa no kuyorora, hakenewe ubufatanye mu gukomeza kurinda Ayam Cemani. Muri Indoneziya, hari imiryango n’aborozi bato baharanira kubungabunga ubwiza bwayo, mu gihe mu mahanga aborozi bifuza kubungabunga umwimerere wayo.

Benshi bayifata nk’umutungo w’umuco w’igihugu kandi bayifata nk’icyo kurinda ku bw’ibisekuru bizaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *