
Nyuma y’uko Akarere ka Ngororero kaje ku mwanya wa 8 mu turere twitwaye neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange (Tronc Commun), Umuyobozi w’Akarere Nkusi Christophe yahamagaje inama y’igitaraganya yiga ku myigire n’imyigishirize.
Iyi nama yabaye nyuma y’uko hatangajwe ko Ngororero yabonye amanota angana na 65.2% ari cyo kigero cy’imitsindire y’abanyeshuri, haba mu mashuri abanza no mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye. Ni umwanya wagaragaje intambwe, ariko udashimishije bihagije ugereranyije n’intego akarere kihaye.
Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ku giti cye, ikaba yaritabiriwe n’abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro, ba nyir’ibigo, inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi.Ibyaganiriweho munama

1. Muri iyi nama nshya, hemejwe ko hari ibigo byabishyize mu bikorwa neza, ariko hari n’ibindi byagaragaye nk’ibitita ku bikubiye mu myanzuro, bigaragaza icyuho mu miyoborere n’imikoranire y’inzego z’uburezi. Hasabwe ko ibyo bigo bihabwa ubufasha n’igenzura rya hafi.
2.Kwitegura itangira ry’amashuri ku wa 08/09/2025Itangira ry’igihembwe cya mbere rirasaba ko amashuri yose aba yujuje ibisabwa.
Hagaragajwe ko ibigo bikwiye gutegura neza amasomo, gahunda y’amasaha, isuku, kwakira abanyeshuri no kunoza uburyo abarimu bazakurikiranwa. Hanibanzwe ku nyandiko ngenderwaho nk’amasomo ya Term Plan, Scheme of Work na Session Plans, byose bigomba kuba byuzuye mbere y’umunsi wo gutangira.
3.Isesengura ry’imitsindire y’ibizamini bya LetaAkarere ka Ngororero kaje ku mwanya wa 9 mu mashuri abanza na 8 mu mashuri yisumbuye.
Hemejwe ko nubwo hari intambwe yatewe, igipimo cya 65.2% cyabonetse kikiri hasi ugereranyije n’ibyo akarere kiyemeje.
Ibyo byashingiwe ku mbaraga nke z’abarezi bamwe, kutagera ku ntego z’amasomo no kudakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga byari bihari.
4. Ibibazo by’abana bataye ishuriIki ni ikibazo gikomeje kugaragara cyane cyane mu bice by’icyaro.
Hanagaragajwe impamvu zirimo ubukene, kudakurikirana abana n’imyumvire y’ababyeyi. Hasabwe abarezi, inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa gukorana mu gucukumbura imiryango ifite abana batiga, bakagarurwa mu mashuri binyuze mu bukangurambaga no gutanga ubufasha.
5.Isuku mu mashuriIsuku yiswe “umusingi w’ireme ry’uburezi”.
Haributswe ko aho abanyeshuri bigira mu mwanda cyangwa ahadatunganye, uburezi butagerwaho neza. Akarere gasabye ko buri shuri ryubahiriza gahunda y’isuku buri munsi, harimo ubwiherero, ibikoresho by’isuku, ibikoresho by’isuku bwite by’abanyeshuri n’imiyoborere myiza y’ibigo.Umuyobozi w’Akarere Nkusi Christophe yashimangiye ko intambwe imaze guterwa ariko ko hakiri urugendo rurerure. Yabwiye abitabiriye inama ko ireme ry’uburezi ritagerwaho n’umuntu umwe, ahubwo rishingira ku bufatanye bw’inzego zose.
Yasabye gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe, kugira ngo mu bizamini biri imbere, Akarere ka Ngororero kazabe mu myanya ya mbere mu gihugu.
Ibibazo byagaragajwe bituma imitsindire idatera imbere:- Abayobozi b’ibigo batitabira akazi uko bikwiye;
– Abarimu batuzuza inshingano neza;- Abashinzwe amasomo batakurikirana imyigishirize n’imyigire;
– Kudakoresha ikoranabuhanga mu myigishirize no mu micungire y’ibigo.
Umuyobozi w’Akarere Nkusi Christophe yasabye buri wese kongera imbaraga mu nshingano ashinzwe kugira ngo uburezi bwa Ngororero burusheho gutera imbere.Yashoje asaba ubufatanye bwa buri rwego mu guteza imbere ireme ry’uburezi, ashimangira ko intego ari ukugaragara mu myanya y’imbere mu bizamini bizakurikiraho.


Just tried out q68bet last night. Initial impressions? Good. The signup process was quick and painless, and they’ve got a pretty decent selection of games. I’m going to keep playing for a bit and see what happens, but so far so good.