Mukarere ka Gatsibo district kuri Centre: GS Rwikiniro
Umukandida NIYOGISUBIZO Honorine ubwo yamaraga gukora exam ya Literature in English, yasohotse muri room atwara ikayi y’ikizamini cye, copy ye kuri toilet arayishwanyaguza ayijugunya muri toilet. Kubufatanye na SEI, DEO TVET, Commandat wa police, DPI, CS na DCS, bafashe umwanzuro wo gusezerera invigilator wagaragayeho iryo kosa.
Umunyeshuri wasobanuyeko icyatumye akanashwanyaguza ikizamini aruko amasaha yamushiriyeho nta kibazo na kimwe akoze, bityo akabona azaseba muri bagenzi be.
Umunyeshuri bamuretse arataha iwabo ejo azagaruka gukora gukora ibisigaye.
Naho Rutsiro kuri centre ya GS SYIKI TSS ubwo abanyeshuri bo muri LFK bakoraga ikizamini cya Literature in English hari abanyeshuri 2 basohokanye ibizamini bariruka uretse ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano babagaruye bagakomezagukora ikizamini nk’uko bisanzwe
Abo banyeshuri barimo uwitwa Irasubiza Clemence S6 LFK na Ujyuyisenga Placidie S6 LFK.
Naho Nyamagabe kuri Center ya G.S GASAKA Umwana yitwa Hertier MUGIRANEZA wiga G.S GASAKA S3 ,yaje yitwaje icyuma avuga ko ikizamini nikirangira ahita agitera umuntu,inzego z’umutekano zigerageje kumwambura icyuma nazo arazirwanya gusa ubu yacururutse kuko basanze basanzwe bamuzi ko akoresha ibiyobyabwenge.
Ubuyobozi bwikigo bwasabye support kuri Police post ya Kigeme,ubu niho ari gukorera exam yari iteganijwe: Geography and Environment I ndetse na exam y’ejo niho azayikorera mu rwego rwo kwirinda ko yakwica umuntu.