Mu gihe iterambere ry’ikoranabuhanga rihindura uko abantu babaho ndetse n’uko batekereza ku buzima n’urupfu, ikigo gishya cyatangiriye mu Budage kirashaka gukemura ikibazo cy’urupfu cyifashishije ubuhanga bwihariye bwo kugabanya ubushyuhe bw’umubiri w’umuntu bukagera kuri dogere -196, kikawubika mu buryo bwa cryonics kugira ngo azazurwe igihe kizaza kizaba cyabonetsemo umuti cyangwa ikoranabuhanga rishobora kumusubiza ubuzima.
Iki kigo, kitatangajwe izina mu itangazamakuru mpuzamahanga kubera amasezerano y’itegeko cyagiranye n’abakiliya bacyo, kirimo kwegereza abantu inzozi za kera zo “kubaho ubuziraherezo” cyangwa se kuzuka mu gihe kizaza.
Ni gute bikorwa?
Iyo umuntu apfuye mu buryo bwemewe n’amategeko, uyu muryango w’abahanga mu by’ubuzima n’ubumenyi bw’ubushyuhe bwo hasi, ufatanya n’abaganga b’inzobere kugira ngo bahite bafatira ku gihe, bagabanye ubushyuhe bw’umubiri vuba na bwangu, barangiza kuwushyira muri liquid nitrogen, aho ubushyuhe bugera kuri -196°C.
Iki gikorwa kigomba gukorwa mu gihe gito cyane nyuma y’urupfu kugira ngo uduce duto duto tw’ubwonko ndetse n’uturemangingo tudatakaza imikorere yabitumaga dukora.
Intego nyamukuru: Kuzura mu gihe kiri imbere
Intego nyamukuru y’iki gikorwa si ukubika umurambo nk’uko babika abandi mu irimbi, ahubwo ni ugukomeza kubika ubwonko n’ibice by’ingenzi by’umubiri mu buryo bizashobora gusubirwamo igihe kizaza kizaba cyateye imbere ku buryo bushobora gusubiza umuntu ubuzima, nk’uko abashakashatsi babivuga.

Bavuga ko, igihe kizaza gishobora kuzagira ubushobozi bwo kongera gukangura ubwonko n’umubiri bikaba byabasha gusubira mu buzima, ndetse bikaba byanakemura ibibazo abantu bapfanye, birimo indwara cyangwa gusaza.
Kugira ngo umuntu abikwe muri ubwo buryo, bisaba nibura $200,000, ni ukuvuga hafi miliyoni 250 z’amanyarwanda. Ibi birimo igikorwa cyo kubika umubiri wose, kurinda ibikoresho bikenewe, no kwishyura serivisi z’ubuvuzi. Hari n’iyo bishobora kugera kuri $80,000 mu gihe umuntu ahisemo kubika ubwonko gusa, atabikiwe umubiri wose.
Nubwo igiciro kiri hejuru, iki kigo kimaze kwakira abantu barenga 650 bamaze gusinya amasezerano yo kuzabikwa, abandi benshi baracyari mu biganiro. Benshi muri bo ni abantu bafite ubushobozi buhambaye, abashoramari, abanyabwenge n’abashakashatsi bafite icyizere ko ikoranabuhanga ryo mu gihe kizaza rizabasha kubazura.
Hari impaka ndende hagati y’abemera ubu buryo n’ababuhakana. Abahanga mu by’ubuzima n’ubwonko bamwe bavuga ko kubika umubiri w’umuntu nyuma y’urupfu nta kimenyetso gifatika kiragaragaza ko ushobora kuzazurwa. Bavuga ko nubwo bishoboka kubika ibice by’umubiri, guhindura urupfu rukazaba “pause” gusa biracyari inzozi.
Ku rundi ruhande, bamwe mu barimo kwiyandikisha bavuga ko nubwo bishobora kutaba mu myaka 20 cyangwa 50, bashyize imbere amahirwe make asigaye yo kuba bashobora kongera kubona izuba.
Umwe mu bantu bamaze gusinya amasezerano yabwiye itangazamakuru ati:
“Kuba hari amahirwe y’igice kimwe ku ijana ko nshobora kuzazuka, biruta kuba ntayo mfite na gato. Hari ibyo nifuza kugeraho mu buzima, kandi ndashaka ko ejo hazaza mpabwa amahirwe yo kubaho mu isi izaba yaratandukanye cyane n’iyi.”
Uburyo bwa cryonics si bushya, kuko bwatangiye kugeragezwa mu myaka ya 1960 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ariko kugeza ubu nta muntu n’umwe urazurwa mu buryo bwemewe n’ubumenyi, nubwo imibiri irenga 300 ibitswe mu buryo nk’ubu muri Amerika n’u Burusiya.
Icyo iyi kompanyi yo mu Budage izanye gishya ni uko yabaye iya mbere mu Burayi gutanga izi serivisi mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bugenzurwa, binyuze mu gutegura ibyangombwa byose byemewe n’inzego z’ubuzima.
Kwiyandikisha bisaba byinshi: umuntu asinyana amasezerano n’iyo kompanyi, akanagena ko azakorerwa icyo gikorwa agifite ubuzima bwiza. Biba ngombwa ko ategura ibyangombwa byose birimo icyemezo cy’uko yemeye kubikwa nyuma y’urupfu, hamwe no gutanga amakuru kuri banki izishyura cyangwa ubwishingizi buzishyura icyo gikorwa.
Abahanga bavuga ko urugendo ruracyari rurerure, ariko ikizere kiri mu bantu bitabira gituma bishoboka ko hazaboneka isoko rishya ryo kubika ubuzima.
Abantu batandukanye bavuga ko iyi ni intangiriro y’icyerekezo gishya cy’ubuzima aho urupfu rudashobora kongera kuba iherezo, ahubwo rukaba inzira iganisha ku ikoranabuhanga. Igihe kizaza gishobora kuzazana ibikoresho bizasubiza ubwonko ku murongo, bigahindura ubuzima nk’uko tubumenya ubu.
Wowe ubitekerezaho iki? Ushobora kwemera ko umubiri wawe ubikwa mu buryo nk’ubu utegereje kuzazurwa mu myaka 100? Cyangwa uracyafite impungenge z’uko ikoranabuhanga rishobora kutagerayo?