
Ku itariki ya 9 Nzeri 2025, Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru mu ishami rishinzwe gusoza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) bandikiye urukiko ibaruwa ikomeye ivuga ku kibazo cya Félicien Kabuga, umunyemari umaze imyaka afunzwe ariko udashobora kuburana kubera uburwayi n’ubusaza.
Mu ibaruwa y’abashinjacyaha babiri bo ku rwego rwo hejuru, Rashid S. Rashid na Rupert Elderkin, basobanuye ko nyuma y’imyaka ibiri yose, Kabuga akiri mu gihirahiro, kandi ntaho yakirwa n’ibihugu byo mu Burayi. Kuri bo, niba koko ubutabera bugomba gutangwa, icyo gihugu kitakwanga kumwakira ni u Rwanda, igihugu Kabuga akomokamo, ndetse ari na ho yashinjwaga kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kabuga Félicien, ufite imyaka irenga 89, yahoze ari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda mbere ya Jenoside. Yari azwi cyane nk’umwe mu bari bafite imari nyinshi yifashishwaga mu bikorwa bya politiki no gushyigikira imitwe y’iterabwoba.
Biravugwa ko Kabuga ari we washinze akanatera inkunga radiyo RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines), yabaye urubuga rwo gukwirakwiza urwango n’inyigisho za Jenoside. Nanone, yashinjwaga gutumiza imihoro n’ibindi bikoresho byakoreshejwe mu kwica Abatutsi.
Nyuma ya Jenoside, Kabuga yaburiwe irengero imyaka myinshi, kugeza ubwo yafatiwe mu Bufaransa mu 2020. Byari inkuru ikomeye ku rwego mpuzamahanga kuko yari umwe mu bantu b’ingenzi bashakishwaga n’ubutabera bw’isi yose.

Nyuma yo gufatwa, Kabuga yoherejwe mu Buholandi, aho yakomeje gufungwa mu gihe ategereje kuburana imbere ya IRMCT. Ariko nyuma y’igihe gito, abaganga n’abasanzwe bita ku buzima bwe batangaje ko Atari afite ubushobozi bwo kwitabira urubanza.
Urukiko rw’ubujurire rwa IRMCT rwanditse ruvuga ko bidashoboka ko Kabuga yakomeza kuburana kuko ubuzima bwe bwari bwarashegeshwe n’ubusaza.” Gusa icyo nticyari gihagije ngo akomeze gufungwa igihe kitazwi, kuko byaba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Mu gihe urukiko rwashakaga ibisubizo, hari igitekerezo cyo kumushakira igihugu cyamwakira ngo ajye gukurikiranwa cyangwa abeho mubuzima bwihariye . Gusa ibihugu byinshi byo mu Burayi byamwangiye.
U Buholandi, aho afungiye ubu, bwatangaje ko butiteguye kumwakira nk’uwabaye umunyabyaha mpuzamahanga, kandi ko kutamushyira mu buzima busanzwe ari ukwirinda ingorane ku baturage babwo. N’ibindi bihugu by’i Burayi byashoboye kubisabwa byose byaranze.Bivuze ko kugeza ubu, nta kindi gihugu cyigeze cyemera kumwakira uretse u Rwanda.
U Rwanda, nk’igihugu cyakomokagamo Kabuga, cyatangaje ko kitigeze gihunga uruhare rucyenewe mu gushyira iherezo ku kibazo cye. Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko igihe cyose azaba ageze i Kigali, azahabwa uburenganzira bwo kwivuza no kubaho mu buryo buhuje n’amategeko mpuzamahanga.
U Rwanda rwasobanuye ko rutazigera rumuhutaza cyangwa ngo rumuhe ubuzima butajyanye n’ibyo amategeko ateganya, ahubwo ko ruzamufasha kuba mu mibereho iboneye, kandi mu buryo bushoboka, agafatirwa ingamba zimukingira indwara n’ibibazo by’ubuzima.
Mu ibaruwa yandikiwe urukiko ku wa 9 Nzeri, ubushinjacyaha bwibukije ko urukiko rw’ubujurire rwigeze kuvuga ko “kuba bigoye kubona igihugu cyemera kwakira Félicien Kabuga, iyo si impamvu ivuga ko agomba kuguma afunzwe.”
Nyuma y’imyaka ibiri, ikibazo cyagarutse ku buryo budasobanutse: Kabuga aracyari mu buroko kandi nta rubanza rubayeho, ibintu byitwa “ifungwa rinyuranyije n’amategeko.”
Abashinjacyaha bagize bati:“Nyuma y’imyaka ibiri, Kabuga aracyari mu gihirahiro. We ubwe avuga ko arimo guhohoterwa kuko akomeje gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.”Ibi bituma ubushinjacyaha busaba ko nta kindi gihugu cyari cyemeje kumwakira, ahubwo asubizwa mu Rwanda.
N’ubwo hari abavuga ko urugendo rwo kumwohereza mu Rwanda rwamutera ibibazo by’ubuzima, ubushinjacyaha bwa IRMCT bwibukije ko hari hashyizweho uburyo bwose bwo kumutwara mu buryo buboneye. Hari ibikoresho by’ubuvuzi byagenwe byamufasha mu rugendo, ndetse n’abaganga bashinzwe kumwitaho.U Rwanda narwo rwiyemeje ko rugera ku rwego rwo kumufasha kubona ubuvuzi buhoraho.
Icyemezo cyo kugarura Kabuga mu Rwanda gishobora kuzamura impaka nyinshi ku rwego mpuzamahanga. Bamwe bavuga ko kuba akiri mu gihirahiro ari ihonyora ry’amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu. Abandi bavuga ko kumugarura mu Rwanda ari cyo gisubizo cyonyine kuko ari cyo gihugu kemeje kumwakira, kandi ari na ho akomoka.
Hari n’abavuga ko niba koko adashobora kuburana, akwiye kurekurwa akabaho mu buzima busanzwe, ariko ibyo ntibishoboka mu gihe nta gihugu cyiteguye kumwakira.
Kuba ikibazo cya Kabuga kikiri mu gihirahiro nyuma y’imyaka myinshi bishyira igitutu ku butabera bwari bugamije guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kabuga yari umwe mu bashakishwaga cyane, kuba ubu adashobora kuburana, kandi ntanahabwe igisubizo gihamye, bituma bamwe bibaza niba ubutabera bw’isi buzatanga umwanzuro ukwiye.
Ariko ku rundi ruhande, kugarurwa mu Rwanda bishobora gusiga isomo rikomeye: ko igihugu cy’u Rwanda gishobora gukomeza kugira uruhare mu kurangiza dosiye z’ingenzi za Jenoside, n’ubwo ku rwego mpuzamahanga habayeho imbogamizi.

Interesting points about player preferences – crucial for any successful platform! Seeing options like King JL cater specifically to the Philippines market with easy access via king jl slot download is smart. Accessibility & localized options really matter!
Hey, what’s poppin’? Give 669win a try! I found it the other day! Games are okay, Check them out here: 669win!