Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko politiki y’uburezi budaheza yashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye inkingi ikomeye mu kongera umubare w’Abanyarwanda biga, guhera ku mashuri y’inshuke kugeza ku mashuri makuru na kaminuza.
Nyuma yo guhagarika Jenoside n’ivangura ryari ryarashinze imizi mu miyoborere ya Leta ya kera, u Rwanda rwatangiye urugendo rushya rwo kwiyubaka rushingiye ku bumwe n’uburinganire. Mu rwego rwo kongera gutunganya uburezi bwari bwarasenyutse, Leta y’Ubumwe yashyize imbere politiki igamije gufungurira amarembo y’amashuri abana bose b’Abanyarwanda, nta vangura iryo ari ryo ryose.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburezi bwari bwarashyizwe mu maboko ya bake, bigatuma abana benshi batabasha kwiga. Ibi byatumye, nyuma ya 1994, hashyirwaho politiki nshya y’uburezi igamije gutuma buri mwana agira amahirwe angana yo kugera ku mashuri, hatitawe ku inkomoko ye cyangwa imibereho y’umuryango avukamo.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, agaragaza ko mu gihe cy’imyaka 32 ishize, iyo politiki yatanze umusaruro ugaragara cyane binyuze mu mibare y’abanyeshuri yiyongereye mu nzego zose z’uburezi.
Yagize ati: “Mbere ya 1994, amashuri y’inshuke yari make cyane, ariko ubu dufite abana barenga ibihumbi 680 bayagana. Ibi bigaragaza ko abana b’Abanyarwanda batangiye gutegurwa hakiri kare, bigatuma bagira ubushobozi bwo kwiga neza no gutsinda.”
Yakomeje ashimangira ko n’icyiciro cy’amashuri yisumbuye cyateye imbere ku rwego rushimishije. Ati: “Mu 1994, abari mu mashuri yisumbuye bari ibihumbi 37 gusa. Uyu munsi bageze ku bihumbi 787, bivuze ko uwo mubare wikubye inshuro zirenga 20. Ibi ni ikimenyetso cy’uko uburezi butakiri ubw’itsinda rito, ahubwo ari ubwa buri Munyarwanda.”
MINEDUC igaragaza kandi ko n’uburezi bwa kaminuza bwateye imbere cyane. Mu 1994, abantu bari barize kaminuza mu gihugu hose bari hafi ibihumbi bibiri gusa. Kuri ubu, Kaminuza y’u Rwanda yonyine isohora abarenga ibihumbi icyenda barangije mu mwaka umwe, hatabariwemo izindi kaminuza n’amashuri makuru yigenga.
Nubwo izi ntambwe zose zishimishije, Minisitiri Nsengimana avuga ko urugendo rutararangira, kuko hari indi migambi ikomeye igihugu kigomba kugeraho mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi.
Ati: “Ntabwo turagera aho twifuza. Kugira ngo tugere ku ntego zacu, bisaba uruhare rwa buri Munyarwanda. Uburezi ntibushingira ku ishuri gusa, bushingira no ku burere umwana ahabwa akiri mu muryango.”
Yashishikarije ababyeyi kugira uruhare rugaragara mu burere bw’abana babo, bagakurikirana imyigire yabo, bagakorana n’abarimu n’abayobozi b’amashuri, kuko ibyo bigira uruhare runini mu kuzamura ireme ry’uburezi.
MINEDUC kandi yashyize imbaraga mu guteza imbere amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET), hagamijwe guha urubyiruko ubumenyi bufatika bubafasha kwihangira imirimo no kwinjira ku isoko ry’umurimo vuba, bityo bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri no gutuma abana bigira ahantu heza, Leta yubatse ibyumba by’amashuri birenga 27,500 hagati ya 2017 na 2024. Iyi gahunda iracyakomeje, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwiga batekanye kandi bisanzuye.
Ibi byose bigaragaza ko politiki y’uburezi budaheza yagize uruhare runini mu guhindura isura y’uburezi mu Rwanda, nubwo urugendo rwo kurushaho kunoza ireme rwarwo rugikomeje.