Perezida Kagame Yemeza ko Hari Ibimenyetso Byerakana Ubufatanye bw’Abahungu ba Habyarimana na FDLR

Perezida Paul Kagame yongeye kugaruka ku kibazo cy’umutwe wa FDLR, ashimangira ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko abahungu ba nyakwigendera Juvenal Habyarimana bakorana n’uyu mutwe ubarwamo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yavuze ko inzego z’u Rwanda zakurikiranye iki kibazo bihagije, zigatangira kubona ko uyu mutwe ukomeje gushyigikirwa n’abantu n’amatsinda akorera mu Burayi.
“Twakurikiranye neza tubona ko aba bantu baterwa inkunga n’abantu bari i Burayi, ibihugu byo mu Burayi,” Perezida Kagame yabitangaje.

Nubwo ibi bizwi, Kagame yavuze ko hari bamwe mu banyamahanga bakomeza kugerageza kugaragaza FDLR nk’itsinda ryacitse intege rikwiye kwirengangizwa.
“Usanga bavuga ngo FDLR nta yihari. Ariko iyo tuvuga FDLR ntituba tuvuga gusa bariya babarizwa mu mashyamba. Bafashwa n’abandi – Leta ya Kinshasa, n’abandi batinya kubivuga.”

Kagame yanenze imyanzuro ya Loni (UN) akunze kugaragaza guhuhera, aho usanga itita ku bintu bifatika u Rwanda rugaragaza.

 

Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho hakorera ingabo z’ibihugu bitandukanye byaje mu izina ryo guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Yavuze ko u Burundi bufite ingabo zigera ku bihumbi 10 muri Congo, naho Uganda igakorera mu Ituri ivuga ko iri gushakisha umutwe wa ADF ukomoka muri Uganda.

Ariko Kagame yibajije ku mubare nyakuri w’abo barwanyi:
“Waba uzi umubare nyawo w’aba ADF kugira ngo umenye impamvu Uganda ihari? Kuri twe, n’iyo FDLR yaba ari bacye cyane, ntabwo twabifata nk’ibisanzwe. Ni umutwe w’iterabwoba, n’iyo baba ari batanu gusa.”

 

Kagame yongeye kwibutsa ko ikibazo cya FDLR kitarebwa mu mibare gusa, ahubwo mu mateka y’ubwicanyi n’iterabwoba ryayo.

“Kuba ari bo bakoze Jenoside hano mu Rwanda, bakaba bakomeza gufashwa na Leta ya Congo n’abandi, ni ikibazo kitafatwa nk’ikimenyabunyi,” Perezida Kagame yabitangaje.

 

Kagame yavuze ko hari abavuga rikijyana mu Burayi bakunda kumubaza ngo: “FDLR ni bangahe?”
Icyo kibazo ngo gikunze kujyana no gushaka kugaragaza ko ikibazo kitari gikomeye.

“Bashaka kuvuga ngo ni bacye, ko u Rwanda rurarangaza cyangwa rukabya mu byo ruvuga kuri FDLR,” Kagame yatangaje.

Yibukije ko nta gihugu cyakwihanganira uburiganya bw’itsinda ry’abacengezi n’abajenosideri rikomeza gukorera ku mipaka yacyo, cyane cyane iyo rifashwa n’imiryango iri hanze.

iyi video yirebe 

One thought on “Perezida Kagame Yemeza ko Hari Ibimenyetso Byerakana Ubufatanye bw’Abahungu ba Habyarimana na FDLR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *