REB igiye gutangiza gahunda  ya remedial Porogaramu y’Amasomo y’Inyongera  ku Banyeshuri Barenga 300,000

Tariki ya 15 Nyakanga 2025 ni itariki izaba itazibagirana mu mateka y’uburezi bw’u Rwanda, aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kizatangiza ku mugaragaro gahunda yihariye y’amasomo y’iyungura (Remedial Learning Program) ku banyeshuri barenga ibihumbi 300 bo mu byiciro bitandukanye by’amashuri abanza .

Iyi  ninkuru dekesha ikinyamakuru thenewtimes

Iyi gahunda nshya izashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose, igamije gufasha abanyeshuri basanzwe bafite intege nke mu myigire, bakaba bagomba kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo bagere ku rwego rumwe n’abandi.

Nyuma y’isuzuma ryakozwe na REB ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi harimo UNICEF, USAID n’abandi, byagaragaye ko hari umubare munini w’abanyeshuri bafite ikibazo cyo kumva amasomo no gukurikira nk’uko bikwiye. Ibi byagaragajwe cyane cyane nyuma y’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyateje icyuho gikomeye mu myigire y’abana.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imyigire muri REB, Bwana Jean Paul Niyomugabo, yagize ati:

“Twabonye ko hari abana bagerageza ariko ntibabashe gutsinda amasomo. Kubera ibyo bibazo by’imyumvire n’icyuho cy’ubumenyi, tugomba kubashyiriraho uburyo bwihariye bubafasha gusubira ku murongo.”

Nk’uko byatangajwe ku mugaragaro na REB, amasomo y’inyongera  azatangira ku wa 15 Nyakanga 2025 mu bigo byose by’amashuri abanza  mu gihugu hose. Iyi gahunda izamara amezi abiri, aho izajya ikorwa nyuma y’amasomo asanzwe.

Amasomo azibanda cyane ku masomo y’ingenzi arimo:

  • Icyongereza
  • Imibare
  • Ubumenyi bw’Isi (Science)
  • Gusoma no kwandika (ku mashuri abanza)

Aya masomo azatangwa ku banyeshuri batoranyijwe binyuze mu isuzuma ryakorewe ku rwego rw’ishuri, aho abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bamaze gutanga raporo za banyeshuri bafite intege nke.

Gahunda y’amasomo y’inyongera izaba igenzurwa n’abarimu batoranyijwe bagaragaje ubunyamwuga buhanitse, kandi REB izabaha inyigisho zabugenewe mbere yo gutangira. Abo barimu bazahabwa inyandiko (modules) n’ibikoresho bidasanzwe bizabafasha gutanga amasomo mu buryo bushimishije kandi bwizewe.

Ibiganiro byatangiye gutangwa ku maradiyo ndetse n’inkuru zica kuri televiziyo mu rwego rwo gutegurira abaturage gahunda, harimo n’ababyeyi bagomba kugira uruhare mu gushishikariza abana babo kwitabira amasomo.

Iyi gahunda ifite akamaro kanini ku banyeshuri by’umwihariko ku bafite intege nke:

  1. Gusubiramo no kunoza ibyo batumvise: Abanyeshuri bazafashwa gusobanukirwa ibyo basanzwe batsindwa.
  2. Kwiyungura ubumenyi no kongera icyizere: Hari abana bagiye bacika intege kubera gutsindwa kenshi. Amasomo y’inyongera azabafasha kongera kwiyizera.
  3. Gusiba  icyuho: Abanyeshuri batazi neza gusoma no kwandika bazahabwa amasomo yo kubyiga neza mpaka babimenye.
  4. Imyigire ihuriweho: Bazajya biga mu matsinda mato, bizabafasha guhabwa umwanya uhagije wo gusobanuza neza no kubyunva.

Abarimu bazagira uruhare muri iyi gahunda bazungukiramo byinshi:

  1. Kwagura ubumenyi mu gutanga amasomo: Bazahabwa amahugurwa yihariye azabongerera ubushobozi bwo kwigisha mu buryo bwita ku banyeshuri bafite intege nke.
  2. Gushyigikirwa n’igihembo: REB yatangaje ko abarimu bazitabira bazahabwa agahimbazamusyi gato, ndetse bagashyirwa mu rwego rw’abarimu b’indashyikirwa.
  3. Guteza imbere ubwitabire bw’ishuri: Iyo abanyeshuri batsindwa bigira ingaruka no ku barimu. Gahunda y’iyungura izatuma amanota y’ishuri yose azamuka.

Umwarimu witwa Mukamana Claudine wigisha mu ishuri ribanza rya Rulindo yagize ati:

“Kugira abana biga bafite ubushake ariko bakabura ubumenyi burenze, ni agahinda. Ubu rero REB yaduhaye amahirwe yo kubafasha, kandi natwe tuzabyungukiramo.”

Ababyeyi ni inkingi ya mwamba muri gahunda y’amasomo y’iyungura. REB yasabye ko ababyeyi bazakomeza gukurikirana abana babo, bakabashishikariza kujya muriyi gahunda ya masomo

Ababyeyi basabwe kandi kugira uruhare mu gukurikirana uko abana biga binyuze mu gusura abarimu, gutanga ibitekerezo no kwitabira inama ku mashuri.

Mugenzi Tharcisse, umubyeyi wo mu Karere ka Bugesera yagize ati:

“Njye ndashimira Leta kuko abana banjye bombi babwiwe ko bazitabira iyi gahunda.

REB iri gushyira mu bikorwa iyi gahunda ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga n’amashami y’Umuryango w’Abibumbye nka UNICEF, USAID, n’indi. Aba bafatanyabikorwa batanzwe inkunga y’ibikoresho birimo:

  • Ibikoresho byo kwigisha (Modules, ibitabo)
  • Ibikoresho bya mudasobwa ku mashuri amwe n’amwe
  • Amafaranga yo guhemba abarimu no gutegura amahugurwa

Iyi nkunga itanga icyizere cy’uko gahunda izagerwaho neza kandi ikazakomereza no mu yindi myaka.

Nyuma y’amezi abiri y’iyi gahunda, REB izakora isuzuma ryihariye ku banyeshuri bayitabiriye kugira ngo harebwe ko harri impinduka numusaruro byatanze  mu buryo bw’imyigire n’imitsindire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *