
Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi no guteza imbere ubuhanga bw’abarimu, Guverinoma y’u Rwanda yateganyije miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw) mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025-2026. Ayo mafaranga azifashishwa mu kongerera ubumenyi abarimu mu rurimi rw’icyongereza, haba mu myigishirize n’ubushobozi bwo kukivuga neza.
Iyi gahunda nimwe mumishinga migari y’igihugu yo kuzamura ireme ry’uburezi no gutegura abenegihugu kuba igicumbi cy’ubumenyi no guhangana ku isoko mpuzamahanga. U Rwanda rwasimbuje igifaransa icyongereza nk’ururimi rw’uburezi mu mwaka wa 2008, bityorero nikimenyetso cyuko hakenewe abarimu bazi neza uru rurimi rw’icyongereza .
Nyuma yo kongera amashuri no kwongera abana bajya mu mashuri, u Rwanda ruhanganye n’imbogamizi zishingiye ku ireme ry’amasomo. Imwe muri zo ni uko hari abarimu batumva neza icyongereza cyangwa batabasha kucyigisha ku rwego rwifuzwa, cyane cyane mu bice by’icyaro.
Gutoza abarimu icyongereza bigamije:
- Gufasha abanyeshuri kumva amasomo neza
- Guteza imbere ubushobozi bw’abanyeshuri mu karere no ku rwego mpuzamahanga
- Kongera amahirwe y’igihugu mu bukungu n’iterambere
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), gahunda izibanda kuri ibi bikurikira :
- Amahugurwa y’abarimu bari mu kazi (in-service training)
- Gushyira amasomo y’icyongereza mu mashuri y’abarimu (pre-service training)
- Gukoresha ikoranabuhanga (e-learning, Zoom, n’izindi porogaramu)
- Ibitabo byunganira abarimu n’abanyeshuri mu myigire
- Gukorana n’ibigo mpuzamahanga bifite ubunararibonye mu kwigisha icyongereza
Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bose bazitabwaho, by’umwihariko abatarigeze biga icyongereza neza mbere y’uko kiba ururimi rw’uburezi mu gihugu.
Biteganijweko Guverinoma izashyiraho uburyo bwo kugenzura uko abarimu bitwara, harimo:
- Gukora ibizamini bya buri gihe bigaragaza urwego bagezeho
- Kugenzura uko bigisha mu ishuri
- Kwakira ibitekerezo by’abanyeshuri n’ababyeyi
- Gutera ibihembo kubarimu b’icyitegererezo
Ibi bizafasha igihugu kubona umusaruro ugaragara kandi ufatika ku ireme ry’uburezi.
Uretse kuba ari gahunda y’uburezi, iyi gahunda iri m’ungamba zo kuzamur’ubukungu bwigihugu cyu’urwanda bitarenze Vision 2050 yerekana ko ubumenyi ari ryo shingiro ry’iterambere rirambye.
Kuba abaturage bazi icyongereza bizabafasha:
- Guhatana ku isoko ry’umurimo mu karere no ku isi
- Gukurura abashoramari n’imirimo mishya
- Kwiga hanze no kubona buruse
- Kwagura ubucuruzi n’ubukerarugendo bwambukiranya imipaka
Benshi bashimye iyi ngamba, barimo abarimu, ababyeyi n’inzobere mu burezi.
Dr. Jean Damascène Gasanabo yagize ati:
“Guhugura abarimu icyongereza ni nko kubaha pasiporo ibajyana ku rwego mpuzamahanga”
Gusa hari impungenge ku buryo gahunda izashyirwa mu bikorwa mu duce two mu cyaro tutagerwaho n’ikoranabuhanga cyangwa tutagira abarimu babishoboye.
Icyo abanyarwanda basabwa ni gushyigikira iyi gahunda, kwitabira amahugurwa, no kurushaho gushishikariza abana babo kwiga neza. U Rwanda rw’ejo ruzubakwa n’ubumenyi bw’abarimu b’uyu munsi.
Iyi gahunda yaba ari nziza cyane gusa bazategure n’insimburamubyiza n’ikiguzi k’ibizaba byakoreshejwe mu gihe cy’amahugurwa koranabuhanga.