Rubavu: Ikamyo Yagonze Ivatiri, Moto n’Abanyamaguru, Abantu 11 Bahita Bahasiga Ubuzima

Impanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026, yahitanye abantu 11, isiga benshi mu gahinda n’icyunamo. Iyi mpanuka yabaye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, mu Mudugudu wa Nyaburanga, ahagana saa munani zishyira saa cyenda z’igicamunsi, ikaba yaragize ingaruka zikomeye ku baturage b’aka gace no ku gihugu muri rusange.

Nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yagonze imodoka nto (ivatiri), igonga kandi moto ndetse inakubita abaturage bari bagenderaga ku ruhande rw’umuhanda.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’akarere agaragaza ko iyo kamyo yari iri mu muhanda uhuza igice cya Gisenyi n’indi mirenge, aho ngo yageze mu gace ka Nyaburanga igatakaza icyerekezo, igonga imodoka yari iri imbere yayo ndetse n’abandi bakoresha umuhanda.

Abantu 11 bahise bitaba Imana ako kanya, mu gihe hari n’abandi bakomerekeye muri iyo mpanuka, bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihuse. Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba, igihe abaturage benshi baba bari mu ngendo zitandukanye, bamwe bava mu kazi abandi bagiye mu mirimo yabo isanzwe.

Meya Mulindwa Prosper yatangaje ko mu bapfuye harimo abantu bari bari mu modoka yagwiriwe n’ikamyo, abantu babiri bari kuri moto ndetse n’umunyamaguru umwe wari uri ku ruhande rw’umuhanda.

Yagize ati: “Ni impanuka iteye agahinda gakomeye. Twihanganishije imiryango yabuze ababo, kandi turimo gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo hafashwe abakomeretse ndetse n’imiryango y’abapfuye.”

Iyi mpanuka yasize imiryango myinshi mu gahinda, cyane cyane ko bamwe mu bahitanywe na yo bari abatunze imiryango yabo. Abaturage bo muri Nengo na Nyaburanga bavuga ko ari kimwe mu byago bikomeye byabaye muri ako gace mu myaka ishize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Sylvestre Twajamahoro, yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko impanuka yatewe no kutagendera k umuvuduko k’umushoferi w’ikamyo.

Yagize ati: “Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko ku wari utwaye ikamyo. Turasaba abashoferi bose kujya bashishoza, bakareba neza umuhanda bagezemo kandi bakubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo gukumira impanuka.”

Polisi y’u Rwanda ikomeje kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko umuvuduko ukabije ari imwe mu mpamvu nyamukuru zitera impanuka zikomeye, cyane cyane mu bice by’imijyi n’ahandi hari urujya n’uruza rw’abantu benshi.

Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ikibazo cy’umutekano wo mu muhanda, by’umwihariko mu turere tw’imipaka nk’Akarere ka Rubavu, aho hari urujya n’uruza rwinshi rw’imodoka nini zitwara ibicuruzwa.

Abaturage bo muri aka gace basabye ko hashyirwaho ingamba zikomeye zirimo kongera ibyapa bigabanya umuvuduko, gushyiraho inzira z’abanyamaguru ndetse no kongera ubukangurambaga ku bijyanye no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Gisenyi yagize ati: “Aha hantu hakunze kunyura amakamyo menshi, kandi umuvuduko wayo uba uri hejuru. Turasaba ko hashyirwa ibyapa byinshi kandi hakagenzurwa abashoferi batubahiriza amategeko.”

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere basabye abashoferi bose kwitwararika no kubahiriza amategeko agenga umuhanda. Mu butumwa bwabo, bashimangiye ko kubahiriza umuvuduko wagenwe, kwirinda gutwara ibinyabiziga wanyoye ibisindisha, no kugenzura neza imodoka mbere yo kuyijyana mu muhanda ari ingenzi mu gukumira impanuka.

Polisi y’u Rwanda kandi iributsa abanyamaguru gukoresha inzira zabugenewe no kwirinda kugendera mu muhanda mu buryo bushobora kubashyira mu kaga.