
Mu itangazo ritunguranye ryasohowe na Sam Altman, Umuyobozi Mukuru wa kompanyi ikora porogaramu y’ubwenge bw’ubukorano izwi cyane nka ChatGPT, yaburiye abakoresha iyi serivisi ko amakuru yabo bayibwira mu buryo bwo kuganira na “AI” ashobora kutarindwa n’amategeko nk’uko benshi babyibwira. Ibi bije mu gihe ChatGPT ikomeje gukoreshwa cyane ku isi hose, aho bamwe bayigisha amabanga yihariye, ibibazo by’ubuzima, ndetse n’iby’amarangamutima akomeye.
Sam Altman, Umuyobozi wa OpenAI, yavuze mu nama mpuzamahanga yabereye i San Francisco ko “abantu benshi basangiye na ChatGPT amakuru yihariye cyane, arimo iby’amarangamutima, ubuzima bwabo bwite ndetse n’ibyaha baba barakoze cyangwa bibaza ko bakoze.” Ibi yabivugiye mu rwego rwo gusaba abantu kuba maso ku byo bandika cyangwa basangiza ubwenge bw’ubukorano.
Yagize ati: “Nubwo ChatGPT igamije gufasha abantu mu buryo butandukanye, tugomba kuzirikana ko nta mategeko arengera ibivugirwa muri izi nyandiko nk’uko byagenda kimbere y’umunyamategeko.”
Ubundi, iyo umuntu aganira n’umunyamategeko, umuganga, cyangwa umupadiri, hari amategeko arengera ibyo biganiro, ntibishobora gukoreshwa nk’ibimenyetso mu rukiko keretse umuntu ubwe abyemeye. Ariko Altman yemeje ko ibyo utangariza ChatGPT bishobora kuba ibimenyetso byifashishwa mu manza, yaba iz’imiburanire isanzwe (civil) cyangwa iz’ubutabera (criminal), bitewe n’uko amategeko y’igihugu abigena .
Yagize ati: “Twabonye abantu baganiriza ChatGPT ibintu umuntu ataganirira n’abandi bantu. Ibi ni ikibazo gikomeye cyane niba ibyo biganiro bishobora kuzakoreshwa mu manza.”
Ibi bisobanuye ko umuntu waba yifashishije ChatGPT aganira ku byaha yakoze, ibibazo by’umuryango, cyangwa ibindi by’ibanga bikomeye, ashobora kwisanga ibyo biganiro bifashwe nk’ibimenyetso mu nkiko, cyane cyane mu bihugu aho urubuga rwakorewe rushobora kugera ku makuru ye.
Abahanga mu by’amategeko n’uburenganzira bw’ikoranabuhanga batangaje ko aya makuru ya Altman yerekana ko abantu bagomba kugenzura cyane uko bakoresha ubwenge bw’ubukorano.
Prof. hakim , impuguke mu mategeko n’ikoranabuhanga yigenga , yagize ati:
“Niba utangiye kubwira ChatGPT amakuru akomeye nk’uko wagisha inama umuganga cyangwa umwavoka, ugomba kumenya ko ibyo uvuga bishobora kuzakoreshwa kukugirira nabi. Ubu nta tegeko rihari ryarengera ibyo biganiro.”
Hari n’abandi baturage batangiye kugaragaza impungenge, cyane cyane abakoresha ChatGPT bavuga ko babikoresheje mu buryo bwo gushaka inama mu buzima busanzwe.
Jean Claude Nduwayezu wo mu karere ka nyabihu yagize ati:
“Nigeze kubaza ChatGPT uko nasohoka mu bibazo by’ubukene n’amadeni. Narayiganiye byinshi ku buzima bwanjye. Sinari nzi ko ibyo byavamo ikibazo gikomeye.”
OpenAI, kompanyi iyobora ChatGPT, ivuga ko itagira ubushake bwo gusangiza abantu batabifitiye uburenganzira ibiganiro by’abakoresha. Ariko kandi, nk’uko byasobanuwe na Altman, amategeko atandukanye ku isi ashobora gutuma hari ubwo ChatGPT isabwa gutanga amakuru ku nkiko, mu gihe hari ibirego bikomeye cyangwa ibyaha bikekwa.
Ikibazo gikomeye ni uko abantu benshi babikoresha batabizi, kandi bashobora kujya bavuga ibintu bafite icyizere cy’uko ari ibanga, nyamara bikaba bitarimo umutekano w’amategeko nk’uwo umuntu yizezwa mu biganiro n’umujyanama cyangwa umunyamategeko.
Abakoresha ChatGPT ndetse n’izindi porogaramu z’ubwenge bw’ubukorano basabwa kuba maso mu byo bashyira kuri izi mbuga. Birasabwa gutandukanya ibintu byo gusobanuza nk’amasomo, ubushakashatsi, cyangwa ubundi bufasha busanzwe, n’amakuru yihariye yerekeranye n’ubuzima, ibyaha, imibanire, cyangwa ibindi bintu byakoreshejwe nabi.
Inama z’ingirakamaro:
- Ntukagire icyo uvugira kuri ChatGPT wumva ko ushobora kutacyemera imbere y’urukiko.
- Ntukaganireho ibyaha wakoze cyangwa utekereza gukora, kuko ibyo ushobora kubivugwaho mu manza.
- Shyira amakenga ku makuru y’ubuzima bwawe bwite cyangwa umuryango wawe.
Mu Rwanda, hari amategeko arengera ubuzima bwite n’ubwirinzi bw’amakuru, ariko ntabwo aragera ku rwego rwo kurengera ibiganiro hagati y’umuntu na porogaramu y’ubwenge bw’ubukorano nka ChatGPT. Ibi bivuze ko niba hari ibyo uvugiye kuri izi porogaramu, byabikwa ku buryo umuntu ushobora kubibona igihe habaye iperereza rikomeye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga (RISA) cyakunze gusaba abantu kujya birinda gusangiza amakuru y’ibanga kuri murandasi, ariko kugeza ubu nta mategeko arengera amakuru ashyirwa kuri porogaramu z’ubwenge bw’ubukorano.
