Shampiyona y’Isi y’Amagare: Tadej Pogačar Yisubije Ikuzo mu Cyiciro cy’Abagabo

Shampiyona y’Isi y’Amagare: Tadej Pogačar Yisubije Ikuzo mu Cyiciro cy’Abagab

 

 

Tadej Pogačar ukomoka muri Slovenia, yegukanye intsinzi ikomeye mu irushanwa ry’Isi ry’Amagare, mu cyiciro cy’abagabo b’icyiciro cy’icyubahiro (Elite Men Road Race), nyuma yo gukoresha amasaha atandatu, iminota 21 n’amasegonda 20 ku ntera y’ibilometero 267.5.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yatsinze arushije Umubiligi Remco Evenepoel wasoreje ku mwanya wa kabiri iminota 1 n’amasegonda 28, mu gihe Umunya-Ireland Ben Healy yegukanye umwanya wa gatatu.

Iyi ni inshuro ya kabiri Pogačar yegukanye Shampiyona y’Isi mu cyiciro cy’abagabo, nyuma yo gutsinda iryo rushanwa no mu 2024 ubwo ryabereye i Zürich mu Busuwisi, aho yakoresheje amasaha atandatu, iminota 27 n’amasegonda 30 ku ntera ya kilometero 273.

Uko Isiganwa Ryagenze i Kigali

Iri siganwa ryabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, rikaba ari ryo ryasojeye icyumweru cyahariwe irushanwa mpuzamahanga ry’amagare ryabereye mu Mujyi wa Kigali. Ni nabwo bwa mbere Afurika yakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Isiganwa ryatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Igikomangoma cya Monaco Albert II; ndetse na Perezida w’Impuzamashyirahamwe Mpuzamahanga y’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient.

Ryatangiye saa 9:45, rikabamo abakinnyi 165 baturutse mu bihugu 57, barimo Pogačar na Evenepoel bari bahanganye bikomeye.

Abanyarwanda Ntibasoje Isiganwa

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi 6: Byukusenge Patrick, Masengesho Vainqueur, Nsengiyumva Shemu, Nkundabera Eric, Manizabayo Eric na Muhoza Eric. Nta n’umwe muri bo washoje isiganwa, dore ko ari isiganwa rikomeye kandi risaba imbaraga n’uburambe buhanitse.

Inzira Abakinnyi Banyuzemo

Abasiganwa bazengurutse inshuro 9 mu muhanda wa:
KCC – Gishushu – MTN – Agace ka Nyarutarama – Golf Club – SOS – MINAGRI – Ninzi – KABC – RIB – MediHeal – Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) – Ku Muvunyi – KCC.

Nyuma, banyuze rimwe mu muhanda munini wa Kimihurura – Peyage – Rond-Point yo mu Mujyi – Ku Muhima – Nyabugogo – Ruliba – Norvège – Nyamirambo Tapis Rouge – Kimisagara – Kwa Mutwe – Mu Biryogo – Gitega – Rond-Point yo mu Mujyi – Peyage – MediHeal – Ku Kabindi – KCC, mbere yo kurangiza bazenguruka izindi nshuro 6 mu muhanda batangiriyemo.

Uko Isiganwa Ryari Rimeze

Abakinnyi bambutse bwa mbere kuri KCC nyuma y’iminota 18 n’amasegonda 39, bayobowe n’Umunya-Portugal Ivo Oliveira, bari bafite ikinyuranyo cy’amasegonda 58 n’abari babakurikiye.

Ku nshuro ya kabiri banyura kuri KCC, abakinnyi batandatu bari imbere bakoresheje iminota 40 n’amasegonda 28. Kugeza icyo gihe, abakinnyi umunani bari bamaze gusezererwa.

Ubwo bageraga ku nshuro ya gatatu kuri KCC, abakinnyi barindwi ni bo bari imbere, bamaze gukoresha isaha imwe, iminota 2 n’amasegonda 13. Muri bo harimo Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wa Team Rwanda, nubwo yari amaze gusigwa iminota ibiri n’amasegonda 28.

 

Hasigaye kilometero 220 ngo isiganwa rirangire, abakinnyi nka Ivo Oliveira (Portugal), Marius Mayrhofer (Ubudage), Mennonite Huising (U Buholandi), Anders Fordager (Denmark), Fabio Christen (Sweden) na Julien Bernard (U Bufaransa), bari bamaze gutanga intera y’umunota n’amasegonda 30 ku gikundi cyari kirimo abakinnyi 133, kiyobowe na Manizabayo Eric.


Iri siganwa ryabaye amateka ku Rwanda n’Afurika muri rusange, kuko ari bwo bwa mbere uyu mugabane wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare. Nubwo abanyarwanda batabashije kurangiza isiganwa, byabahaye amahirwe yo kubona uko irushanwa ryo ku rwego rwo hejuru rikorwa, bikaba bizabafasha kurushaho kwitegura amarushanwa yo mu bihe bizaza.

4 thoughts on “Shampiyona y’Isi y’Amagare: Tadej Pogačar Yisubije Ikuzo mu Cyiciro cy’Abagabo

  1. Interesting analysis! The focus on instant access & security at platforms like ph799 ph slot is key for building player trust. Seamless experiences really drive engagement, don’t they? A legit platform is a must-have!

  2. It’s fascinating how easily accessible online gaming has become, especially in the Philippines! Platforms like jljl55 ph login really cater to local preferences with options like GCash – minimizing friction is key to engagement, psychologically speaking! It’s all about instant gratification & ease.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *