
Ku cyumweru cyari cyuzuyemo izuba ryinshi muri Nairobi, abakunzi b’umupira bari bateraniye ku kibuga cya Karura Grounds ku bwinshi, biteguye kureba umukino ukomeye wahuzaga FC Creators na Mchina FC. Abantu baribishimye cyane , bavuza vuvuzela ariko nta n’umwe wari witeze ko umukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, ufite imiterere idasanzwe n’amaguru ateye amashushu, ari bucurike umukino wose.
Sheila Wanjiru, umunyakenya kazi akaba icyamamare kuri Instagram kubera amashusho ye y’imbyino z’uburanga, imyambaro myiza imwegereye, n’ubuhanga mu gutera urwenya, uyu munsi yari yaje ku kibuga nk’umukinnyi, atari uko asanzwe ari icyamamare mugukina ahubwo yahaje ashaka kwerekana ko uburanga bushobora guhuzwa n’ubuhanga.
Umukino warangiye ari 3–3, ariko Sheila ni we wigaruriye umutima wa buri wese. Uko yitwaraga, uko yambaye imyenda yerekana imiterere ye myiza cyane cyane ku kibuno ndetse namaguru adasanzwe byatumye ibihumbi by’abantu bakunda umupira w’amaguru
Uburanga bwe yabuhuje n’umupira w’amaguru
Sheila wari wambaye jezi nziza y’umukara isanzwe, ishushanyijeho logo ya FC Creators, irimo namabara atukura yamufashe neza ku kibuno gifite imiterere ikurura buri wese. Umusatsi yari yawushyize mu isunzu, make-up zarinke , inkweto za siporo namasogisi atukura benshi bemejeko abigurishije yari bubone arenga miliyoni eshanu zamanyarwanda ( 2 M).
Sheila ntabwo asanzwe ari umukinnyi w’umwuga, ahubwo ni umukinnyi wa weekend watozwaga na FC Creators—itsinda rigizwe n’abantu b’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga: abasizi, abanyamakuru, n’ababyinnyi. Ariko uwo munsi, ikibuga cyari cye.
Umukino utangiye ifirimbi y’umusifuzi ivuze, Mchina FC yahise ibona ibitego 2 byihuse. FC Creators basa n’abatiteguye. Ariko Sheila yinjiye mu kibuga hagati ahita atangira guhindura ibintu.

Ku munota wa 25, yakiriye umupira ku ruhande, awuteye inyuma n’ikirenge kimwe, abantu batangira gutangara. Yaciye hagati y’abakinnyi babiri maze aha umupira mwiza mugenzi we, atsinda igitego. Byabaye 2–1.
Uko yimukanaga n’umupira, uko yisanzuraga, byari ibintu bitangaje. Yaragaragazaga ko umukobwa ashobora kuba mwiza, ufite ikibuno giteye neza, ariko akanaba umuhanga ku kibuga doreko abenshi twari duhari twereberaga icyo bita nyash na nyash .
Imbaraga z’ikibuno cye zagaragaye ubwo Byari 2–1 ubwo bajyaga mu karuhuko. Ariko social media yahise ifatwa bugwate—amafoto ya Sheila n’imyambarire ye yabaye viral. “Umupira wabaye mwiza kubera we,” abantu bateraga comenti babaza aho biri kubera ngo bahagere bihere ijisho.
Mu gice cya kabiri, Sheila yongeye guca ibintu. Ku munota wa 55, yanyuze hagati y’abakinnyi babiri, yitwaje imiterere ye, araceza, ararenga, aheereza umupira mugenzi we atsinda igitego! Biba 2–2.
Aho hose abantu barabyinaga, bagaseka, bamwe baravuga bati: “Uyu mukobwa ashobora kuba yaravukiye umupira.”
Abantu 2000 bahise baba abakunzi b’umupira uti byagenze bite
Uko igice cya kabiri cyagendaga kigana kumusozo, abantu bahise biyongera ku kibuga. Abari 500 baje guhinduka 2000. Abari mu ngo barasohotse, abamotari barahagarara, abanyeshuri bariruka baza kureba. Buri wese yashakaga kureba uwo mukobwa wabaye ikimenyabose .
Sheila yahindutse umukinnyi w’umunsi . Abana bato bifuzaga kumufotorezaho, inkumi zamubwiraga ko abahaye ikizere, n’abagabo basekaga bagira bati: “abatoza badufashe bazamushire mukipe yigihugu tuzatsinda CAN!”
Ku munota wa 78, Mchina FC batsinze igitego cya gatatu kuri penaliti. Buri wese yumvaga FC Creators barangije. Ariko Sheila ntiyacitse intege.
Ku munota wa 90, yakiriye umupira mu kibuga hagati, areba imbere, anyura kuri ba myugariro, atanga umupira uragenda ugera kuri mugenzi we atsinda igitego. 3–3. Abafana buzura ikibuga bamushimagiza cyaneeeee.
Nyuma y’umukino, Sheila yaje kuzengurukwa n’abafana. Abana bashakaga selfie, inkumi zamubwiraga ko yababereye icyitegererezo, amaradiyo n’ibitangazamakuru byamushakaga.
Mu kiganiro yavuze ati:
“Nari nje gukina gusa no kwishima. Ariko niba hari abashimishijwe n’umupira kubera njye, ndabyishimiye.”
Yaje no gushyira post kuri Instagram ivuga iti:
“3–3, assists ebyiri, nyash imwe. Ndi umukobwa ukunda umupira ❤️⚽. Karura Grounds ndabashimiye! #SexyNaSkilled #NyashFC #BallersHaveCurves”
Iyo post yakunzwe inshuro zirenga 120,000 mu masaha 12 gusa.
Sheila Wanjiru ntabwo yatsinze umukino, ariko yatsindiye imitima yabitabiriye umukino. Yerekanye ko uburanga, ubuhanga, n’umunezero bishobora gufatanywa hamwe. Kuri benshi, Sheila yahindutse ikimenyetso cy’uko umukobwa ashobora kuba icyamamare mu kibuga kubera imiterere yiwe isaza abantu.


