Donald Trump yahawe impano yindege ya Boeing 747-8 nziza cyane nk’impano yatanzwe na Qatar.
Peresida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yiteguye kwakira indege nziza ya Boeing 747-8 ifite agaciro ka miliyoni zisaga 400 z’amadolari y’Amerika nk’impano yatanzwe n’umuryango wa cyami wa Qatari . Iyi ndege yiswe “Ingoro iguruka(FLYING PALACE ),” iyi ndege izaba ifite ikoranabuhanga rihambaye binakekwako izaba irenze airforce one yarisanzwe itwara aba peresida aba amerika .

Ikinyamakuru Midland Daily news cyatngajeko Iyi ndege, yabanje kuba iy’uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Qatari, Hamad bin Jassim bin Jaber Al Thani
iyo uyirebyemo imbere igaragaramo ibintu byinshi birimo ibikoresho bikozwe muri zahabu,ubwiherero bwa kijyambere ,icyumba cyinama cyiza cyane,aho abana ba preresida bakinira icyumba cyuruganiriro ,ibiro bya peresida byiza ndetse na sisiteme yubwirinzi iteye ubwoba . ikirenze kuribyo iyindege nini kurusha ikibuga cyumupira wamaguru Trump bitegerejweko yajya kwakira iyi mpano ubundi akayishumbusha Air Force one biteganijweko iyindege izaba ari iya amerika bitarenze 2027, byibuze.

Ubwo Trump yasuraga uburasirazuba bwo hagati, Qatar yasinyanye amasezerano n’amasoko n’amasosiyete manini yo muri Amerika, nka Boeing, General Electric, na Raytheon. Ikinyamakuru Washington Post T Cyatangajeko Kwemera impano nini nkiyi yaturutse mu mahanga hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga ko ndetse byemewe cyane nubwo abasesenguzi batabivugaho rumwe , cyane cyane ku bijyanye n’ingengo y’imari y’itegeko nshinga rya Amerika Ingingo ibuza abakozi ba Leta kwakira impano zituruka mu mahanga keretse babiherewe uruhushya .
Ugereranije n’ubuyobozi bwa Trump buvuga ko iyi ndege izoherezwa muri Pentagon hanyuma ikajya ikoreshwa munyungu za reta ,
Abatavuga rumwe na trump bemeza ibi bitagwakwiye ndetse banasaba ababishinzwe kubirwanya bivuye inyuma .
REBA IYO NDEGE MWIYI VIDEO