Reta Y’urwanda iri mu biganiro byo kwakira abimukira bimukira muri Amerika, ariko imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ihangayikishijwe n’uko ayo masezerano azarushaho kubangamira abatishoboye bimukira muri amerika.
Nyuma yuko umugambi w’Ubwongereza wo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda wanze e umwaka ushize, Reta y’urwanda ubu iri mu biganiro ku bijyanye n’amasezerano nk’ayo yari yagiranye n’ubwongereza , nubwo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu itabikozwa .
Muri uku kwezi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yemeje ko igihugu cye kiri mu biganiro na Washington ku bijyanye n’amasezerano y’abinjira, arik ntaga yabitangajeho byinshi kuko bitaremezwa nipande zose .
Guverinoma ya Donald Trump’ ikomeje gahunda yo kohereza impunzi mu bihugu bitandukanye nka El Salvador kandi bivugwa ko iri mu biganiro na Libiya, igihugu cyugarijwe n’amakimbirane ndetse n’ubukungu bwayo bukaba budahagaze neza .
Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko ubuyobozi bw’amerika bushakisha ibihugu, bya kure, kugira ngo byemere abantu birukanywe, byumwihariko abagizi banabi.
Yagize ati “Turimo gukorana n’ibindi bihugu byadufasha muriyi gahunda yo kwakira impunzi , ‘Turashaka kuboherereza muribyo bihugu ariko bigakorwa bigizwemo uruhare nareta yamerika ndetse nicyo gihugu’” Rubio yabitangaje mu nama y’abaminisitiri muri Mata, yongeraho ko kohereza impunzi uribyo bihugu bizagabanya umubare w’impunzi zijya muri amerika.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ariko, yagaragaje impungenge z’uko ayo masezerano ashobora kubogama impunzi zikava mu bihugu bidafite umutekano zoherezwa mu bindi bihugu bidafite umutekano.

Minisitiri Nduhungirehe, aganira na TV ya Leta ku ya 5 Gicurasi, yanze gutanga ibisobanuro birambuye ku biganiro reta yurwanda yagiranye na Amerika ariko avuga ko ibihugu byombi byagize uruhare mu biganiro .
Mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda ku cyumweru nijoro, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe yemeje amakuru y’ibiganiro na Amerika avuga ko bikiri “mu ntangiriro”
Yagize ati: “…Ntabwo ari ibintu bishya kuri twebwe…muzi neza ibikorwa twakoze bijyanye no kwakira abimukira bari baragoswe muri Libya. Ni uwo mwuka turimo wo guha andi mahirwe abimukira bafite ibibazo hirya no hino ku isi. Rero ubu turi mu biganiro na Amerika, ntabwo birarangira ku buryo twavuga ko bizagenda uku n’uku”.
Kuki u Rwanda rwifuza amasezerano yo yabimukira harimo izihe nyungu?
Abasesenguzi bavuga ko u Rwanda rwifuza kubona aya masezerano yo abimukira kugira Rubone ku mafaranga Agenerwa burimwimukira , ariko kandi runateze imbere ubukungu bwacyo .
Muri raporo zakozwe namahanga zagaragajeko u Rwanda rwakiraga i mfashanyo nyinshi nyamahanga , aho inkunga ingana na miliyari imwe y’amadolari y’Amerika igera kuri kimwe cya gatanu cy’ingengo y’imari yu Rwanda ya buri mwaka. Amenshi muri ayo mafranga aturuka mu Budage, Amerika, n’Ubuyapani.
Aymasezerano yo kwakira abimukira baturutse muri amerika birashobokako yavoma amafaranga atarimake kandi yazamura ubukungu bwiki gihugu .
Amasezerano y’Ubwongereza, nubwo ubu yahagaritswe, u Rwanda rwabonye hafi miliyoni 290 zama pound ($ 389m) mbere yuko amasezerano aseswa . Iyaba byaragenze neza, Reta yurwanda yari kwakira £150.000 ($ 202.000) kumuntu umwe mumyaka itanu.