Mu rugendo rwo kuzamura ireme ry’uburezi no kongerera abanyeshuri ubumenyi bw’indimi z’amahanga, Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) rukomeje kugaragaza ko ubufatanye n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, ari kimwe mu byatanze impinduka zirambye mu kwigisha no kwiga ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda. Ubufatanye bwatangiye kwigaragaza mu 2020, ubwo OIF yatangizaga gahunda yo kohereza abarimu b’Igifaransa mu Rwanda, bugamije gufasha abarimu b’Abanyarwanda kongera ubumenyi no kuzamura uburyo bwo kwigisha uru rurimi.
Hashize imyaka irenga ine iyi gahunda itangiye, imbaraga zashyizwemo n’impande zombi zitangira gutanga umusaruro ufatika mu mashuri atandukanye, cyane cyane mu mashuri nderabarezi (TTCs), aho uru rurimi rwigishwa ku rwego rwo hejuru. Uyu musaruro wagiye wigaragaza mu mibereho y’abanyeshuri, mu myigishirize y’abarimu n’ihinduka ry’uburyo Igifaransa cyakira umwanya ukomeye mu burezi bw’u Rwanda.
Mugenzi Léon, Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Imicungire y’Abarimu muri REB, ashimangira ko abarimu boherejwe na Francophonie bafashije cyane mu kuzamura ubumenyi bw’abarimu b’Abanyarwanda n’abanyeshuri mu kwiga no kwigisha Igifaransa. Mu kiganiro yagiranye na RBA, yagaragaje ko kuba aba barimu bavuga Igifaransa gusa ku rwego rw’umwuga bibafasha gusigasira umwimerere w’ururimi no gutera inkunga abarimu b’Abanyarwanda mu gukora neza icyo bategerejweho.
Ati:
“Abarimu iyo baje nta rundi rurimi baba bavuga uretse Igifaransa, bagafasha bagenzi babo bari hano b’Abanyarwanda kwigisha neza ururimi rw’Igifaransa. Bagategura isomo, bakerekana uburyo ryigishwa neza kandi bagaha umwanya umunyeshuri wo kuvuga uru rurimi.”
Uyu mujyo wo kwiga unyuze mu kwegerana n’uyu mwarimu uvuye hanze utuma abanyeshuri batinyuka ururimi, bakaruvuga kenshi, kandi bakarumenyera mu mibereho isanzwe yo mu ishuri. Ni intambwe ifatika mu gihugu cyari kimaze igihe cyibanda ku Cyongereza cyane, ariko kigomba no guteza imbere indimi zombi mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri mu ruhando mpuzamahanga.
REB ivuga ko icyizere cyiyongereye kandi binashimangira impinduka mu bumenyi bw’ururimi, ni uko mu mashuri menshi hashyizweho amatsinda y’abanyeshuri (clubs) yo kuvuga Igifaransa. Aha, abanyeshuri bahurira hamwe bakaganira, bagasoma, bakandika no guhanahana ubumenyi, ibintu bituma ururimi rubabera umuco aho kuba isomo rigoye.
Mugenzi Léon akomeza agira ati:
“Hasigaye hanategurwa amarushanwa yo kuvuga Igifaransa mu mashuri atandukanye, bikarushaho gufasha abanyeshuri gutsinda isoni zo kuvuga ururimi no kuruteza imbere mu mibereho ya buri munsi.”
Ibi bikorwa by’abanyeshuri bituma umuco wo kuvuga Igifaransa uza imbere, bituma indimi zikoreshwa mu mashuri zifata indi ntera, kandi bifasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo guteza imbere indimi z’amahanga.
Mu mashuri nderabarezi, aho hategurirwa abarimu b’ahazaza, abanyeshuri ubwabo bagaragaza ko inyigisho z’abarimu boherejwe na Francophonie zibafasha kurushaho kumenya Igifaransa no kukimenya mu buryo bwagutse.
Kwizera Uwayo Belamy wo muri TTC Nyamata avuga ko uburyo bwa mwarimu wabo uvuye muri Francophonie bumushishikariza kwiga no kurushaho kumva isomo:
“Uburyo akoresha mu kwigisha buradufasha cyane. Amashusho akoresha, inyandiko atuzanira, uburyo adufasha kubona ikintu twatahana… byose biradufasha cyane.”
Undi munyeshuri na we yagize ati:
“Iyo tugiye kwiga umwandiko mushya, mwarimu azana amashusho, akagusomera, mugasoma umwandiko muhuza n’ibyo mureba. Ikindi gikomeye ni uko mu gihe turi mu ishuri nta rundi rurimi twemerewe gukoresha keretse Igifaransa gusa.”
Uyu mujyo ushobora kuba umwe mu ntandaro y’uko abanyeshuri benshi batangiye kwigirira icyizere mu kuvuga Igifaransa, bagashobora kwandika neza no gusoma mu buryo buhamye.
Ku rundi ruhande, abarimu b’Abanyarwanda bigisha Igifaransa baravuga ko bafashijwe cyane n’abarimu boherejwe na OIF, by’umwihariko mu kubaha uburyo bushya bwo kwigisha no gutegura amasomo agezweho.
Umwarimu w’Igifaransa woherejwe na OIF muri TTC Nyamata, Eman Safwat, agaragaza ko intego ye ari ugufasha abanyeshuri kumenya ikinyarwanda mu buryo bwagutse no kubafasha kugira ubumenyi bushingiye ku kuvuga, kwandika no gusoma.
Yagize ati:
“Nkoresha uburyo bugezweho kandi butanga umusaruro. Mfite inyandiko zirenga 300 z’abanyeshuri. Nahisemo gukorana cyane n’abiga mu mwaka wa mbere kugira ngo mbafashe gushyira imbaraga mu rurimi kuva kare.”
Uyu murongo utuma n’abarimu b’Abanyarwanda bateza imbere ubumenyi bwabo, bakabasha guhugurana n’abo bafatanyabikorwa ku rwego rwo hejuru no kubaka ubumenyi bubafasha mu mwuga wabo.
Umuyobozi wa TTC Nyamata, Munyaneza Alphonse, nawe ashimangira ibi agira ati:
“Abarimu boherejwe na OIF badufashije kongera ubunyamwuga mu kwigisha Igifaransa. Ubumenyi bw’abarimu bacu bwazamutse, bigatuma n’abanyeshuri babungukiramo byinshi.”
Kuva muri 2020, u Rwanda rumaze kwakira abarimu 125 boherejwe na OIF, bakorera mu mashuri atandukanye cyane cyane mu mashuri Nderabarezi. Aba barimu bakomeje gushyira imbaraga mu gufasha igihugu kuzamura urwego rw’imyigishirize y’Igifaransa.
Iyi gahunda ntiyigeze ishyirwa mu Rwanda gusa. Yagejejwe no mu bihugu nka Ghana na Seychelles, mu gihe ibindi bihugu bikomeje gukomeza kwandika bisaba ko byagezwamo iyi gahunda y’inyungu rusange.
REB ivuga ko nubwo hari byinshi byagezweho, urugendo rwo kugira uburezi bw’indimi rujyanye n’igihe rugifite byinshi rukeneye kugeraho. Umuyobozi Mugenzi Léon ashimangira ko abarimu boherejwe na OIF batagomba guhora baza, ahubwo intego ari uko abarimu b’Abanyarwanda bazagera ku rwego rwo hejuru mu kwigisha uru rurimi.
Ati:
“Mu gihe tuzaba dufite abarimu b’Abanyarwanda bashobora kwigisha Igifaransa neza, ubwo bufasha buzaba butangiye kugera ku ndunduro. Ariko ubu ntabwo turagera aho dushaka kugera.”
Uyu murongo werekana icyerekezo cyiza: kuzamura ubumenyi bw’Igifaransa mu Rwanda mu buryo burambye, hashingiwe ku bufatanye mpuzamahanga, ubushobozi bw’abarimu b’Abanyarwanda, n’ubushake bw’abanyeshuri.

Je suis TONNY BATIMIZE de la RDC/BUKAVU.Je suis enseignant de français ici au Rwanda chez CINDI’S HOPE ACADEMY RWERU.Je suis très ému du faites que REB fait développer le français au Rwanda a tout le niveau.je demanderais aux enseignants de français,d’utiliser les méthodes et principes adoptés pouvant nous aider et nos apprenants pour avoir un monde éducatif ici au Rwanda.Félicitations au gouvernement Rwandais en particulier,et en général son excellence monsieur le président de la république PAUL KAGAME.
Alright fellas, let’s talk about QQ88sprachrei. It’s worth stopping by, especially if you’re after something a bit more strategic. Check it out qq88sprachrei