Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda mu isura ya Turindane Tugereyo Amahoro bwakomeje kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025, bugamije kwimakaza imyitwarire iboneye ku bana bakiri ku ntebe z’amashuri. Iki gikorwa cyibanze ku banyeshuri bo mu mashuri abanza mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’uburyo bwo gukoresha umuhanda mu mutekano.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana (UNICEF) ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA). Cyitabiriwe n’abanyeshuri 60 batoranyijwe mu bigo bitandukanye byo mu turere twa Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo, hamwe n’abarezi babo. Bose bahurijwe hamwe ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro mu rwego rwo kwifatanya n’abana kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abana.
Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umunsi Wanjye, Uburenganzira Bwanjye”, abanyeshuri bahawe inyigisho z’imyitwarire iboneye mu muhanda, by’umwihariko ku burenganzira bw’umwana bwo gutambuka mu mutekano. Nyuma y’inyigisho, habaye imyitozo-ngiro yo kwambuka umuhanda neza, aho abana bigishijwe kureba ko nta binyabiziga biri hafi mbere yo kwambuka cyangwa gusaba uburenganzira bwo gutambuka mu mutekano.
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Madamu Lieke Van De Wiel, yashimangiye ko umutekano wo mu muhanda ku bana ari kimwe mu by’ibanze buri muryango ugomba kwita ho.
Yagize ati:
“Uyu munsi, ubwo twizihiza umunsi mpuzamahanga w’abana, twahuriye hamwe kugira ngo twishimire uburenganzira bw’abana bose, by’umwihariko umutekano wo mu muhanda. Umwana wese afite uburenganzira bwo gutambuka mu mutekano, akagera ku ishuri arinzwe, kandi akagaruka atagize ikibazo cy’ubuzima.”
Yongeyeho ko umutekano wo mu muhanda utareba gusa ibijyanye n’ibinyabiziga cyangwa ibikorwaremezo, ahubwo uri mu burenganzira bw’abana, ashimira kandi Polisi y’u Rwanda ku ruhare igira mu kwigisha abana gukoresha umuhanda neza no gukangurira abashoferi n’abaturarwanda bose kurengera abakiri bato.
Ati:
“Umwana wese usobanukiwe kwambuka umuhanda neza, umushoferi wese ugabanya umuvuduko hafi y’ishuri, n’umubyeyi wese ukomeza kuba maso – bose bagira uruhare mu kurokora ubuzima.”
Umunsi mpuzamahanga w’abana utibanda gusa ku mutekano wo mu muhanda, ahubwo ni n’akanya ko kwibuka ko buri mwana afite uburenganzira bwo kwiga, kugira ubuzima bwiza, gukina, kurindwa no gukurira mu muryango. Yibukije ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kurengera ubwo burenganzira, atari ku itariki ya 20 Ugushyingo gusa.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, Komiseri w’Ishami rishinzwe guhuza Polisi n’abaturage (Community Policing), yavuze ko umutekano wo mu muhanda ugomba gushyirwamo imbaraga, bitewe n’ingaruka z’impanuka zirimo no guhitana ubuzima no gusiga benshi bafite ubumuga.
Ati:
“Impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu barenga miliyoni ku isi buri mwaka, abandi benshi bagakomereka. Ubukangurambaga ‘Turindane Tugereyo Amahoro’ bwatangijwe kugira ngo abakoresha umuhanda bimakaze imyitwarire ikumira impanuka, bibutse kandi birinde abandi basangiye umuhanda icyaba intandaro y’impanuka ku bandi.”
ACP Ruyenzi yashishikarije abana gukurikiza inyigisho bahawe ku mutekano wo mu muhanda, bakazaba abambasaderi beza mu gukangurira bagenzi babo n’urundi rubyiruko. Yabibukije kandi ko hari byinshi bishobora kubangamira umutekano w’umuhanda birimo amakimbirane yo mu muryango, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, maze abana bagafatanya kubikumira.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo NCDA, Gilbert Munyemana, yavuze ko uburenganzira bw’umwana ku buzima no ku mutekano ari ingenzi kandi ari inshingano ya buri wese.
Yagize ati:
“Uyu munsi warushijeho kuba uw’ingenzi kuko twakoze ubukangurambaga mu bana, tubigisha gukoresha neza umuhanda, imyitwarire ibarinda impanuka n’uburyo bwo gukoresha inzira n’ibimenyetso by’umuhanda.”
Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye mu kurengera uburenganzira bw’abana no kubwishimira, asaba ababyeyi, abarezi n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza gutoza abana no kubigisha uburyo bwo gukoresha umuhanda mu buryo bwiza.

It’s fascinating how game design impacts our choices! Seeing platforms like LuckyStarz prioritize RTP transparency & stats is smart. Makes you think more strategically-check out the luckystarz download apk for a different approach to mobile gaming! 🤔
Interesting points! Seeing AI tools like Google Banana simplify complex tasks is huge. Accessibility across devices is key – no more software headaches! It’s exciting to think about the creative possibilities.
Panalowinlogin is alright. Not the best, but not the worst either. Got a good variety of games to choose from. Give it a spin at panalowinlogin.