
Cristiano Ronaldo, uzwi cyane ku izina rya CR7, si umukinnyi usanzwe muri Arabia Saudite—ni nk’umwami. Kuva yagera mu ikipe ya Al Nassr mu ntangiriro za 2023, ubuzima bwe bwarahindutse ku rwego rutigeze rubaho mu mateka y’umupira w’amaguru. Uyu rutahizamu w’umunya-Portugal ntakinira amafaranga gusa, atembera mu isi yuzuye ubutunzi, icyubahiro n’ibyiza byinshi abakinnyi benshi badashobora no gutekereza.
Amadolari 244 miliyoni buri mwaka nta misoro cyangwa ikindi abazwa
Ibitangazamakuru byatangiye kuvuga ko amasezerano ya Cristiano Ronaldo afite agaciro ka miliyoni 200 z’amayero, ariko nyuma byaje gusobanuka ko ibyo binyuranye n’ukuri. Ubu byemejwe ko Ronaldo ahembwa miliyoni 244 z’amadolari buri mwaka—ari nayo menshi umukinnyi w’umupira w’amaguru yahawe mu mateka. Ibyo bisobanuye ko buri kwezi yinjiza arenga miliyoni 20, nta n’umusoro n’umwe atanze kuri ayo mafaranga, kuko muri Saudi Arabia nta misoro ku bakozi .
Uwo ni umushahara ukwawo , ntago twavuze amasezerano y’ubucuruzi Ronaldo yakoranye n’ibigo bitandukanye. Amafaranga yinjiza aturutse mu bikorwa byo kwamamaza yonyine arenga miliyoni 70 z’amadolari ku mwaka, ibi bikaba bimugira umukinnyi wa mbere winjiza amafaranga menshi ku isi.
Ibihembo by’umurengera ku mikino ya burimunsi

Kuba ari umukinnyi ukomeye si byo gusa, ahubwo Ronaldo anashimirwa bikomeye igihe afashije ikipe kugera ku ntsinzi. Mu masezerano ye harimo ibihembo bidasanzwe:
- Gutwara igikombe cya Saudi Pro League: miliyoni 11 z’amadolari zihita zoherezwa kuri account ye .
- Gutsinda irushanwa rya AFC Champions League: miliyoni 9 z’amadolari aziryamo isi nkabandi bakire bose .
- Gutsindira Golden Boot nk’umukinnyi watsinze ibitego byinsh miliyoni 5.5 z’amadolari ahita azikenyereraho .
- Igitego kimwe: ibihumbi ijana byama dolari ( 100,000$) ayabarirwa buruko atsinze igitego kimwe.
- Assist (gutanga umupira wavuyemo igitego): ahabwa ibihumbi mirongo itanu 50,000$ .
Ibi bivuze ko nubwo atatsinda, igihe Ronaldo yatanze umupira wavuyemo igitego, ahita yinjiza amafaranga menshi nk’ayo abakinnyi bamwe ba Afurika binjiza mu mwaka wose.
Ubuzima bwo hanze y’ikibuga: Agatangaza karenze
Iyo tuvuga ubuzima bwa Cristiano Ronaldo muri Arabia Saudite, si ukubogama. Yatangiye kubaho ubuzima bushobora gusa n’ubw’abami b’ibihe byo hambere. Dore bimwe mu byo ahabwa mu buryo buhoraho:
- Jet Privée: Ronaldo afite indege ye bwite ihora yiteguye kumutwara aho ashaka hose ku isi, igenerwa miliyoni 5.4 z’amadolari zo gukoresha ku mwaka.

- Inzu ye bwite: Uyu mukinnyi atuye muri villa ifite agaciro ka miliyoni 14.2 z’amadolari. Iyi nzu ifite piscine nini, icyumba cya sinema, Gym ya kinyamwuga n’ahantu ho kuruhukira hagezweho.

- Ibikoresho byose bya siporo byihariye: Yemerewe kuzakoresha ibikoresho byose bya Al Nassr igihe icyo ari cyo cyose no gukorana n’abatoza b’inyongera ku giti cye batanzwe n’iyo kipe.
Umuryango we nawe ufashwe nk’uwacyami
Si Ronaldo gusa wishimira ubuzima bwiza muri Arabia Saudite. Umugore we Georgina Rodriguez n’abana be bose bahawe serivisi z’icyubahiro. Abana biga mu mashuri y’abanyamahanga yishyurwa n’ikipe, Georgina ahabwa imodoka zihenze n’abamufasha mu rugo. Uko batembera mu gihugu hose, bagaragara nk’ibyamamare nyabyo, bagahabwa icyubahiro cyane .
Uretse kuba Ronaldo yinjiza amafaranga menshi, anafite uruhare rukomeye mu guhindura isura y’umupira muri Aziya, by’umwihariko muri Saudi Arabia. Kuva yahagera:
- Abafana b’ikipe ya Al Nassr barazamutse bava ku bihumbi 800 bagera kuri miliyoni 19 ku mbuga nkoranyambaga.
- Abantu baturutse ku isi hose batangiye gukurikirana irushanwa rya Saudi Pro League ku rwego mpuzamahanga .
- Amasosiyete akomeye yatangiye gushora imari mu mupira wa Saudi Arabia.
Ni mu gihe, kuko kuba Ronaldo ari muri icyo gihugu, bituma Saudi Arabia yibonwa nk’igihugu gishobora kwakira igikombe cy’Isi mu minsi iri imbere.
Ronaldo si umukinnyi w’umupira gusa, ahubwo ni ikirango cy’ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga. Mu bigo bikomeye byamugiriye icyizere harimo:
- Nike
- Herbalife
- Clear Shampoo
- Binance (ubwo yageragezaga gutera inkunga urwego rwa crypto)
- Jacob & Co (amasaha y’ikirango cye)
Ayo masezerano yose afasha Ronaldo kwinjiza andi mafaranga yisumbuye, aturutse mu kwamamaza, aho ashyira ibirango ku myenda ye, mu mashusho, ndetse no mu bikorwa bijyanye n’imbuga nkoranyambaga.
Abasesenguzi benshi bemeza ko amasezerano ya Cristiano Ronaldo atigeze abaho mu mupira w’amaguru. Benshi bavuga ko ibi bihindura uburyo abakinnyi bareberwaho, kuko Ronaldo yerekanye ko umukinnyi ashobora kugera ku rwego rwo hejuru mu bijyanye no kwinjiza amafaranga atavuye gusa mu bakinnyi bo mu Burayi.
Arabia Saudite nayo igenda yereka isi ko itagifite ubushake gusa bwo kugura abakinnyi bakuze ngo bashimishe abafana, ahubwo ko irimo gushinga igikundiro cyayo .
Nyuma y’aho Ronaldo ageze muri Saudi Arabia, abandi bakinnyi b’ibyamamare nka Karim Benzema, N’Golo Kanté, Sadio Mané na Neymar Jr. nabo bakurikiye. Ariko nta n’umwe uhabwa agaciro, icyubahiro n’inyungu nk’ibya Ronaldo. Niwe wabaye umuryango w’umupira wa Saudi Arabia, atuma amahanga yose ahindura uko yawubonaga.
Cristiano Ronaldo yanditse amateka atazibagirana, atari mu bibuga gusa, ahubwo no mu mibereho ye n’uburyo yabyaje impano ye umuvumo w’ubukire, icyubahiro n’ubushobozi. Kuba ari muri Saudi Arabia ni nk’uwagiriwe ubuntu bwo kuba umwami mu isi y’uyu munsi.
