Ubuzima bwa Emily Horne Umugore Utangaje wamenyekanye cyane mu Bwongereza kubera gushakana nabagabo benshi icyarimwe

Emily Horne umugore utangaje , yavutse ku wa 9 Ukuboza 1978 i York mu Bwongereza, yamenyekanye cyane kubera kuba yashakanye nabagabo benshi icyarimwe atabanje gutandukana n’abo yari yarashatse mbere bivuze yavaga hamwe ajya ahanandi. Ibi byatumye yitwa “umugore udasanzwe  wamenyekanye cyane mu Bwongereza kubera yakoze ibyakorwaga nabagabo gusa .” Inkuru ye yateje impaka nyinshi hirya no hino wkisi  kuberako yateshutse ku mategeko agenga ishyingiranwa. Ryari risanzweho icyo gihe

Emily Horne yize amashuri yisumbuye, nyuma mubijyanye n’amashanyarazi muri Kaminuza ya Leeds Metropolitan, ariko ntiyigeze abasha kurangiza amashuri .  yakoze akazi kamuhuzaga nabagabo cyane arinako katumye ashakana nabagabo benshi  ariko ubumodeli( ubunyamideli) no gukina filime z’urukozasoni.

M’Ukuboza 1996, ku myaka 18, Horne yashyingiranwe na Paul Rigby, umusirikare mu ngabo z’u Bwongereza. Nyuma y’igihe gito, batandukanye ariko ntibigeze batandukana ku mugaragaro. Mu 1999, Horne yashatse undi mugabo, Sean Cunningham, atabanje gutandukana na Rigby. Yakomeje gushyingiranwa n’abandi bagabo barimo Chris Barratt mu 2000, James Matthews mu 2002, na Ashley Baker mu 2007, bose atabanje gutandukana n’abamubanjirije. Mu 2011, yashyingiranwe na Fred Miller muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yaho akomeza n’undi mugabo witwa Craig Hadwin. Bose yashakanye na bo atabanje gutandukana n’abamubanjirije, kandi nta n’umwe yabwiye ko yari yarashatse mbere.

Mu mwaka wa 2004, Horne yahamijwe icyaha cyo gushyingiranwa n’abagabo benshi icyarimwe maze akatirwa igifungo cy’amezi atandatu. Mu 2009, yongeye guhamwa n’icyaha nk’icyo, ariko ahanishwa igifungo cy’amezi 10 gisubitse, kubera ko yari amaze gusuzumwa agasangwa afite indwara yo mu mutwe yitwa bipolar disorder. Mu 2012, yahamijwe icyaha cyo kwiyitirira umugabo we wa karindwi kugira ngo abone imiti kuko uwo mugabo yarafite ubwishingizi  bumeze neza , maze ahanishwa igihano cyo gukurikiranwa mu muryango w’abagororwa no kugenzurwa mu gihe cy’umwaka umwe.

Ibyakozwe na Horne byateje impaka nyinshi ku bijyanye n’uko amategeko afata abagore n’abagabo mu byaha byo gutendeka . Ubushakashatsi bwakozwe na Mélanie Méthot, umwarimu muri Kaminuza ya Alberta, bwagaragaje ko abagore bakora batendeka abagabo babo  bagafatwa ari bake  ugereranyije n’abagabo. Ibi byagaragaye mu mateka y’u Bwongereza na canada, aho abagore bagera kuri 25% byagaragaye ko batdeka abo bashakanye

Isomo byakagusigiye

Inkuru ya Emily Horne igaragaza uburyo indwara zo mu mutwe, nk’indwara ya bipolar disorder, zishobora kugira ingaruka ku myitwarire y’umuntu. Byongeye, igaragaza ko hakenewe kongera ubumenyi ku bijyanye n’ingaruka z’iyo ndwara, ndetse no gukomeza gusuzuma uburyo amategeko afata abagore n’abagabo mu byaha bijyanye n’ishyingiranwa ndetse no gucana inyuma .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *