Ku mugoroba w’ejo hashize, Washington yabaye ku isonga ry’amateka mashya yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ni inkuru yakwirakwiye ku isi yose mu kanya nk’ako guhumbya, kuko yari yitezwe kandi ikaba ishimangira intambwe ikomeye yo kugarura ituze mu karere. Ni amasezerano y’amahoro n’iterambere yasinywe hagati y’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
buri gihugu cyari gihagarariwe na Perezida wacyo: Paul Kagame ku ruhande rw’u Rwanda, Felix Tshisekedi ku ruhande rwa DRC, n’umusangwa wabo, Perezida Donald Trump, wari witabiriye nk’ukomeye uyoboye inzu nshya yita ku amahoro ku isi United States Institute of Peace—aherutse kubaka.
Ntibyagarukiye aho. Mu bahamya b’iki gikorwa harimo abakuru b’ibihugu bafite inshingano mpuzamahanga muri Afurika, barimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wari uhagarariye igihugu cye, ariko akanaherekeza munywanyi we wa Congo, Felix Tshisekedi.
Icyubahiro n’ubudasa byaranze imihango
Mu cyumba cy’agatangaza cyakiriye uyu muhango, Perezida Donald Trump yakiraga buri mushyitsi n’icyubahiro kinini, ababwira ko baturutse kuri Afurika bashinzwe byinshi kandi bahagarariye benshi. Ibi byahaye imihango uburemere bwayo, bituma buri wese abona ko iki gikorwa ari impinduka yifuzwa n’amahanga yose.
Mbere yo gushyira umukono ku masezerano, Perezida Paul Kagame yibukije ko u Rwanda rutajya rutenguha abo rusezerana nabo, ko ruri mu nzira yo gukorana n’amahanga mu kugarura amahoro arambye no guteza imbere abaturage. Yavuze mu magambo make ariko asobanutse, agaragaza ko ibyo u Rwanda rushyizeho umukono rubishyira mu bikorwa.

Ku ruhande rwa Congo, Perezida Tshisekedi na we yagaragaje ko yiteguye gukorana mu bwubahane, ariko yongeraho imvugo ajya agaragaza, yo “kwibutsa u Rwanda inshingano zarwo.” Ibi byabaye nk’ugusiga ishusho y’umwuka muke uhoraho hagati y’ibihugu byombi, ariko ntibyabuza amasezerano gukomeza.
Bidatinze Perezida Trump yahamagaye abashyigikiye uru rugendo rw’amahoro: Perezida Jao Lourenço wa Angola, William Ruto uyoboye EAC, uhagarariye Togo, ndetse na Perezida Ndayishimiye w’u Burundi wari waje kwibutsa ko yigeze kuyobora EAC mu bihe bikomeye by’intambara hagati ya DRC n’inyeshyamba za M23.
Aba bose bahurije ku kintu kimwe: amahoro ya Congo ni ishingiro ry’iterambere rya Afurika y’Iburasirazuba, kandi ubukungu bwa Congo buramutse bubonetse mu mutekano, Afurika yose yagira iterambere ridasanzwe.
Ndayishimiye mu ijambo rye yasubiyemo ko gusinya amasezerano ari kimwe, ariko kuyashyira mu bikorwa ari ikindi—avuga ko ku ruhande rwe afite icyizere gike ku mikorere ya Congo, ariko ko ibyiza ari uko urugendo rutangiye.
Umuhango wo gusinya
Igihe cyo gusinya cyageze. Perezida Trump yicara ku ruhande rumwe, Perezida Tshisekedi ku rundi, naho H.E Paul kagame ashyirwa hagati, nk’uko gahunda ya protocole ibigenza.
Bamaze gushyira umukono kuri ayo masezerano, habaye umuhango wo kwerekana imapaji basinyeho nk’uko bisanzwe. Ariko habaye ikintu cyavuyemo impaka: Perezida Tshisekedi ntiyarambuye igitabo, ahitamo kukirambura ari wenyine nyuma y’aho abandi bagishyize ku meza. Icyo gikorwa cyateje impaka mu cyumba, abantu bibaza impamvu yarenze kuri protocol.
Ubwo umuhango warangiraga, umunyamakuru w’umugore yateye hejuru mu buryo bwatangaje benshi, abaza Perezida Trump ati:
“Nyakubahwa Perezida wa Amerika, tuzi ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo. Zizavayo ryari?”
Ntihahise harangira, ahubwo yongera ati:
“Izo ngabo zigomba kuvayo kuko abantu bakomeje kwicwa muri Congo.”
Abari aho batunguwe n’ukuntu umunyamakuru yivuganye mu buryo budasanzwe, asa n’uwiyemera nk’umushinjacyaha. Perezida Trump, mu bwitonzi bwe, yasubije ko yizeye abayobozi basinyanye amasezerano, kandi ko impinduka zizagaragara mu gihe cya vuba.
Kuba uyu munyamakuru yarabajije ikibazo mu buryo bwuzuye amarangamutima byatumye benshi bibaza aho itangazamakuru ry’iwabo rigeze mu myitwarire n’ukuri.
Ibi byose byabaye isomo rikomeye ku bihugu byacu byo mu karere: n’ubwo dushobora kugera ku masezerano, Amerika n’u Burayi bazakomeza kugira uko bavuga ikibazo cyacu, kenshi ntibashake kumva ukuri kuyobowe n’abari mu bibazo nyirizina.
Uwo banga bazakomeza bamwange, uwo bashaka gusiga icyasha bazakomeza bamusebya kugeza ku munota wa nyuma.
Ariko ni nako tubona ko ibyo batwimarira mo byose bitatubuza kwiyubaka nk’abanyafurika, tukongera kubigira ku murongo nk’abantu b’abagabo n’abagore bafite icyubahiro.

