Best News website online
Diamond Platnumz nku umuhanzi nyamukuru waturutse muri Afurika y’Iburasirazuba, yageze ku rubyiniro ahagana saa yine z’ijoro, yakirwa n’urusaku rw’ibyishimo by’abafana. Yatangiye aririmba indirimbo ze zakunzwe cyane nka “comasava” “Jeje” nizindi ,yazirimbye anatambutsa n’imbyino zidasanzwe hamwe n’itsinda rye ry’ababyinnyi. Abafana bari bafite ibyishimo byinshi, bamwe bagerageza no kurira stage kugira ngo babashe kumusuhuza.
The Ben nawe nku umuhanzi w’icyamamare waturutse mu Rwanda rwa gasabo , yageze ku rubyiniro nyuma ya Diamond Platnumz, yakirwa n’urusaku rw’ibyishimo by’abafana. Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane nka “Why” yakoranye na Diamond Platnumz, doreko ari nawe wamutumiye muriki gitaramo bitewe nubushuti budasanzwe aba bombi bafitanye
Mbere yigitaramo Diamond Platnumz yashimye cyane uko igitaramo cyateguwe:

Mumagombo ye yagize ati “Nageze hano ndatungurwa natunguwe n’uburyo ibintu byose byateguwe neza. Ibyo nabonye byose byari ku rwego rwo hejuru. Narebye urubyiniro nkiri mu ndege, uburyo ahabereye igitaramo hateguwe byantangaje cyane . Sinari mbyiteze,”
Ibi byagaragaje ko Diamond Platnumz yanyuzwe n’uburyo igitaramo cyari cyateguwe, ndetse n’uburyo igihugu cyari cyiteguye kwakira abahanzi n’abafana bituma na performance ye igenda neza cyane cyane .

Mbere yo kujya murikigitaramo diamond platnumz yagaragaye atera ibiti bya kawe doreko Iki gitaramo cyateguwe na Inspire Africa Group ku bufatanye na Madamu Janet Kataha Museveni, umugore wa Perezida wa Uganda. Intego nyamukuru ni uguteza imbere abagore bo mu cyaro bakora mu buhinzi bw’ikawa, babafasha kuva mu bukene no kubaha ijambo mu iterambere ry’igihugu. Iki gikorwa kandi kiri no mu gice cya gahunda ya Africa Coffee Renaissance Chapter 1, yatangijwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu kwezi kwa Gicurasi 2024, igamije guteza imbere ubucuruzi bw’ikawa no gushishikariza ishoramari muri uru rwego.