Uko Umwarimu Azamurwa mu Ntera Hagendewe kuri Sitati Nshya: Ibyiciro n’Ibisabwa

 

Umwuga w’uburezi ni inkingi ya mbere y’iterambere ry’igihugu. Uko umwarimu arushaho gutezwa imbere mu myigire, ubumenyi, uburambe n’imibereho, ni ko n’ireme ry’uburezi ryiyongera. Amategeko mashya agenga uburezi bw’u Rwanda, cyane cyane agena iterambere mu mwuga n’imicungire y’abarimu, yashyizweho kugira ngo ahuze umwarimu n’intego z’igihugu zo kugira uburezi bujyanye n’igihe, bunoze kandi burambye.

Iyi nyandiko isobanura mu buryo bwimbitse ibyiciro by’umwuga w’umwarimu, uburyo abarimu bazamurwa mu ntera n’icyiciro, uburenganzira bwabo ku mahugurwa n’uburezi bukomeza, ndetse n’imiterere y’icyiciro cyihariye cy’abarimu bageze ku rwego rwo hejuru mu mwuga.

 

  1. Ibyiciro by’Umwuga w’Umwarimu

Ingingo ya 26 igaragaza ibyiciro by’abarimu bo mu burezi bw’ibanze, bigamije gutuma umwuga w’uburezi uba umwuga ufite inzira zigaragara z’iterambere. Ibyo byiciro ni:

  1. Umwarimu w’umutangizi
  2. Umwarimu
  3. Umwarimu umenyereye umwuga
  4. Umwarimu mukuru
  5. Umwarimu mukuru umenyereye umwuga
  6. Umwarimu w’inzobere
  7. Umwarimu w’icyubahiro (Icyiciro cyihariye)

Ibi byiciro bikurikirana bigendanye n’uburambe, ubumenyi, imyitwarire myiza, n’ubushobozi umwarimu agaragaza mu kazi ke.

 

  1. Intera zigize buri cyiciro

Ingingo ya 27 isobanura ko buri cyiciro kigizwe n’intera zigenwe, zifasha mu kurushaho gutandukanya urwego umwarimu arimo:

  • Icyiciro cya 1: Intera ya II
  • Icyiciro cya 2: Intera ya III & IV
  • Icyiciro cya 3: Intera ya V & VI
  • Icyiciro cya 4: Intera ya VII & VIII
  • Icyiciro cya 5: Intera ya IX & X
  • Icyiciro cya 6: Intera ya XI & XII

Umwarimu utangiye akazi abanza gushyirwa mu cyiciro cya mbere, intera ya II, nyuma yo kurangiza igihe cy’isuzumwa.

 

  1. Ibisabwa kugira ngo umwarimu azamurwe mu ntera

Ingingo ya 29 isobanura ibisabwa kugira ngo umwarimu azamurwe ku ntera yo hejuru mu cyiciro:

  • Kuba afite uruhushya rwo kwigisha rwatanzwe na Minisiteri y’Uburezi
  • Kuba yararangije amasomo ajyanye no kwigisha (Degree/Certificate)
  • Kuba afite nibura imyaka 3 y’uburambe mu ntera arimo
  • Gutsinda isuzuma ry’ururimi rw’Icyongereza rikorwa buri myaka itatu
  • Kuba yarakoze kandi agatsinda amahugurwa nyongerabushobozi (CPD)

Ibi bisabwa bigamije gurushaho gutuma umwarimu akomeza kuba umunyamwuga wizewe kandi uhora avanura ubumenyi bwe.

 

  1. Ibisabwa kugira ngo umwarimu azamurwe mu cyiciro

Ingingo ya 30 igena ibisabwa kugira ngo umwarimu azamurwe mu cyiciro kiri hejuru y’icyo arimo:

  • Kuba amaze imyaka 3 y’uburambe mu ntera ya nyuma y’icyo cyiciro
  • Gutsinda isuzuma rishingiye ku mikorere y’imyaka itatu ikurikiranye
  • Kuba yaratsinze amahugurwa nyongerabushobozi ateganywa na Minisiteri
  • Ku barimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET), bagomba kuba bigisha ibyo bize

Ibi byongera ireme n’ubunyamwuga mu burezi bukomatanyije.

KANDA HANO U DOWNLOADINGE SITATI YOSE

  1. Icyiciro cyihariye: Umwarimu w’Icyubahiro

      1. Gushyirwa mu cyiciro cyihariye

Nk’uko biteganywa mu ngingo ya 31 na 32, umwarimu ashyirwa muri iki cyiciro nio yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru ari Umwarimu w’inzobere
  • Kuba atarigeze ahanwa n’ibihano bikomeye by’akazi cyangwa iby’amategeko
  • Kuba yarakoze igikorwa cy’indashyikirwa mu burezi, cyemejwe na Minisiteri n’ubuyobozi bw’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali

Izina ry’umwarimu w’icyubahiro ritangazwa ku rubuga rwa Minisiteri n’uturere.

      2. Ibigenerwa Umwarimu w’Icyubahiro (Ingingo ya 34)

  • Umudari w’ishimwe
  • Icyemezo cy’ishimwe
  • Ikindi gihembo cyihariye giteganywa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano

Ibi bigenerwa bigamije guhimbaza no kuzirikana uruhare rw’umwarimu mu kubaka igihugu.

 

  1. Uburenganzira ku Burezi Bukomeza n’Amahugurwa

1. Uburenganzira ku mashuri makuru (Ingingo ya 35)

Umwarimu afite uburenganzira bwo kubona buruse zo kwiga kugeza kuri Master’s Degree aramutse yujuje ibi:

  • Kuba ari Umunyarwanda
  • Kuba amaze imyaka 3 (kuri Diploma) cyangwa 5 (kuri Bachelor’s) mu mwuga
  • Kuba afite Teaching License
  • Kuba yemerewe kwiga mu ishuri ryemewe na Leta
  • Kuba ari inyangamugayo kandi yagaragaje imyitwarire myiza
  • Kuba yatsinze isuzumabushobozi n’amasomo yerekeye uburezi cyangwa tekinike

Iki ni kimwe mu ngamba zigamije kuzamura ireme ry’amasomo n’ubushobozi bw’abarimu.

2. Amahugurwa Nyongerabushobozi (CPD) – Ingingo ya 36

Umwarimu afite uburenganzira n’inshingano zo gukurikirana amahugurwa yo kongerera ubumenyi, harimo:

  • Ururimi rwigishirizwamo
  • Ubumenyi mu ikoranabuhanga
  • Ubumenyi bw’ikinyejana cya 21
  • Imyigishirize ishingiye ku masomo
  • Uburezi budaheza
  • Inama no kuyobora abanyeshuri mu guhitamo amasomo
  • Indangagaciro n’imyitwarire myiza
  • Ubuyobozi bw’ishuri (ku bayobozi)

Izi gahunda zitangwa n’inzego zishinzwe iterambere ry’abarimu, kandi zigamije kongera ireme ry’uburezi n’ubushobozi bw’umwarimu.

 

Iterambere ry’umwarimu ni umusingi ukomeye w’iterambere ry’uburezi n’igihugu muri rusange. Amategeko mashya ashyira imbere umwarimu, akamufasha kuzamuka mu ntera no mu cyiciro, kumenya no gushyira mu bikorwa ubumenyi bushya, ndetse no guhabwa ishimwe rihwanye n’uruhare rwe mu gukomeza kubaka ejo hazaza h’igihugu.

Umwarimu ufashijwe neza mu iterambere rye, ni we utanga uburezi bufite ireme, bugira uruhare mu kubaka u Rwanda rufite ejo heza.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *